Urubyiruko rw’iki gihe ngo rusaba byinshi kuko narwo ruhabwa byinshi – UMUSEKE

Urubyiruko rw’iki gihe ngo rusaba byinshi kuko narwo ruhabwa byinshi

Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro, urubyiruko rutandukanye rwasabye byinshi birimo guhabwa ijambo mu miryango no mu nzego za Leta, kuganirizwa, amahugurwa, gushyirirwaho akagoroba k’urubyiruko…. Bamwe mu bayobozi bagize icyo bavuga kuri ibi byifuzo, bavuze ko urubyiruko rwa none rutari rukwiye kugira icyo rusaba kuko ntacyo rutahawe ahubwo rukwiye kugira icyo rutanga mu kubaka amahoro mu muryango nyarwanda.

Dr Eric Ndushabandi mu biganiro byatangiwe mu Nteko uyu munsi

Dr Eric Ndushabandi mu biganiro byatangiwe mu Nteko uyu munsi

Urubyiruko ruhagarariye urundi mu bice no mu bigo bitandukanye rwari aha mu Nteko, rwagejweho ikiganiro ku bibazo byugarije imiryango nyarwanda n’uburyo byashakirwa umuti.

Uru rubyiruko rwahawe umwanya wo kubaza no gutanga ibitekerezo, byagaragaje ko hari byinshi rugikeneye kugira ngo rugire uruhare mu kubanisha neza umuryango nyarwanda.

Jean Paul Iranzi wiga muri kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye avuga ko umuco uri mu bishobora kubangamira amahoro mu miryango kuko kuva kera abana/urubyiruko batahawe ijambo mu gushakira umuti ibibazo bivuka mu miryango.

Nshimiyimana Alexis avuga ko Leta y’u Rwanda yibanze kubaka urubyiruko mu buryo bw’ubwenge ariko ikerangagiza mu mibanire n’abandi.

Uyu musore uvuga ko mu gushaka umuti w’ibibazo byugarije imiryango hibanzwe ku bakuru ariko urubyiruko rukimwa ijambo kandi na rwo rufite ibitekerezo.

Ati “Nk’uko batekereje ko ibibazo by’ababyeyi byaganirirwa mu kagoroba k’ababyeyi, hashobora kuba habaho n’urubuga rw’akagoroba k’urubyiruko natwe tukajya duhana ubunararibonye dufite mu buzima butandukanye.”

Senateri Musabeyezu Narcisse yavuze ko urubyiruko rw’uyu munsi rudakwiye kugaragaza ko hari icyo rwabuze kuko aheza u Rwanda rugeze uyu munsi byagizwemo uruhare n’urubyiruko rw’u Rwanda rutari rufite amahirwe nk’ayo urw’uyu munsi rufite.

Yanenze rumwe mu rubyiruko rwavuze ko rudahabwa ijambo. Ati “…Njye ndi mwarimu, ntabwo ushobora kuvuga ngo umwana ntagira ijambo nurangiza uzamwigishe, Leta yashyizeho structure (imiterere) kuva hejuru urubyiruko tugeze ku murenge no ku kagari, inama y’abana igeze hasi ku mudugudu.”

Arakomeza ati “Nimube pro-active, mwishyira ibibazo ku bandi, ibibazo nitubigire ibyacu, tubyige, tubisesengure noneho twicare tuvuge ngo tugiye gukora iki.”

Ati “Mureke kuvuga ngo ayiwe…familles tuzibamo…ngo data na maman…none se ko ubarimo urakora iki?”

Rumwe mu rubyiruko rwari muri ibi biganiro ku munsi w'amahoro

Rumwe mu rubyiruko rwari muri ibi biganiro ku munsi w’amahoro


Ngo urubyiruko rwabaye nka wa wundi uhabwa byinshi agahora asaba…

Umushakashatsi Dr Eric Ndushabandi akaba n’umuyobozi wa IRDP na we yanenze urubyiruko rwaranzwe n’ibibazo gusa mu gihe we ngo yari yiteguye kumva inyunganizi zarwo.

Dr Ndushabandi wabanje kwisegura ko agiye gukoresha imvugo ishobora kutishimirwa n’urubyiruko, yavuze ko mu biganiro akunda kugirana n’urubyiruko ruhora rusaba kugira ijambo.

Uyu mushakashatsi uvuga ko ari byiza ko urubyiruko ruhabwa ijambo ariko na rwo rukaribyaza umusaruro, ko urubyiruko rwa none rwahawe ibikenerwa byose kugira ngo rugire uruhare mu kuzamura umuryango nyarwanda.

Ati “Ahubwo uwavuga ngo ab’iki gihe bahabwa byinshi, uko ubahaye bagakomeza bamanika akaboko basaba.”

Avuga ko uku guhora bagaragaza ko hari ibyo bifuza bigaragaza ko hari byinshi bahabwa.

Ati “Muri Demokarasi uko utanga ijambo uba wihaye umukoro wo kugira ngo ameza yawe abe nka guiche, bakaza ari benshi bakiyongera.”

Dr Ndushabandi avuga ko igikenewe mu rubyiruko ari uburere butuma abana bakura bumva ko bafite uruhare mu buzima bw’imiryango yabo.

Ati “Urubyiruko muri self responsibilit [kumenya uruhare rufite muri societe] ndabona byarayoyotse mu bana benshi kandi barahawe byinshi. Sinzi ikintu kibarimo…”

Atunga agatoki iterambere, akavuga ko urubyiruko rw’uyu munsi rurangamiye mu mbuga nkoranyambaga n’ibindi bikorwa by’ikoranabunga.

Ati “Écran ziramuhereza, smart phone zikamuhereza akagira ubunebwe, yamara kugira ubunebwe akanica communication muri famille.”

Uyu muhanga mu by’ubushakashatsi avuga ko umuco wo kubaka amahoro ukwiye gucengezwa mu bana kuko uruhare rwabo rugicumbagira.

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock