Urukiko rw’Ikirenga ngo ntawaruregeye ko atanyuzwe n’ibyavuye mu matora – UMUSEKE

Urukiko rw’Ikirenga ngo ntawaruregeye ko atanyuzwe n’ibyavuye mu matora

*Indorerezi z’Abanyafurika baba iburayi ngo batunguwe no kuba nta n’isazi yakomeretse,
*Zashyikirije Urukiko rw’Ikirenga raporo y’ibyo babonye,
*Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof Sam Rugege ati “Ntibyari ngombwa…”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege avuga ko uru rukiko rusumba izindi mu Rwanda rwishimiye ko abatsinzwe mu matora y’umukuru w’igihu bemeye ibyayavuyemo ndetse ko rudateganya kwakira ibirego by’ababa bataranyuzwe n’ibyavuye muri aya matora kuko igihe ntarengwa cyo gutanga ikirego cyarangiye.

Prof Sam Rugege avuga ko Urukiko rw'Ikirenga rwishimiye ko abatsinzwe bemeye ibyavuye mu matora

Prof Sam Rugege avuga ko Urukiko rw’Ikirenga rwishimiye ko abatsinzwe bemeye ibyavuye mu matora

Prof. Sam Rugege wakiriye indorerezi z’Abanyafurika baba i Burayi zari zimuzaniye raporo y’ibyo zabonye mu matora, yavuze ko iki gikorwa kitari ngombwa kuko iyi raporo yari kugira ishingiro iyo mu matora haza kuba harabayemo ibibazo ku buryo yari kuzabafasha mu kuburanisha imanza z’ibi bibazo.

Avuga ko Urukiko rw’Ikirenga rudafite akazi nk’uko bigenda mu bindi bihugu byo muri Africa biba bivuye mu matora.

Ati “Ubundi nyuma y’amatora nk’aya nkatwe nk’Urukiko rw’Ikirenga twakabaye twitegura kuburanisha imanza z’ibitaragenze neza mu matora, ni ko bikunze kugenda mu bihugu bimwe byo muri Africa,…

Ahandi bashyiraho abacamanza bihariye kuko baba bazi ko byanga bikunze hagomba kubaho imvururu, ko hagomba kubaho kutumvikana ku byavuye mu matora.”

Abahatanaga mu matora y’Umukuru w’igihugu yabaye mu cyumweru gishize batangaje ko bakiriye ibyavuye mu matora, gusa Dr Frank Habineza yavuze ko zimwe mu ndorerezi ze zabujijwe gukurikirana bimwe mu bikorwa by’amatora.

Prof Sam Rugege uyobora urukiko ruregerwa n’abatanyuzwe n’ibyavuye mu matora avuga ko kugeza ubu badategereje ko hari uzabagana abagaragariza ko atanyuzwe.

Yagarukaga ku byatangajwe n’abatsinzwe ko bombi bemeye ko amatora yanyuze mu mucyo, ati “Nta bibazo duteze, naho ubundi bakagombye kuba baratanze ibirego byabo mu gihe kitarenze amasaaha 48 bamaze gutangaza ibyavuye mu matora ku buryo bw’agateganyo.”

Amoikon avuga ko batunguwe no kuba mu Rwanda harabaye amatora ariko ntihagire n'isazi ihungabana

Amoikon avuga ko batunguwe no kuba mu Rwanda harabaye amatora ariko ntihagire n’isazi ihungabana

 

Indorerezi z’Abanyafurika baba iburayi ngo batunguwe no kuba nta n’isazi yakomeretse

Amoikon Eba Jean Kouadjaman wari uyoboye itsinda ry’indorerezi 25 z’abanyafurika baba iburayi na Sosiyete sivile nyafurika avuga ko batunguwe no kubona mu Rwanda haba amatora ariko ntihagire intugunda zibaho.

Avuga ko ibi bitamenyerewe ku mugabane wa Africa. Ati “Nituva aha mu Rwanda tuzavuga ko u Rwanda ari intangarugero muri Africa hose kuko Afurika iteye agahinda ariko iyaba ibihugu byose byo muri Africa byazaga kwigira mu Rwanda uko bakora amatora kuko nta n’isazi yakomeretse mu myiteguro y’amatora.”

Yanagarutse ku mibanire y’Abanyarwanda nyuma y’imyaka 23 bavuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akavuga ko bitangaje kubona batahiriza umugozi umwe.

Ngo mu bindi bihugu bya Africa byabayemo ibibazo bishingiye ku moko biragoye ko abantu bahita babyigobotora ngo bunge ubumwe, atanga urugero rwa Cote d’Ivoire akomoka ko na n’ubu bagihangana na byo.

Ati “Uyu munsi mu Rwanda bunze ubumwe, ahandi bashobora kubabarira ibyaha ariko ntibabyibagirwe ariko aha mu Rwanda Abanyarwanda barababarirana bakanibagirwa ibyabaye, ni irihe banga mwakoresheje nk’ubuyobozi kugira ngo mwunge Abanyarwanda?”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Sam Rugege yamubwiye ko ibanga ryakoreshejwe ari ukureba kure nk’Abanyarwanda bifuje kubaka igihugu cyabo kandi bakabifashwamo n’ubuyobozi bwiza budaheza kandi bushyira imbere icyo Abanyarwanda bahuriyeho.

Izi ndorerezi zatanze raporo y'ibyo zabonye mu matora

Izi ndorerezi zatanze raporo y’ibyo zabonye mu matora

Indorerezi z'Abanyafurika baba iburayi zishimiye uko amatora mu Rwanda yagenze

Indorerezi z’Abanyafurika baba iburayi zishimiye uko amatora mu Rwanda yagenze

Prof Sam Rugege yabwiye izi ndorerezi ko Abanyarwanda bahisemo guhora baharanira icyabateza imbere

Prof Sam Rugege yabwiye izi ndorerezi ko Abanyarwanda bahisemo guhora baharanira icyabateza imbere

Ati ibyo twabonye mu Rwanda dutinze kurenga umupaka ngo tubibwire amahanga

Ati ibyo twabonye mu Rwanda dutinze kurenga umupaka ngo tubibwire amahanga

Ngo ibyo babonye mu Rwanda bikwiye kubera isomo amahanga

Ngo ibyo babonye mu Rwanda bikwiye kubera isomo amahanga

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

9 Comments

  1. Atuheire Junior

    08/08/2017 at 9:35 pm

    Iryo ni ibanga ryo mu kibuguzo mwa. Umuntu uramuteba cyangwa ukamugarama abatazi kubuguza bagakoma mumashyi ariko burya umuntu kuba
    atakurasa ahereye ibumoso azjya iburyo maze akaguteba cyangwa akakugarama biraryana cyane. Hano rero niwo mukino wabaye abakandida bararuca bararumira none ubu bategereje guhabw’imyanya n’uwabatebye akanabagarama. Genda Rwand’uri nziza oooo uhumeka amahoro, ibyiza bigutatse Rwanda ni byinshi cyane sinabivuga ngo mbirangizeeeee

  2. Rukeribuga

    08/08/2017 at 9:38 pm

    Tugerageje gushyira mu gaciro nokutishongora ntacyo byaba bitwaye.Ngo ntanisazi yakomeretse? Harya ariya masasu yavugaga ejobundi yavugiraga iki?

  3. Kanyamasyo

    09/08/2017 at 5:33 am

    Njye ntabwo ntangajwe nuko ntawabaregeye.Kuko igihembo cye turakizi kandi abanyarwanda ntabwo turibyihare kugezaho.

    • Kazitunga

      09/08/2017 at 10:40 am

      Utaranigwa agaramye agira ngo ijuru riri hafi. ubu se Habineza yaba yibagiwe uko Rwiserka byamugendekeye?

  4. Ishibo

    09/08/2017 at 7:20 am

    Yarega agaya Iki se Ko byose byakozwe mu mucyo!

  5. AhBon

    09/08/2017 at 7:23 am

    Ntawaregera uwo arega.

  6. Willy

    09/08/2017 at 8:48 am

    Ubundi se hagize urega bamumarira iki uretse kumumanika. Nta guta igihe wa mugani wa Diane.

  7. Kazitunga

    09/08/2017 at 10:37 am

    Nyakubahwa Sam Rugege erega Abanyarwanda turaziranye kandi ngo abaziranye bagurirana bwije.

  8. Kagabo

    09/08/2017 at 12:54 pm

    Amatora aheruka mu Rwanda muri Repubulika ya mbere batora ba burugumesitiri n’abadepite.Nyuma habayeho itekinika.Mpayimana ategereje umwanya FPR izamuha naho Habineza we yari azi ko aherekeje uwo bahoze mw’ishyaka rimwe.Wa mugani wa Kagame amatora yari yararangiye cyera, hari hasigaye gutagaguza amafaranga ngo n’indorerezi zibonere frais de mission zitembere mu rwa Gasabo!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock