Urwego rw’ubutabera rugiye gushyiraho uburyo bwo kunoza ibikorwa by’Abunzi – UMUSEKE

Urwego rw’ubutabera rugiye gushyiraho uburyo bwo kunoza ibikorwa by’Abunzi

Kuri uyu wa kabiri, mu gihe urwego rw’ubutabera rwagaragazaga ibyo bagezeho mu mwaka wa 2016-2017, ndetse ndetse n’ikerekezo bafite mu myaka 7 iri imbere, hatangajwe ko bagiye kongerera ubushobozi Abunzi no kunoza imikorere yabo ku buryo ibibazo bakemura bizava ku kigero cya 86% mu 2016 kikagera kuri 94% muri 2024.

Abakora mu rwego rw'ubutabera buguranye ibitekerezo kuri gahunda bafite yo guteza imbere ubutabera.

Abakora mu rwego rw’ubutabera buguranye ibitekerezo kuri gahunda bafite yo guteza imbere ubutabera.

Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ubutabera Isabelle Kalihangabo wamuritse iyi gahunda y’imyaka irindwi (2018-2024) yavuze ko muri iyi gahunda bashaka kunoza imitangire ya Serivise z’inzego z’ubutabera, kwegereza Serivise z’ubutabera abaturage binyuze muri MAJ, hakabamo gahunda yo kunoza umudendezo w’abaturage, bakazanibanda cyane gahunda yo kugorora abanyabyaha kurusha kubafunga.

Yagize ati “Hazabamo na gahunda yo kunoza imikorere y’abunzi, ibibazo bakemura bive kuri 86% bakemuye mu 2016-2017, tukaba twifuza ko muri 2024 byazaba ku kigero cya 94% kuko ni imwe mu nzira idufasha gukusanya amakuru ndetse no kuyahanahana ku buryo bworoshye.”

Kalihangabo yavuze ko abunzi bagize uruhare rukomeye muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, mu gukemura amakimbirane mu miryango mu buryo butandukanye.

Yakomeje avuga ko muri gahunda y’imyaka irindwi iri imbere bazibanda kurushaho kongera gahunda y’ubumwe bw’Abanyarwanda banashimangira indangagaciro z’Abanyarwanda, habaho no gushyigikira gahunda ya Ndi umunywanda.

Muri raporo y’ibyakozwe mu mwaka wa 2016 -2017, bagaragajemo ko ibyaha bigera mu rwego rw’ubutabera byiyongereye.

Kalihangabo yagize ati “Kuba umubare w’ibyaha wiyongera natwe tumaze iminsi tubibona ariko hari impamvu ibitera, harimo nko kuba Serivisi za Polisi mbere zarabarizwaga mu Turere none zikaba zaragiye ku mirenge, ibyo bishatse kuvuga ko kumenyekana kw’ibyaha kwiyongereye. Ikindi kandi dukeka ni uko ibyaha bito byari mu bunzi hashize umwaka byimuriwe muri Polisi.”

Yakomeje avuga ko nubwo bigaragara ko ibyaha byiyongereye, ngo muby’ukuri gukora ibyaha ntabwo aribyo byazamutse, ahubwo ngo ni uko kumenya no gukurikirana ibyaha aribyo byazamutse.

Muri raporo yagaragajwe n’urwego rw’ubutabera bagaragaje ko mu gihe cy’imwaka itanu inzego z’ubutabera zizakoresha amafaranga arenga miliyari.

Abashinzwe umutekano nabo ngo basanga impamvu ibyaha byiyongereye ari uko ibyinshi bisigaye bigera mu nzego z'umutekano kandi mbere byararangiriraga mu bunzi.

Abashinzwe umutekano nabo ngo basanga impamvu ibyaha byiyongereye ari uko ibyinshi bisigaye bigera mu nzego z’umutekano kandi mbere byararangiriraga mu bunzi.

Pieter Dorst wo muri Ambasade y'Abaholandi n'umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'ubutabera Isabelle Kalihangabo.

Pieter Dorst wo muri Ambasade y’Abaholandi n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutabera Isabelle Kalihangabo.

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock