Urugendo “Bruxelles – Kigali via London” rwari rwahagaritswe rwasubukuwe – UMUSEKE

Urugendo “Bruxelles – Kigali via London” rwari rwahagaritswe rwasubukuwe

Tariki 14 z’ukwezi gushize Rwandair yahagurutse i Kigali itangiza urugendo rugana i Buruxelles no kugaruka iciye i Londres, ariko nta mugenzi byakundiye mu kugaruka ahagurukiye i Bruxelles kubera amabwiriza y’i Londres. Ikibazo ubu ngo cyakemuwe uru rugendo rurasubukurwa.

Rwandair irasubukura urugendo Brussels - Kigali via London. Photo©EvodeMUGUNGA/UMUSEKE

Rwandair irasubukura urugendo Brussels – Kigali via London. Photo©EvodeMUGUNGA/UMUSEKE

Rwandair mu kugaruka i Kigali ivuye Bruxelles yagombaga guca Londres kugira ngo ihafate n’abandi bagenzi baje muri Africa.

Abongereza ubu bakomeje iby’umutekano ku binjira n’abasohoka iwabo, basaba ko abagenzi bose bari mu ndege ihaguruka ku kibuga cy’indege cyabo bagomba kongera kugenzurwa mbere yo kongera guhaguruka.

Amabwiriza ku binjira n’abasohoka mu Bwongereza nanone ategeka benshi mu baturage b’ibihugu bya Africa, birimo n’u Rwanda, kuba bafite Visa y’urugendo ituma baca ku butaka bw’Ubwongereza. Igura hagati y’AmaPound 34 na £62

Ni ibintu byari bigoye ku bagenzi benshi na kompanyi ya Rwandair muri rusange mu gihe indege yabo itagombaga kumara iminota 90 ku kibuga cy’indege cya Gatwick i Londres ifata abandi bantu.

Rwandair yahise iba ihagaritse iby’uru rugendo ( Brussels – Kigali via London ) kugeza kuri uyu wa kane ubwo ku rubuga rwayo batangaje ko uru rugendo rwongeye ariko abagenzi bose barukora bazajya basabwa kuva mu ndege ku kibuga cy’indege cya Gatwick bakongera kugenzurwa n’inzego z’umutekano z’Ubwongereza.

APG Air Agencies ihagarariye inyungu za Rwandair mu Bubiligi yatangarije Ikinyamakuru Lalibre Belgique ko iki gikorwa kizajya kibera i Londres cyo kongera kugenzura abagenzi cyorohejwe kuri Rwandair nubwo ngo byahenze cyane Rwandair.

UMUSEKE.RW

35 Comments

  1. Majyambere

    10/08/2017 at 11:47 am

    Nonese nayandi makompanyi bayashyiraho ayamananiza?

    • Fidele

      10/08/2017 at 11:53 am

      Ntabwo ari amananiza ni mesures de securite z’Abongereza

    • Name

      11/08/2017 at 10:59 am

      Ese ibya Dubai byo byifashe gute? Ingendo zarasubukuwe?

  2. Gasongo

    10/08/2017 at 12:03 pm

    Amakompanyi yo muri Afrika arasuzugurwa cyane. None se n’ayandi niko biyagendekera? Ubisobanukiwe ansobanurire kabisa ntaba mbacira urubanza kandi yenda ari ukubera UMUTEKANO WABO!!! Mbaye mbashimiye ko busobanuro muzampa!!! Tkxs.

    • Philbert

      10/08/2017 at 12:11 pm

      Biba byasobanuwe mu nkuru ahubwo umenya utayisomye neza.

      “Amabwiriza ku binjira n’abasohoka mu Bwongereza nanone ategeka benshi mu baturage b’ibihugu bya Africa, birimo n’u Rwanda, kuba bafite Visa y’urugendo ituma baca ku butaka bw’Ubwongereza. Igura hagati y’AmaPound 34 na  £62”

    • Gatsinzi Egide

      10/08/2017 at 12:43 pm

      Bikorwa kuri compagnies zose ni uburyo bwabo bwo kwirindira umutekano

  3. bobo

    10/08/2017 at 12:15 pm

    nonese ko batatubwiye niba amananiza ya viza yaravanweho, ndunva njye ntasobanukiwe neza, nukuvamo gusa ugasakwa nta visa ufite y abongereza? cyangwa umuntu azabanza ashake visa yabo. Mudusobanurire pe. nanabisomye ku kinyamakuru cyo muri belgique ariko nabyo ntibisobanutse niba iyo Visa yakuweho

  4. Kamabare

    10/08/2017 at 12:39 pm

    Iki kintu Rwandair izagitekerezeho neza ,kuko bizayigora kubona abagenzi bazemera kwishyura ariya mafranga kuri UK transit visa bavuye Brussels kandi hari vol direct ya Brussels – Kigali ya SN.

  5. jp

    10/08/2017 at 2:03 pm

    Ne soyons pas naïfs, bari kunaniza société ije kubatwara icyashara. Nafashe indege kenshi, gukora escale nta Visa bigomba ubundi, upfa kudasohoka mu ndege gusa, n’iyo wasohoka mu ndege upfa kudasohoka mu kibuga. Ibi ni amananiza.

    • mahoro jack

      11/08/2017 at 12:03 pm

      Nange ibi niko mbizi; nta kibuga nzi basaba visa iyo utagisohokamo! Kuvana abantu mu ndege ukajya kubasaka bakongera bakayisubiramo nabyo ni ikimenyetso cyo kutizera akazi kakozwe n’aho iturutse, bivuze ngo ingamba z’umutekano i Brussels nazo ntibazemera!

  6. nduwayo

    10/08/2017 at 2:21 pm

    gusa njye nibwo nabyumva kuki mutari mwarabitumenyesheje ubwo baduhagarikiraga cg ntabwo nakurikiye neza mwaba mwarabitangaje?

  7. Muzungu

    10/08/2017 at 2:38 pm

    Oya nawe ntacyo usobanuye nonese niba uri muri transit iyo visa yabo iba ijemo gute?

    • Kamabare

      10/08/2017 at 4:08 pm

      @Muzungu,transit itandukanye na escale kuko transit ni igihe uva mu ndege ugomba gufata indi ikugeza kuri destination kuko uva mu ndege ugakandagira ku butaka visa barayikwaka mu bihugu bimwe.naho escale ni igihe indege ikoze stop mu kindi gihugu ifatayo abagenzi ariko abarimo ntibave mu ndege.

      • Rukeba

        10/08/2017 at 6:09 pm

        Nonese ntibavugako izajya ihaguruka Bruxelles ikajya gupakira abari Londre? Ntabwo rero umunyarwanda uzaba urimo nagera Londre azava mu ndege niba numvise neza.

  8. GAHUZAMIRYANGO

    10/08/2017 at 2:49 pm

    Aho none ntihaba harimo akagambane ka SN BRUXELLES? Ntibyumvikana ukuntu umuntu yakwishyura visa ingana kuriya kandi atazasohoka byaba mu ndege cyangwa mu KIBUGA. TURACYAKOLONIZWA.Ariko ibi byo ni agahimano mu rwego rw’ubukungu. Louise MUSHIKIWABO ahaguruke age kutubariza.

  9. Rukara rwa Bishingwe

    10/08/2017 at 4:14 pm

    Ubundi agaciro duhora turirimba ni aha kagomba kugaragarira, ariko kubera ko abayobozi b’Africa abenshi bashyirirwaho i London, Paris, Washignton…ntabwo byashoboka kwihesha agaciro. Twagombye gushyiraho natwe measures zingana nk’izi cyane cyane kuri visa fees.

    Ntabwo byumvikana ukuntu umuntu yakwa visa ari escale gusa. Niba ari umutekano, ko security yo ku bibuga ibamo ibice 2, kuki batabavana mu ndege bakajya gusakwa mu gice cya 2 bari muri transit. kuki basaba visa mu gihe uri muri transit udasohotse muri airport ?

    Rwandair nihindure ijye iva Kigali-Gatwick hanyuma ihaguruke inyure Bruxelles ifate abagenzi baza muri Africa, bizagabanya ako gasuzuguro k’izi mbwa.

    Amoko yandi yose barayaretse, ndetse baranayafasha atera imbere, ariko twe nta kuduha agahenge, ntibareka tubaterana intambwe:ngizo intambara n’umwiryane baduhozamo, ubusahuzi, kwivanga mu miyoborere,….Ubu Kagame aragowe, ubwo yatangye gushaka uko igihugu cyakwigenga, iyi manda azayirangiza bimuvunnye sana.

  10. Rugamba

    10/08/2017 at 4:16 pm

    Harya ubuntitubarizwa mu muryango wabakolonijwe nabongereza? Hariya ntabushishozi nabusa bwarimo. Ejobundi tuzabajyane mu rukiko tony Blair azadufashe.

  11. qween

    10/08/2017 at 4:40 pm

    erega ibi bisambo bya ba rutuku ntibishaka ko dutera imbere vis yo muri transit ntibaho rwose cyane ko ari bashatse ko abagenzi rwdair itwaye bazajya bava mundege ngo bajye gusakwa then bayigarukemo
    ibi nubujura.
    ni hahandi habo

    • Sheja

      11/08/2017 at 9:40 am

      I like you analysii @ Queen, namananiza kabisa icyo kintu cyo gusaka kandi umugenzi agasakwa aruko yavuye mundenge nibwiriza rya justification for Visa request of which ari ubujura muyandi magambo, kandi bigatuma urugendo rwa rwandair ruhenda ugereranyije nizind co, then abakiriya bakaducikaho. ibi nubukoloni kabisa

  12. Mahugu

    10/08/2017 at 5:29 pm

    Mbere yokugura iriya ndege twagombye kuba twarabanjije kubanza gusuzuma ibyo bibazo byose twihutiye gutangaza ingendo ndibuka ko babajije SN icyo ibitekerezaho ntiyagira icyo itangaza buri bari bazi aho badutegeye.Munsobaurire ukuntu usakwa kuberako uri mu ndege ihagaze ahantu utemerewe gusohoka mu kibuga hanyuma bakanaguca amafaranga ngo ya visa? yokugira gute se kandi iyo uri muri transit uba ugengwa n’amategeko nkumuntu uri mu kirere? Kereka ushaka kuva mundege ngo asure inshuti n’abavandimwe batuye aho we birumvikana. Abandi reka rwose nubujura.Umunyarwanda uvuye Boston nagera London nawe azajya ariha se? Uyu Rugamba yabivuze neza sinzi icyo twagiraga muri Comonwealth rwose biranagayitse ko abagombaga kudushyigikira aribo batujomba ibikwasi.

    • Atuheire Junior

      10/08/2017 at 9:30 pm

      Ni ukubeshya yewe ntamuntu wakwa amafaranga ya viza iyo adasohotse mu ndege. Rwandair iri gusas’imigeri kuberako batangij’ingendo batabanje gutekereza kuri politique migratoire igezweho iburayi. Ntabwo bari baziko Grande Bretagne yavuye muri Union Europeenne cyangwa se bagiraga ngo bagushe neza abanyarwanda batuye mu bubirigi ubwo muri Rwanda day Mushikiwabo yababwiraga ngo mu minsi ibiri turaba twabazaniy’indege izajy’ibazan’iKigali nabo bakoma mu mashyi cyane. Gusa babikoze bishimira ko ibendera ry’igihugu cyacu rigiye kugaragara iBurayi kuko baribasanzwe bafite choix nyinshi mu gihe bashakaga kujya mu Rwanda na mbere Rwandair itarajyayo. Nibashikame rero bapfir’ifiyeri cyangwa bahitemo umugi umwe gusa bazajya bagwamo cyangwa se bakomeze bakorere mu gihombo doreko wagirango umuzimu wa Air Rwanda wimukiye muri Rwandair. Ariko se zose ubundi si iz’igihugu kimwe?

  13. Mubemaso

    10/08/2017 at 7:14 pm

    Abongereza niko amategeko yabo ateye niyo waba urumunyaburayi rwose mwe kubyumva ukundi.

    • Nadege

      10/08/2017 at 8:04 pm

      Ngo n’iyo waba uri umunyaburayi ? Reka gukabya kuba naif cg umutesi.

  14. Atuheire Junior

    10/08/2017 at 7:31 pm

    Muri iri tangazo Rwandair yatubeshye byo koroshya gravité y’ikibazo. Ikibazo n’ubwo Rwandair itagikomojeho ni uko Abongereza basohotse muri Union Europeenne bityo bagasabwa kwishyura viza bajya mu Burayi n’abanya Burayi bibasaba kwishyura viza bajya mu Bwongereza. Ikindi mutagomba kwibagirwa n’ubwo abanyamahanga baza iwacu bazanye n’abanyarwanda, abanyarwanda bacu benshi bashobora gutembera mu ndege baba banafit’ubwenegihugu bw’iburayi cyane cyane ubw’ababirigi, ubw’abafaransa n’ubwongereza. Kuvugango abanyarwanda byabasabaga kubanza kwaka viza y’ubwongereza, ibyo ni ibisanzwe ntamunyarwanda wemerewe kugenda adafite viza muri passport ye agiy’iburayi keretse abagiy’ibugande no muri Congo. Iki ni ikibazo gikomereye iyi sosiyete kuko n’ubusanzwe n’ubwo bayikuriraho izo nzitizi za viza zakw’abgenzi bayo b’iburayi, niyorohewe na concurence ya SN Brussels na KLM/AIR France zifite service nziza, zihuse kandi zihoraho uretse iyi ndege yacu imwe ijy’iburayi gake gashoboka. Indege zayo zihora zipakiye ku kigero cya 60% kandi ntabwo wakor’utya ngo uzater’imbere ko kugez’ubu itarinjiza n’igiceri na kimwe cy’inyungu kuri konti y’igihugu kuva yavuka ahubwo turakataje mukuyishoramo imisoro yacu tugur’indege nyinshi z’imitako n’ubwishongozi. Ukuri kuraryana ariko nikwazirako ari ukuri.

    • Name

      11/08/2017 at 11:08 am

      hahahahahhahhahaha!!!
      Njye mbona hataragera ko dutangiza concurence n’uburayi. Kuki tutakwibanda muri Africa ko isoko rikiri ryose. Rwanda air nigerageze ibihugu bya West Africa kuko indege zaho zifite akajagari sana. Nifatisha aho igahangana na za Egyptair, Royal Air Maroc na Ethiopian, izaba igitsinze noneho ibone kujya i Burayi.

  15. Muganga

    10/08/2017 at 8:00 pm

    Ngaho da ! Ariko se ubundi Rwandair yumvaga izajya muri concurrence na za kampani z’abanyaburayi ku butaka bw’i Burayi bigakunda koko ? Indege zabo SN, KLM … zigakora iki ? Ahubwo Rwandair nikomeza kujyayo rimwe bazayifungirayo bayishakire ibyaha nk’ibyo u Rwanda rwigeze kugereka kuri Sabena mu myaka ishize (ngo imena kerosene ikangiza ikibuga cy’indege n’ibidukikije …)

    • Rutemikirere

      10/08/2017 at 9:35 pm

      @Muganga, buretse gato ese ugirango ababiligi barabyibagiwe? Uzabaze ukuntu bafungaga za Cibezaire zikaborera Zaventem.Byaba byiza Rawanda air ikoze ingendo nyinshi muri Africa iby’iburayi ikabivamo.Umuntu uvuye Brussel azafata Rwanda air imunyuza London nizo rwaserera kandi afite SN Brussels igenda direct i Kanombe ashakiki?

  16. c

    10/08/2017 at 9:02 pm

    Muri izi comments nungukiyemo byinshi; gutandukanya Escale na Transit, umusogongero kuri International Relations ivanze na Business,…
    Merci

  17. Rukira

    11/08/2017 at 8:05 am

    Ikibazo kinini dufite muri iki gihugu, ni uko dufata ibyemezo tutabanje gukora “analyse profonde” ngo turebe “les avantages et les inconveniants” hanyuma dushyire ku munzani turebe aho uhengamira hanyuma tubone gufata icyemezo nyacyo.

    Iyo abayobozi bacu mbere yo gufata icyemezo cyo gufungura iriya “ligne” babanza gushaka amakuru yose mu rwego rwa business, bakamenya neza ko kiriya kibazo cya visa kiriho, bakanasuzuma “inyungu” cyangwa “igihombo” twakura kuri iriya ligne mu gihe tuyitangije, ntabwo baba barafashe kiriya cyemezo gitangiye kudukururira ibibazo no kudutesha ishema n’agaciro byacu.

    Mu nzego zimwe hano mu gihugu, hari ubwo bafata ibyemezo bihubukiweho batabanje gukora ubusesenguzi buhagije, ibyo nibikomeza uko biri, dushobora kuzahatakariza byinshi. Nyabuneka nimureke tugerageze duhindure imikorere n’imitekerereze, cyane cyane tujye tumenya gukora ubusesenguzi bwimbitse kandi buhagije.

    • Mugenzi

      11/08/2017 at 8:56 am

      Bande babukora ? Muri ULK hari ubusesenguzi bigisha se ?

    • Sheja

      11/08/2017 at 9:44 am

      Nyamaza wewe Rukira, udatuka abantu hano wowe analyse zidasanzwe ukora nizihe ko tutakuzi kubwubuhanga ufite abafata ibyemezo badafite? mujye mwubaha abakuru. ubwo busesenguzi bwanyu mudakoresha ngo tubamenye nkabantu bafite ibyo bagezeho kubera gutekereza neza kurusha abandi ni maneno tu.

  18. Nduwimana

    11/08/2017 at 4:41 pm

    Twagombaga kugira icyo dutangariza abanyarwanda muri Rwanda day ejobundi.

  19. Atuheire Junior

    11/08/2017 at 5:31 pm

    Ubusesenguzi bwabo se babutanga bahaw’umwanya wo kubutanga? Icyo utumva ni uko iriya ligne yafunguwe kubw’impamvu za politike ubwo habaga Rwanda Day iBurayi. Bwari uburyo bwo kwereka diaspora ko igihugu kibakunze kandiko iterambere rikataje mu gihugu cyabo kugirango bigarurir’imitima y’aba bana b’uRwanda. Nonese ugirango ntabwo Rwandair yar’iziko competition na ziriya compagnie z’ibigugu idashoboka? Bari babizi rwose. Ntabwo Rwandir iyobewe ko na Kenya Airways igihangange muri Afrika yihetsa kuri KLM iyo igiye kujyana abagenzi iBurayi Bahuriye mucyo bita Sky Team kandi akenshi iyo ugez’iNairobi uvuy’iKigali ntibyagutungura ugiye mu ndege ya KLM ukagera mu Buhorandi ndetse wab’ukomereza muri USA ugakomereza muri Delta y’abanyamerika. Iyi partnership Kenya yayikoze ari ukugirango byibuze niba itanajyanye abagenzi iBurayi irye na ka commission muri izo transaction zose. Gusa ntibiyibuza kujyan’indege zayo iBurayi ariko muri USA ni Delta ibatwarir’abagenzi. Ibi Rwandair yar’ibizi ariko kuber’inyungu za polotike Leta yemeye gutanga amafaranga yacu ho igitambo kugirango yigaruririr’imitima y’aba banyarwanda bari hanze babarizwa mu mitwe n’amashyaka arwany’igihugu kandi nta kundi yabigenza kuko nta controle ibafiteho iyo banyanyagiye za Burayi na Amerika.

    • MAHORO

      12/08/2017 at 10:56 am

      @Junior ibyo uvuga ni ukuri.Rwandair ikintu cyayifasha mu ngendo zayo ni ukureba compagnie ikomeye bagirana codeshare cyane cyane ku ngendo za transatlantiques.kuko niba nguze tkt ya Rwandair kugera Brussels nshaka gukomeza muri USA,bizansaba kugura indi tkt iva Brussels ijya muri USA kandi ziba zihenze.tandisque bafite codeshare na compagnie igera muri US umuntu yava hano afite tkt imwe gusa.kera nko muri 2010 bigeze kugirana code share na Qatar airways itaratangira no kuza mu Rwanda sinzi uko byarangiye byafashaga abagenzi cyane.

  20. Musito

    12/08/2017 at 8:09 am

    @Junior usobanura ibintu nkabura uko nakugurira byeri.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock