Urugaga rw’Abubatsi rurizeza ko ‘Gusondeka, kutavugisha ukuri’ bigiye gucika burundu – UMUSEKE

Urugaga rw’Abubatsi rurizeza ko ‘Gusondeka, kutavugisha ukuri’ bigiye gucika burundu

*Abayobozi b’uru rugaga bahuriye mu mwiherero biyibutsa amahame ngengamyitwarire,
*Ngo ntibikiri ngombwa kwitabaza abanyamahanga mu bwubatsi bukomeye.

Abayobozi b’urugaga rw’abakora imirimo y’ubwubatsi (Institute of Engineers Rwanda/IER) n’ababagira inama, uyu munsi bahuriye mu mwiherero wo kwibukiranya amahame ngengamyitwarire n’amategeko bibagenga. Eng. Kazawadi Papias Uyobora uru rugaga avuga ko kuva rwashyirwaho rwagiye rugabanya ibibazo byakunze kuvugwa ku bubatsi birimo ‘Gusondeka, kutavugisha ukuri no kugavura’, akizeza ko bigiye kuba amateka.

Eng. Kazawadi yizeza ko abakora ubwubatsi bakwiye kubuhesha icyubahiro

Eng. Kazawadi yizeza ko abakora ubwubatsi bakwiye kubuhesha icyubahiro

Kurya sima (kwiba cement), kubaka ibitaramba, Kutavugisha ukuri,…Ni amwe mu makosa yakunze kuvugwa ku bubatsi batabigize umwuga (bita Abafundi).

Eng. Kazawadi Papias ugaruka kuri ibi abubatsi bakunze gutungwaho agatoki, ntahakana ko bibaho ariko ko kuva muri 2013 hashyirwaho urugaga rw’abakora imirimo y’ubwubatsi ibi bibazo byagiye bicibwa intege.

Ati “Birahari kuko biravugwa, ugira utya ukumva abantu baravuga ngo nta mu-Ingenieur uvugisha ukuri cyangwa ngo barabeshya, aragusondeka, arakugavura […] izo ni imvugo dusanga hanze.”

Eng. Kazawadi wibukije Aba-Ingenieurs amahame ngingamyitwarire yashyizweho n’urugaga rwabo, avuga ko abakomeje kubambika isura mbi bagomba kwiyambura uyu mwambaro.

Ati “Ubu urugaga rurifuza ko abantu batandukanya ba bagavuzi, ufite agaciro wubaha akazi ke agaragare abiherebwe icyubahiro na wa wundi utabitunganya ya mategeko atugenga twese abashe kumukurikirana.”

Avuga ko ibibazo byavugagwa mu bwubatsi mu myaka ine ishize byagiye bigabanuka, akizeza ko mu gihe cya vuba ntawe ukora mu bwubatsi uzongera kubonwaho inenge.

Ati “Twumva ko nyuma y’igihe ibi byose bizashira, umunyamwuga wese akubaha umwuga we, akiyubaha, akubahwa bikamuhesha agaciro bikanagahesha igihugu ke.”

Eng. Kazawadi uvuga ko bimwe mu byo bafasha abakora umwuga w’ubwubatsi ari ukubayobora mu byo bagomba kwihuguramo, yemera ko hakiri ikibazo cy’ubunararibonye (experience) ariko ko uko bazagenda basangizanya ubumenyi, iki kibazo kizaranduka.

Mu nama mpuzamahanga yahuje Aba-Engineers yabereye i Kigali muri Nzeri, Minisitiri w’Intebe, Edourd Ngirente yasabye abakora uyu mwuga kuwukora mu buryo bwa Kinyamwuga kuko urwego rw’ubwubatsi rugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu.

Muri iyi nama (yo muri Nzeri), Minisitiri Ngirente yavuze ko nta gihugu cyavuye ku bukungu buciriritse ngo kigere ku iterambere rifatika kidafite Aba-Engineers bahagije kandi bafite ubumenyi buhagije.

Eng. Kazawadi uyobora urugaga rw’Aba-Engineers mu Rwanda avuga ko iyi nama yabasigiye akazi katoroshye kuko bagenzi babo baturutse mu bihugu byo hanze bashimye akazi uru rugaga rumaze gukora mu myaka ine rumaze bakaba batifuza kwiyambura iri shema basigiwe na bagenzi babo.

Ati “Izina twubatse, gushimwa twahawe n’abo banyamahanga ejo batazagaruka bagasanga ntacyo twakoze.”

 

Kwitabaza abanyamahanga mu bwubatsi bigiye kuba amateka…

Eng. Aimable Rutagarama uri muri nyobozi y’urugaga, avuga ko mu minsi yashize byari bigoye kubona umunyarwanda ari mu bayoboye imirimo yo kubaka amazu na bimwe mu bikorwa bikomeye.

Avuga ko ubu hari Abanyarwanda bakiri bato bayobora ibi bikorwa kuko kuva Leta y’u Rwanda yatangira gushyira imbaraga mu masomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro hari benshi basohoka muri ‘Engineering’ kandi bakitwara neza ku isoko ry’umurimo.

Uyu mwubatsi wabigize umwuga avuga ko n’ubwo hari abanyamahanga bakitabazwa ariko uko imyaka igenda ishira, Abanyarwanda bazarushaho kuba benshi muri ibi bikorwa byo kuyoba imirimo y’ubwubatsi bw’ibikora bikomeye.

Leta y’u Rwanda iri muri gahunda yo kuzamura imijyi yunganira umurwa mukuru Kigali. Ibi byose bisaba ibikorwa by’ubwubatsi.

Eng. Domique Hitayezu akaba ari umunyamuryango w’Urugaga rw’abubatsi avuga ko kugeza ubu mu Rwanda hari Aba-Engineers bari hagati ya 700 na 800 (banditse mu rugaga), akavuga ko bahagije ugereranyije n’ibikorwa by’ubwubatsi bikenewe mu Rwanda.

Avuga ko mu bikorwa byo kuzamura iyi mijyi yunganira Kigali hatazagaragaramo icyuho cy’abazabyubaka kuko abagenda basohoka mu mashuri yigisha ubwubatsi bagera ku isoko ry’umurimo bakahasanga abasanzwe bakora bakasangiza ubunararibonye.

Bibukiranyije amategeko n'amahame ngengamyitwarire bibagenga

Bibukiranyije amategeko n’amahame ngengamyitwarire bibagenga

Biyibutsaga inshingano zabo

Biyibutsaga inshingano zabo

Eng. Aimable Rutagarama avuga ko abanyamahanga batakiri ngombwa mu kuyobora ubwubatsi bw'ibikorwa bikomeye

Eng. Aimable Rutagarama avuga ko abanyamahanga batakiri ngombwa mu kuyobora ubwubatsi bw’ibikorwa bikomeye

Eng. Domique Hitayezu abona Aba-Engineers b'Abanyarwanda bahagije

Eng. Domique Hitayezu abona Aba-Engineers b’Abanyarwanda bahagije

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

7 Comments

  1. umwubatsi

    04/11/2017 at 3:20 pm

    Hahaha ngo kurya sima!!! iyi mvugo iransetsa, abubatsi bagomba gukoranubushishozi kukobatitonze ibyobakora byagiringaruka zikomeye kubantu benshi nkizi nyubako zikoreramo zaminisiteri duhora twumva ko zifite ibibazo, ziramutse ziguye zakwangizabyinshi zgatwara nabayobozi bacu basanzwe badufatiyerunini

  2. Ing.

    04/11/2017 at 3:52 pm

    Aba barasetsa cyane amateme ahirima buri munsi iyo bihushywe numuyaga, nimyuzure, mwari mwabona iteme ryubatswe mbere ya 1994 yikubita hasi kubera ibyo? Ngaho ra. Wakwiga muri KIST,ULK nkakugira Architecte w’inzu yanjye nashoyemo 1mio de dollars koko?

    • MUJYANAMA

      06/11/2017 at 8:09 am

      Mugenzi wanjye wiyise Ing. rwose ni byiza gutanga ibitekerezo ariko sinjya nihanganira umuntu wagoreka ukuri (kuri bike nzi) kuko itangazamakuru rigera kure. Amateme uvuga yahirimye yarubatswe nyuma ya 1994 ni ayahe? Rwose hari ibyo nihagarariyeho: Nasangiza benshi: nyuma ya 1994 hubatswe iteme rinini ku muhanda Muhanga-Karongi (n’ubu rirahari), hubatswe iteme ku Kagera ku muhanda Kicukiro-Nyamata (nubu rirahari),Hubatswe irya Rusumo Ku kagera, (nubu rirahari) sinarondora aringaniye ari ku muhanda Rusizi-Rubavu….. Ayo nzi hacitse yari ashaje kandi yubatswe mbere ya 1994: ayo ni nk’ayo i Rwabusoro ku Muhanda Kibungo-Ramiro-Nyanza kandi nayo arasanwa (igishimishije n’abanyarwanda)…
      Ndumva rero ntabwo ibyo waruvuze aribyo. TURIMO KWIYUBAKA RWOSE KANDI BIRAGARAGARA, IBYO TUTARAGERAHO, UMUVUDUKO TURIHO IMANA IZAKURINDE UZABIBONA.
      Ugire amahoro

  3. x

    04/11/2017 at 9:21 pm

    Ngaho nimudufashe iyi myubakire yo gushyira ibirahure inyuma ya grillage ihinduke! Munadufashe mwereke abantu ubwoko bw’ibisenge bihangana n’umuyaga!
    Mbaye mbashimiye

  4. rafayiru

    05/11/2017 at 9:30 pm

    si mubwubatsi gusa hari ikibazo,ntangazwa no kubona muri WASAC IT ayobora water network cg uwize demographie ayobora water treatment plant cg se accountant akaba lab technician maze ngo umusaruro uzaboneka!!!biciye muyihe nzira se

  5. f

    06/11/2017 at 7:26 am

    turashimira urugaga
    kuko rurikugenda ruca akajagari mu bigo bikora imirimo y’ubwubatsi

  6. Kagabo

    06/11/2017 at 9:14 am

    Ngo Ingenieurs 800 barahagije ku gihugu gituwe na 12.000.000 ? Uransekeje muri iki gitondo!!!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock