URwanda rwa kera: Uko basuzumaga umurambo, n’uko babagaga umugore waguye ku nda – UMUSEKE

URwanda rwa kera: Uko basuzumaga umurambo, n’uko babagaga umugore waguye ku nda

Kera cyane mbere y’ubukoroni Abanyarwanda bari bazi gusuzuma umurambo w’uwapfuye bakamenya icyamuhitanye ndetse banazi kubaga umugore waguye ku nda bakamutandukanya n’umwana bakanamenya igitsina yari atwite. Ni ibyemezwa n’umwanditsi Lestrade mu gitabo cye “La medecine indigene au Rwanda” cyo mu 1956 P46.

Abakobwa b'abanyarwandakazi babyina

Abakobwa b’abanyarwandakazi babyina kinyarwanda

Kenshi babashaga gusuzuma uwishwe n’indwara y’urushwima; ascite (urushwima) n’igituntu cy’ibihaha.

Iyo babagaga umurambo bibandaga ku mwijima, mu ibanga rikomeye cyane bawuvanagamo  bakawosereza (kosa: kubika ikintu igihe kirekire ntikibore)  mu gisenge  cy’inzu.

Izi nyama zabafashaga kubona niba umuntu atararozwe cyangwa nta bazimu babyihishe inyuma. Maze bakazihisha kure kuko zashoboraga kwifashihwa mu bupfumu.

Gusa mu myemerere yabo  icyo gihe ngo umuzimu wa Nyakwigendera warabazengerezaga kugeza  igihe iyo ndwara irogewe abandi  iyo cyabaga ari igituntu (kuroga  igituntu).

Mu bijyanye no kubaga abagore bapfuye batwite ngo babikoraga iyo umugore yapfuye afite inda yo mu cyiciro cya kabiri (hejuru y’amezi atandatu) yewe n’ubwo babaga bazi ko atishwe n’inda ahubwo yazize indwara.

Iyo byagendaga bityo bihutiraga kumubaga kugirango bamukuremo umwana.

Bamubagaga kandi igihe umugore yaguye kunda abyara. Niyo mpamvu basobanura bavuga ko « Ntawe uta akanyaga atagahambuye »

Bagombaga gutandukanya amaheru na nyina ndetse n’amazi y’urushwima ngo ejo bidakurikirana abasigaye mu muryango nabo bikazababaho.

Mu gihe umugore atwite cyangwa ariho abyara ntabwo yashoboraga kubagwa ari muzima. Mu kubyara nk’umwana yitambitse hari uburyo binjiza akaboko mu nda bagahindukiza umwana.

Ku mugore utwite, kugira ngo bagabanye ibyago mu gihe azaba abyara aba kera bemeraga ko umugore agomba kurongorwa n’umugabo we kenshi ari mu mezi ya nyuma bigatuma yaguka umwana akabona inzira bitagoye.

Iki gikorwa ariko ngo bagihagarikaga ku kwezi kwa gatandatu kubera ko ngo umwana mu nda yabaga yatangiye kumera umusatsi.

Naho ku mugore waguye kun da, umuntu wabaga yabaze uwo murambo yagombaga kunywa isubyo kuko babifataga ko yahumanye.

Igikoresho cyabaga cyakoreshejwe mu kubaga  cyabaga cyanduye kandi kivumwe. Bakakijugunya kure cyane ngo hatazagira ugikoresha.

Umurambo w’umugore wapfuye afite inda igaragara cyangwa nkuru bagombaga kumutandukanya n’umwana  kugirango  umuzimu we (w’umugore) utazatera  baramukazi be na bakeba be kandi nabo bakazapfa mu buryo nk’ubwo.

Banabikoraga kugirango bamenye igitsina  cy’umwana  wagombaga kuzavuka.

Gushyingura

Abanyarwanda ba cyera bashyinguraga mu buryo bunyuranye, hose ntabwo bashyinguraga mu cyubahiro kuko hari aho babikoraga hakaba abajugunyaga imirambo mu mashyamba mu masimu cyangwa mu buvumo.

UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. Ukuri

    12/09/2017 at 5:16 am

    Ariko rwose ntimukifashishe ibi bitabo bya ba rutuku,bagoreka amateka yacu cyane kubw inyungu zabo,ahanini ngo usoma yiyumvishe ko abo bantu batagiraga ubwenge ,nyamara ubwenge bwabo akabukopera.

    Ubwo wowe ushyize mu gacuro wumva umuntu yajugunya uwe mu ngarani?ari uko se ubutaka n isuka byabuze?hahh njye nasomye ibitabo bimwe abazungu babeshye ngo ni amateka y u Rwanda ndumirwa,bavugamo ikintu kimwe cy ukuri ubundi bakagerekaho ibinyoma magana kugirango nihagira ubonamo ako k ukuri kamwe agirengo n ibindi byose ni ukuri,rero muzage mubaza abakecuru n abasaza bavutse ku ngoma ya cyami bagakura abakoloni bataraza,abo nibo ugomba kwemera kuko nubaza 20 bose bakubwira bimwe uzamenyako ari ukuru,naho ba rutuku rwose ntimukabemere ni abaswa n abanyabinyoma mu mateka yacu.

    Ubwo se ku uvuze ngo bashyiraga umwijima mu gisenge cy inzu ntusobanure uburyo batahuragako uwo muntu yari arwaye umwijima?hahh ni uko nyine n ibinyoma no gucurika amateka yacu .

  2. Mugabe

    12/09/2017 at 2:32 pm

    UKuli we wabatahuye rwose nanjye sinemeranya nabanditse ibi,,abazungu baraduhemukiye kugeza nigihe batwambura imico yacu,ahubwo bakanandika amafuti kugirango nabazadukomokaho bazamere batyo ibihe byose.Imana niyokuturengera kuko abazungu bafite imigambi itarangira.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock