US: Gen Jay Silveria yamaganye ivangura ku Birabura mu mvugo ikomeye – UMUSEKE

US: Gen Jay Silveria yamaganye ivangura ku Birabura mu mvugo ikomeye

“Muve aha!” Iyo ni imvugo ya Gen Jay Silveria uyobora ishuri rya gisirikare muri Leta ya Colorado yakoresheje yamagana abanyeshuri b’Abazungu bakoreye ivangura rishingiye ku ruhu bagenzi babo bigana b’Abirabura.

Lt. Gen Jay Silveria uyobora ishuri ryigisha abazamo ba Offisiye barwanira mu kirere mu ngabo za America

Umuyobozi w’ishuri akimara kubona amagambo yandikiwe abana b’Abirabura ntiyariye iminwa ahubwo yahise ku wa kane akoranya abanyeshuri abatukira mu ruhame ndetse abategeka gufata amashusho y’ibyo avuga.

Ati “Niba mudashoboye gufata kimwe uwo mudahuje ubwoko cyangwa mutandukaniye ku ibara ry’uruhu n’icyubahiro n’agaciro, birakwiye ko mugenda.”

Gen Jay Silveria, uyobora ishuri ryigisha abasirikare barwanira mu kirere, “Colorado Springs”, muri Leta zunze Ubumwe za America, yongeyeho ati “Niba mudashoboye guha umuntu agaciro n’icyubahiro muve aha!”

Abanyeshuri batanu b’Abirabura biga muri icyo kigo gitegura abazavamo ba Offisiye mu ngabo za America zirwanira mu kirere, ku wa mbere basanze bandikiwe ku nzugi z’aho baba amagambo y’ivangura.

Umwe muri abo banyeshuri yashyize kuri Facebook ifoto igaragaza urubaho rw’igitare handitseho ngo: “Taha iwanyu, Kirabura (Nègre)”. Ababyeyi b’uyu mwana bahise babibwira ubuyobozi bw’ishuri.

Ku wa kane Umuyobozi Mukuru w’ishuri, Gen Jay Silveria yakoranyije inama irimo abarimu n’abanyeshuri igihe bari bagiye ku meza, abamenyesha ko imyitwarire y’ivangura idafite umwanya muri iryo shuri no mu ngabo za USA.

Abanyeshuri bari bagize ubwoba bitegereza umuyobozi w’ishuri ababwira, abasaba gufata telefoni bagafata amashusho y’ibyo ababwira.

Ati “Ndabivuga ntakina, mufate telefoni zanyu, ndashaka ko mufata amashusho y’ibi, mubirebe mujye mubikoresha.”

Iki gikorwa cya Gen Jay Silveria cyakoze ku mutima benshi muri America bakomeje gukwirakwiza amashusho ku mbuga nkoranyambaga, uyu musirikare yamagana ivangura rikorerwa Abirabura n’abandi bose atitaye ku bo abwira.

Sen John McCain yahise yandika kuri twitter ati “Ndemera ko ivangura ridafite umwanya mu ngabo zacu  no mu gihugu cyacu.”

Gen Silveria yaje kugirana ikiganiro na CNN, ku wa gatanu bamubaza impamvu yakoresheje amagambo akomeye ku banyeshuri n’abarezi, avuga ko yari agamije kubasobanurira akamaro ko kuba mu gikorwa runaka hahuriyemo abantu batandukanye.

Ati “Nyuma, aba bakobwa n’abahungu bazavamo ba “Lieutenants” mu ngabo zirwanira mu kirere. Bazajya ku rugamba kandi bazagera aho bafata icyemezo cyo guhitamo ubuzima cyangwa urupfu bari ku rugamba. Dukeneye kuba dufite ibyo bitekerezo binyuranye.”

Muri America hakunze kubaho ibikorwa byo kwibasira ubwoko runaka haba Abazungu cyangwa Abirabura, bigateza imfu. Cyane hakunda kuvugwa ivangura rishingiye ku ruhu rikorerwa Abirabura.

Imibare ya Minisiteri y’Ingabo muri America igaragaza ko Abirabura bangana na 19% mu ngabo za America, mu gihe abaturage b’Abirabura muri icyo gihugu babarirwa kuri 13%.

Gusa iyo bigeze mu basirikare bafite amapeti akomeye, Abirabura ni 9%.

Muri America ba nyamuke (abakomoka muri America y’Epfo, (Hispaniques), abava muri Asia (Asiatiques), abavanze mu bwoko (Multiraciaux)), n’abasirikare bifata ko atari Abazungu bangana na 29% by’abasirikare bose mu gihe abafite amapeti akomeye ari (17%).

Huffingtonpost.fr

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock