Urukiko mpuzamahanga rugiye gukora iperereza ku byaha byakorewe i Burundi – UMUSEKE

Urukiko mpuzamahanga rugiye gukora iperereza ku byaha byakorewe i Burundi

Uyu munsi abacamanza b’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha batangaje umwanzuro uha ubushinjacyaha bw’uru rukiko uburenganzira bwo gutangira iperereza ku byaha byakorewe mu Burundi kuva muri Mata 2015 kugera mu Ukwakira 2016, nubwo bwose u Burundi butakiri mu bihugu byemera uru rukiko.

Abapolisi b’i Burundi bakubita umwe mu bana bigaragambyaga mu barwanya ko Perezida Nkurunziza yiyamamariza manda ya gatatu ku itariki 26 Gicurasi 2015 i Bujumbura.

Abapolisi b’i Burundi bakubita umwe mu bana bigaragambyaga mu barwanya ko Perezida Nkurunziza yiyamamariza manda ya gatatu ku itariki 26 Gicurasi 2015 i Bujumbura.

Uru rukiko (International Criminal Courtrusanga abagizweho ingaruka n’ibyaha byakozwe, mu midugararo ishingiye ku barwaniraga ubutegetsi, bakwiye guhabwa ubutabera, ababikoze nabo bakabiryozwa nk’uko byasohowe mu itangazo ry’uru rukiko uyu munsi.

Abacamanza b’uru rukiko banzuye ko rufite ububasha bwo gukurikirana biriya byaha kuko byakozwe mu gihe u Burundi bwari bukiri mu bihugu byasinye bikanemeza amasezerano y’i Roma (1998) yashyizeho uru rukiko mpuzamahanga.

Nubwo bwose u Burundi bwaje kwivana kuri aya masezerano mu Ukwakira 2017.

Kwivana kuri aya masezerano k’u Burundi bifite agaciro uhereye tariki 27 Ukwakira 2017, bityo ngo uru rukiko rushobora gukurikirana ibyaha byakorewe mu Burundi mbere ya tariki 26 Ukwakira 2017.

Uru rukiko rwasabye Leta y’u Burundi korohera iperereza nk’uko bikubiye mu masezerano ya Roma Leta yari yaremeje.

Uru rukiko ngo rwasanze amakuru yatanzwe n’abahohotewe mu mvururu zabayeho ahagije gushingirwaho kugira ngo habeho iperereza ku byaha byibasiwe inyuko muntu byakozwe mu Burundi cyagwa no hanze yabwo muri urwo rwego.

Muri ibyo byaha harimo; ubwicanyi no kugerageza kwica, kwambura abantu uburenganzirwa bwabo, iyicarubozo, gufata ku ngufu, kunyuruza abantu bakabura…

Urukiko ruvuga ko nibura abantu 1 200 bishwe, ibihumbi byinshi bafungwa mu buryo butemewe n’amategeko abandi ibihumbi bakorerwa iyicarubozo naho amagana aburirwa irengero.

Imvururu zatumye abarenga 413 490 bava mu byabo barahunga.

Ibi byaha ngo bikekwa ko byakozwe n’abantu bo muri Leta n’andi matsinda yashyiraga mu bikorwa politiki za Leta harimo Police, inzego z’iperereza n’iz’ubutasi mu gisirikari cy’u Burundi n’Imbonerakure (umutwe w’urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD).

Urukiko ruvuga ko ubushinjacyaha bw’uru rukiko mpanabyaha ruzakusanya ibimenyetso bishoboka mu batangabuhamya bizewe kandi bigenga n’abadafite aho babogamiye. Iperereza ngo rishobora gufata igihe kirekire kugira ngo haboneke ibimenyetso.

Ngo nihaboneka ibimenyetso bihagije Umushinjacyaha azasaba abacamanza guhamagaza abashinjwa bakitaba cyangwa se bagashyirirwaho impapuro zo kubata muri yombi.

UMUSEKE.RW

8 Comments

  1. Magayane

    09/11/2017 at 5:17 pm

    Abanyamerika noneho beruye, bavuga ko Leta y’u Burundi ifatwa nk’ibangamiye inyungu za Amerika, bayisubiza kuri urwo rutonde mu gihe cy’umwaka. Icya mbere Nkurunziza azira ni icyo. Forget about human rights, governance cyangwa manda ya gatatu. Leta y’u Burundi se yica kurusha iya China cyangwa Saoudi Arabia? Yari yanahindura ibwirizwa shingiro ngo yongere umubare wa za mandats? Ibangamiye umutekano w’abaturanyi kurusha ba Gitimujisho? Igitangaje, ni uburyo abanyamerika bifashisha CPI mu gukanyaga abanyafrika bababangamiye, kandi bataba muri urwo rukiko, batanemera ko ruburanisha abanyamerika nk’uko baherutse kwanga ko bikorwa ku byo ingabo zabo zakoze muri Afghanistani. Tukumva ari ibisanzwe, bavuga ibyo gukora iperereza kuri Leta ya Nkurunziza tugakoma amashyi. La raison du plus fort est toujours la meilleure. Ababungabunga neza inyungu za USA, bo nibishime banezerwe, kugeza igihe bazabonera ingororano nk’iyahawe Mobutu cyangwa Saddam.

  2. Edward

    09/11/2017 at 5:19 pm

    Makuru ki mubinyamakuru , umusogongero w invaho numero 101 , uyu munsi kigali today NIUNKOMWIJURU

  3. Gashayija

    09/11/2017 at 5:22 pm

    Nibyiza rwose maze bahere mûri 1972.

  4. Kalisa

    09/11/2017 at 5:31 pm

    Ngaho da!

    Ubu se na ICC / CPI ni u Rwanda na President Kagame babikoreramo?

  5. Akumiro

    09/11/2017 at 5:47 pm

    Kuva abarusiya n’abashinwa bariyemeje gushyigikira Nkurunziza, ibi byose abanyamerika bavuga bizarangirira mu magambo.

  6. Patrick NISHYIREMBERE

    10/11/2017 at 12:56 am

    Nkurunziza noneho ake kashobotse mba nkuroga nagatangaye impamvu yivanye muri ICC nuko yarazi uurumutegereje

    • african

      10/11/2017 at 8:53 am

      azakorana n’abarusiya n’abashinwa kandi nabo bafite cash.Politike ya mpatsibihugu y’abanyamerika irigutsindwa muri iyi minsi.ni nde ubarusha kwica???iriya ngirwarukiko ntacyo yatanga kukoyamaze gustindwa kuva kera,kereka kabila niwe uyibyaza umusaruro akikiza abopossant nka ba bemba na ntaganda buriya si ubutabera ni ubukoloni

  7. Gatera Joseph

    10/11/2017 at 9:27 am

    Ubu se kandi Nkurunziza azongera gufata Bible abeshya abantu ko ari UMUROKORE? Ntabwo politike ishobora kujyana n’uburokore.YESU yasize asabye abakristu nyakuri kutivanga mu byisi (Yohana 15:18,19).Umukristu nyakuri ntajya muli politike no mu ntambara z’iyi si.Mwibuke ko Nkurunziza yafashe ubutegetsi amaze kumena amaraso menshi.Umukristu nyakuri ajya mu nzira akigisha ubwami bw’imana nkuko YESU yasize abisabye abakristu nyakuri bose.Bisome muli Matayo 24:14 na Yohana 14:12.Abantu bose bibera mu byisi gusa,ntabwo bazabona ubuzima bw’iteka.Iyo bapfuye biba birangiye nta kuzuka (Galates 6:8).Ariko abantu bashaka imana bakayikorera,bazazuka ku munsi w’imperuka,imana ibahe ubuzima bw’iteka (Yohana 6:40).

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock