Uruganda rw’imodoka Volkswagen rwiteguye gutangira gukorera mu Rwanda – UMUSEKE

Uruganda rw’imodoka Volkswagen rwiteguye gutangira gukorera mu Rwanda

Ubuyobozi bw’uruganda rukora imodoka “Volkswagen” bwatangaje ko nyuma y’umwaka bukora inyigo ku isoko ry’u Rwanda, ubu biteguye gutangira gukorera mu Rwanda.

Thomas Schaefer uyobora Volkswagen Group muri South Africa.

Thomas Schaefer uyobora Volkswagen Group muri South Africa.

Thomas Schaefer uyobora ishami rya “Volkswagen Group” ryo muri Africa y’Epfo wari mu muhango wo Kwita izina abana b’ingagi mu mpera z’iki cyumweru, yatangaje ko bari mu nzira binjira mu muryango w’Abanyarwanda.

Ati “Tuzawinjiramo nk’uruganda rukomeye rukora imodoka ku isi, twahisemo kino gihugu cyiza kugira ngo kibe ikicaro cyacu kidasanzwe gikurikirana gahunda zacu muri Africa (Center of our Africa strategy).”

Schaefer wari mu Rwanda mu kwezi kw’Ukuboza 2016 aho yagiranye amasezerano na Leta y’u Rwanda agamije kuzana uruganda ruteranyiriza imodoka za Volkswagen mu Rwanda avuga ko ubu biteguye kuza gutangira.

Yagize ati “Nyuma y’umwaka itsinda ry’inzobere zacu n’iza guverinoma dukora inyigo, ubu turiteguye kandi twishimiye gutangira gukorera mu Rwanda mu mezi macye ari imbere.”

Ubwo bazaga mu Rwanda, abayobozi ba Volkswagen bavuze ko bagiye gukora inyigo ku buryo uyu mwaka wa 2017 ushobora kurangira batangiye gukorera mu Rwanda.

Uruganda Volkswagen ishaka gutangiza mu Rwanda ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora byibura imodoka zidahumanya ikirere zigera ku 5 000 ku mwaka.

Volkswagen kandi iteganya no gutangiza Serivise yo gusangira imodoka “Car Sharing”, aho umuntu azajya ayifata akayitwara yagera aho agiye akayisiga undi nawe uyikeneye akaza kuyifata akagenda.

UMUSEKE.RW

19 Comments

  1. Emmy

    03/09/2017 at 6:30 pm

    ibise birashoboka ra ? byaba bikorwa gute se ko hari abaziba bazikuyemo abantu ago ntibaba bazibobye bitabagoye?

  2. Ishibo

    03/09/2017 at 7:25 pm

    Nibatangire turebe ko twakwihahira imodoka nshya Dore izo hanze aho nta wayigondera kandi wagura akakoze bakagusoresha nk’aho ari igihano

  3. Sirareba

    03/09/2017 at 9:52 pm

    Sha wowe ntacyutuzunaiye rwose kuko n’ubundi abatunz’imodoka z’indage babuz’iyo bazita kubera guhenda kw’amapiyesi yazo. Uraruzi iyo batuzanira Toyota cyangwa izindi modoka z’abanyaziya ko zo byibuze zihenduka kurush’inyaburayi? Twabuze n’ibyo twirira ngo turagura za vorusuwageni z’inyabibazo gusa gusa?

    • -

      04/09/2017 at 8:25 am

      None se bazakora imodoka babure no kuzana za Pieces? Mwagiye mubanza mugategereza koko?

    • bb

      04/09/2017 at 8:27 am

      Turasenga ngo baze nawe uti ntacyo bamaze? Ushobora kuba ari nta notion nanke ugira mu birebana n’ubukungu. Sinahamya ko VW igira ibibazo kurenza imodoka z’abanyaziya uvuga!

    • nph

      04/09/2017 at 8:57 am

      Umunyarwanda umwe mu bashigajwe inyuma n’amateka bamutegeye kumara iminota 10 atavuze, ngo bamuhe igare, arihangana habura amasegonda 5! ati: Murampa n’ipombo yaryo ark!!! Aba aysinzwe atyo!Nawe Bati tuzanye uruganda nawe ngo nta pieces de rechange!!!!!!!!!!! Ubwose igikomeye ni Pieces cg n’uruganda?

      • Maribo

        04/09/2017 at 9:13 am

        Aka gakuru k’umutwa karansekeje cyane, nari maze iminsi ntaseka kubera akababaro k’abazunguzayi.

    • rug

      04/09/2017 at 11:44 am

      guhenda kwa piece ni uko ari nke. uruganda nirusohora imodoka nyinshi, ruzorohereza abarugana kubona pieces kuri make

    • bosco

      04/09/2017 at 3:04 pm

      iyo uruganda rushinzwe ikibazo cya pieces kiba kirangiye wangu.

    • GG

      21/09/2017 at 10:50 pm

      SIRAREBA wowe urareba hafi, ntabwo mu BUDAGE VW ihenda , kuko ariho ikorerwa. Nigeze kuyigurayo (occasion) itarengenje ibihumbi 300 000 Frw. Ubwo se urumva pièce igura angahe? None rero ugize NYAGASANI baje kubikorera iwanyu. Urumva koko pièce iva mu BUYAPANI, mu BUSHINWA, muBUHINDE, Muri KOREA izaza igura make kurusha iya korewe mu Rwanda ngo ni uko ari umudage wayikoze? None ho ni n’umunyarwanda uzaba wayikoze(main d’oeuvre) TUZA, IHANGANE, ubundi utegereze imodoka yambere isohoke mu ruganda. KANDI umenye ko uru ruganda rutazakorera abanyarwanda gusa, n’ibindi bihugu batarageramo bazajya baza kuzigura i wacu nawe ngo ngw’iki? URUGANDA RUZATANGA AKAZI, Ruzigisha gukanika ukoresheje ikoranabuhanga. Uzi ukuntu imodoka z’indage zirushya abakanishi?RUZAGURIZA ABAKOZI, ABACURUZI n’abandi babishoboye imodoka maze bajye bishyura ku kwezi kugeza arangije kuyishyura. Namara kuyishyura, iyo azayiguha nawe uyigure make, maze we bongere bamuhe indi. WUMVISE? SISAWA SE? S O B A N U K I R W A!!!!!!

  4. amizero

    04/09/2017 at 9:49 am

    umva nawe ngo abaki? ubaye nka wamuntu bavuze hejuru too

  5. jean Kayondo

    04/09/2017 at 9:59 am

    hahaaaaaa,@nph urakoze kunsetsa muri iki gitondo, uvuze neza mu Kinyarwanda gityaye. ntawunoza rubanda; rreka twikomereze imihigo.
    KJ

    • Alex

      04/09/2017 at 10:36 am

      Nibyiza ahubwo ababishinzwe bagire vuba uruganda rutangire rutange akazi kubana burwanda babashomeri Kandi bazaba batanga imisoro igihugi gitere imbere

  6. Danny

    05/09/2017 at 1:08 pm

    Iyi system ya car sharing ni bon kabisa aho uwajya ajya kwa rubangura akayihasanga akayitwara akayisiga kwa lando undi nawe akayigarura mu mugi.
    Vw nize wenda mazout na essance byagabanuka ku byo dutumiza hanze ndetse ikirere cyacu kigasugira.
    Hope VW bazazana umuco wo kuguriza rubanda imodoka bakajya bishyura ku kwezi.

  7. Jean

    05/09/2017 at 1:57 pm

    Welcome Voxywagen mu Rwanda

  8. Suoerd

    06/09/2017 at 8:17 am

    Bazabategeke guha urubyiruk akazi no kubazamurira field ya mechanic automobile murwanda igatanga abakoz kwisoko ryumurimo vuba

  9. Mike

    07/09/2017 at 9:47 am

    Sha bariya bagabo baba bafite abantu babo b’abahanga basanzwe bakorana, urubyiruko rwacu bizasaba ko rubanza kwigishwa rukajyayo rugiye gutanga umusaruro atari ukwigira muri ruriya ruganda. Gusa byaba ari byiza babemereye kuko bahakura ubumenyi bukomeye nabo bakabona akantu.

  10. Kafra

    07/09/2017 at 4:30 pm

    Umbaye kure MBA nkukoze muntoki mn
    Njye uwambwira aho nasabira aka kazi

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock