Urubyiruko rwakoze ‘software’ ifasha abataye ibyangombwa kubibona – UMUSEKE

Urubyiruko rwakoze ‘software’ ifasha abataye ibyangombwa kubibona

Urubyiruko n’abakuze bagera kuri 617 bihurije mucyo bise TDN (Trusted Data Network) baraye bamuritse ikoranabuhanga rizajya rifasha abataye ibyangombwa kubibona. Umuntu ufite telefoni iyo ariyo yose azajya yandika umwirondoro we kugira ngo natakaza ibyangombwa azamenyekane abibone.

Donatien Ndahimana asobanura akamaro ‘Nostress’ izagirira Abanyarwanda bataye ibyangombwa

Donatien Ndahimana umwe mu bagize ishami rya TDN rikora iby’ikoranabuhanga yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi ‘software’ ari uko hari abantu bata ibyagombwa baje mu Rwanda ari abashyitsi bikabagora kandi bikabahenda kugaruka kubishaka.

N’abanyarwanda bata indangamuntu, impushya zo gutwara ibinyabiziga n’ibindi  kubirangisha no kubibona ngo birabahenda. Iyi ‘software’ izabibafasha.

Ndahimana ati: “Iyi software twayise NOSTRESS. Igamije kumara abantu guhanganyikishwa n’uko bataye ibyangombwa kuko tuzajya tuborohereza kubibona dushingiye ku makuru bazaba barashyize muri telefone zabo.”

Kugira ngo ubashe gukoresha ubu buryo ufata telefoni yawe ukandikisha ibyangombwa byawe byose muri system.

Ndahimana avuga ko kwandikisha ibyangombwa byose bisaba kwishyira amafaranga 100Frw gusa.

Aya ngo ni amafaranga atagora umuturage mu kiciro icyo aricyo cyose.

Kwiyandikisha muri iyi service ntibisaba ko telefoni iba iri kuri murandasi. Kugira ngo ubashe kuyikoresha bisaba kwiyandikisha mu buryo busa n’ubwo wakoresha muri mobile money.

Imibare abantu bazajya bakoresha bita mu ikoranabuhanga (USSD) izamenyekana mu minsi mike iri imbere ubwo iyo software izatangazwa ku mugaragaro.

Kugira ngo abaturage bose mu Rwanda bazabashe gukoresha iyi service bizasaba ko biyandikisha kuba ‘agents’ ba TDN bazashyirwa ku rwego rw’umudugudu.

Uzajya ukanda akanyenyeri ukurikizeho imibare yabugenewe wongereho akanyenyeri hanyuma wishyure 100Frw ubundi system irebe ibyangombwa washyizemo.

Nyuma y’igihe runaka umuntu nabona ikindi cyangombwa gikeneye kubikwa, azajya acyongeramo kandi ntagire andi yishyura gutyo gutyo…

Uwandikishije ibyangombwa bye akagira ibyago bigatakara, ababitoye bakabijyana nko kuri banki, ku murenge, kukagari cyangwa kuri police, ngo police izajya ishyiramo nomero y’icyo cyangombwa gusa ubundi ubutumwa bugufi bugere kuri nyiri icyangombwa bumumenyesha aho kiri aze agitore.

Abakoze iriya software bizeza abaturage ko ifite umutekano uhagije k’uburyo abajura mu ikoranabuhanga badashobora kuyinjiramo ngo bayangize.

Ndahimana ati: “Twayikoze mu ikoranabuhanga rikomeye ririnzwe k’uburyo niyo twaguha amakuru arimo kuri flash udashobora kugira icyo uyahinduraho. Amakuru yacu azaba abitse mu buryo abahanga bita encryption. Niyo mpamvu company yacu yitwa Trusted Data Network. Irizewe rwose.”

Eric Niragire uyobora TDN yabwiye abanyamakuru ko TDN igizwe n’abantu bize ibintu bitandukanye bihurije hamwe kugira ngo bahuze ingufu z’ubumenyi hagamijwe gufasha Leta kubonera ibisubizo ibibazo runaka biri mu baturage,

Kuba aribwo bagitangira gukora ngo ni kimwe mu bibazo bafite uko batarubaka ubushobozi bukomeye ariko ngo binyuze mu guhuza ingufu bazakura biteze imbere bafashe n’igihugu kubona ibisubizo by’ibibazo hashingiwe ku bushakashatsi.

Abagize TDN bafatanya mu bushakashatsi mu bintu bitandukanye birimo ibarurishamibare, ikoranabuhanga, kwiga imishinga no kuyikurikirana, iyigandimi, mu byerekeye amategeko, n’ibindi.

Igizwe n’abantu 617 bize Kaminuza mu byiciro bitandukanye.

Abashyitsi n’abandi bagize TDN bateze amatwi imikorere ya Nostress

Ndahimana yijeje abanyarwanda ko iriya software izaba ifite umutekano usesuye, amakuru akazaba arinzwe

Ubumenyi butandukanye bafite babuhurije hamwe kugira ngo bashakire ibisubizo ibibazo abaturage bahura nabyo. Ngo ni umusanzu wabo nk’urubyiruko rwize

Nubwo batangiye vuba, ariko bizeye kuzatanga umusaruro mu bihe bizaza

Eric Niragire uyobora TDN avuga ko bishyize hamwe kugira ngo bahuze imbaraga n’ubumenyi butandukanye bagamije gufasha igihugu kubona ibisubizo by’ibibazo runaka abaturage bahura nabyo.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

29 Comments

  1. BIZIMANA PAUL Alias Nkweto

    10/11/2017 at 11:48 am

    Courage bana bacu

  2. Kalisa

    10/11/2017 at 12:09 pm

    Umuco wo kwigana. Nonese lost and found koko ntiyarisanzwe??

    • N. Donatien

      10/11/2017 at 2:16 pm

      Urakoze cyane Kalisa, Kwigana ntabwo ari ikibazo kuko ibyo dukora byose byarakozwe. Reba ukuntu abantu bakunda whatsapp kandi social media zari zihari harimo na facebook. Up to now, mu Rwanda nta software yo gufasha umuntu wataye ibyangombwa kubibona. Uzarebe ibimanitse kuri stations za police, bank, imirenge, hospitals n’ahandi. nawe uzabibona. Iyi software igiye guha akazi urubyiruko rugera ku 14,837. Can u imagine! We live in the world of innovation and creativity. Thx

      • Charles

        11/11/2017 at 8:33 am

        Nonese ahubwo KO numva namafranga ari make ukurikije iyo service ahubwo muzabikore vuba ibyange ntarabita

  3. mani

    10/11/2017 at 1:10 pm

    ndabashimiye bahungu banjye nibazane akazi tugacape dore twihangiye imirimo

    • N. Donatien

      10/11/2017 at 2:18 pm

      Yes Mani, It is coming as soon as possible!

    • JAMES

      10/11/2017 at 2:25 pm

      BYIZA RUBYIRUKO RW’URWANDA ABISHIZE HAMWE BAGAMIJE IBYIZA NTAKIBANANIRA KANDI N’IMANA IRABASANGA.. GUSA COURAGE “TOGETHER WE GO FAR”

  4. desire

    10/11/2017 at 2:40 pm

    Ahubwo turi gutinda gutangira ubundi ngo wa murongo no kubaza niba watanze amatangazo kuri radio ko wabuze ibyangombwa kandi bihari!imyanya byatwaraga igiye kujya ikora ibindi ubundi Ubone ibyawe bitakuvunnye,nubura umwana umurangishe,kukubikira document zawe bibe biri safe n’ibindi n’ibindi

  5. desire

    10/11/2017 at 2:41 pm

    TDN and NO STRESS muziye igihe long live TDN

  6. Alan

    10/11/2017 at 2:51 pm

    Thank lot Donatien, ITS OF GREAT PLEASURE THAT I WOULD LIKE TO THANKS YOU AS TDN COMPANY. The innovation you are bringing to the Rwandan society is what we would like to see everywhere in Africa. just maintain that energy, tenacity and creativity that you have started with.

  7. Fred

    10/11/2017 at 4:06 pm

    Iyi Company TDN ije ari igisubizo kubanyarwanda ndetse nabanyamahanga Kuko guta ibyangombwa cyari ikibazo no kubibona kikaba Ikindi kibazo. Ariko Ubwo iyi iyi NOSTRESS software ije bizajya byoroha Kuba umuntu yabona Ibyo Yataye.
    TDN mukomereze aho Kuko Nimwe gisubizo kibibazo duhura nabyo.

  8. nostress

    10/11/2017 at 6:30 pm

    Hahaha ariko app isanzwe ikora . Rero mwe niba mubifite bitaranakora . Mutara bi developing ndumva mwa kwiyunga na ababikpze

  9. Keza

    10/11/2017 at 9:38 pm

    Hahahah,muzikwigana gusa app zabandi ,gusa na watsp ,telegram…nibindi birakora ,gusa we need innovation

  10. N. Donatien

    11/11/2017 at 2:04 am

    Murakoze cyane Keza namwe mwese muri kuduha ibitekerezo byiza! Iyi software irarangiye kandi yatangiye gukoreshwa ntabwo ari igitekerezo ariko iratangira mu gihugu hose nyuma y’iminsi 14. Our objective is to work different and make difference! Niyo mpamvu tugira hotels nyinshi, abahanzi benshi(binjyana imwe), schools, boutiques, websites n’ibindi kandi byose ari bimwe. It depends on your target and quality services! Niyo mpamvu abantu benshi ubu bakoresha gmail kurusha yahoo. Just Innovation! We welcome you all to the New NOSTRESS World, Where your Lost or Stolen is Found!

  11. My advice

    11/11/2017 at 2:09 am

    As my advice to the youths and entrepreneurs in general, don’t strive to be the first, be the best! Keep in your mind that your direction is very much important than speed because many are going nowhere first. Congratulations to TDN!

  12. Emmanuel

    11/11/2017 at 5:25 am

    Ni byiza rwose guhanga udushya n’ umurimo. None se No stress yahimbwe na nde?

  13. Prosper

    11/11/2017 at 8:56 am

    Uramutse wiganye ibifitiye abantu akamaro ndumva ntakosa ririmo kuko niba harinabafite iriya application ntibayikoresha byabarigisubizo rero tdn and nostress baje bashyira mubikorwa courage rubyiruko rw’urwanda

  14. sergi

    11/11/2017 at 9:46 am

    nukuri jye mbona baje kuba igisubizo kuko hari byinshi bagiye gukemura nk’agashomeri kuko niko kazonze abantu kandi nkurikije uburyo iyi soft bayishyize kugiciro gito cyane pe ubwo rero jye ndumva baje kuba ibisubizo ku gihugu cyacu ndetse no kubagituye, jye mbari nyuma cyaneeeeee.

  15. desire

    11/11/2017 at 10:01 am

    Ndakeka nkurikije ibyo numvishe mûri présentation ya TDN HARI N’IBINDI BAPANGA GUKORA BIZATANGA UMUSANZU MU GUHINDURA UBUZIMA BWA BENSHI

  16. sam

    11/11/2017 at 10:16 am

    Iyi serivisi iziye I
    gihe kabisa ahubwo nigire vuba Itangire!

  17. Baptiste

    11/11/2017 at 1:19 pm

    Haaaaa ariko narumiwe, ESE nkuyu muntu uba ababajwe nuka bigana nugukunda ibihari cg ni ishyari, turabashyigikiye, muzigane n’ibindi byinci byatugirira akamaro, Imana iri kumwe nabifuza ibyagirira abandi akamaro. TDB&Nostres oyeeeereeeeeeeee

  18. alice umuhoza

    11/11/2017 at 5:26 pm

    Courage!!iyi service yizewe kandi inoze iziye igihe kuko yari ikenewe. Bravo bana bacu

  19. Anaclet

    12/11/2017 at 6:55 am

    Mwarakoze cyane rwose, ibi ni ubudasa bw’urubyiruko rw’u Rwanda,
    Nabibonye kuri RTV na Contact TV sinabyumva neza ariko iyi nkuru iramfashije,
    Ibaze kuba hirya no hino hamanitse ibyangombwa kdi benebyo birwa birukanka munzego zinyuranye basinyisha impapuro, abandi birirwa kuri NIDA kdi bimanitse ahantu, ntawagutungira agatoki ati kiri hariya,
    God bless TDN Ltd kdi muzakomeze mutekerereze u Rwanda rwa Kanyarwanda na Afrika muri Rusange, natwe tuzakomeza dushyigikire urubyiruko rwacu! 👏👏👏

  20. Manasse Levi

    12/11/2017 at 12:56 pm

    Ahubwo Je Nkeneye Chief Wayo Aze Kuri E Mail Tuvugane.Iyi Application Ndayishimy Cyane Ntawutotera Inkunga

  21. U.Emma

    13/11/2017 at 7:43 am

    Congratulations to TDN!!!! Muziye igihe rwose!!
    Turabakeneye cyane kdi muri imbaraga zigihugu.
    May God bless you and keep it up

    Tubari inyuma

  22. Habumugisha Theogene (kazungu)

    13/11/2017 at 10:26 am

    Ewana Software Iziye Igihe kdi Naribyiteze kbs. Ubuhanga N, Ubushobozi Ugaragaza Bizakugeza bkure doreko Icyerekezo turyamo Cyerekeranye N, Innovation gsa Kubwanjye mbona hagiye gukemuka byinshi Kubirebana no gutakaza Ibyangombwa kbs. Donatien courage mn.

  23. Eric Gaby

    13/11/2017 at 3:36 pm

    Congratulations TDN. Ubundi mubuzima bwo guteza imbere igihugu muri rusange habamo ibicantege byinshi, ndetse n’abacantege benshi. Iyo rero ubihanze amaso, ntanakimwe ugeraho. Just you have to look forward and go beyond. Niyo mpamvu nasaba TDN and all members kudacika intege, mureke ababaca intege bavuga ibidatanga umusaruro, mubime amatwi.

    Iyi software ije ari igisubizo kuri benshi cyane ndetse n’urubyiruko rw’u Rwanda. Always think Globally and act Locally then you see how you change the world starting from your lovely country. Turi kumweeeeeeeeeeeeee.

    Congz TDN. Keep it up!!!!!!!!!!!!!!!!!

  24. paul rwabugiri

    13/11/2017 at 6:30 pm

    ni gute umuntu ibyangombwa bye bihira mu nzu wajya kwaka ibindi bakakubwira ngo banza ujye gutanga itangazo!!!

  25. Akaneza

    14/11/2017 at 11:48 am

    Very interested software kbsa, courage cyane bana bacu nimwe igihugu gikeneye pe! TDN oyeeee

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock