USA: Inkongi y’umuriro imaze guhitana abantu 40 – UMUSEKE

USA: Inkongi y’umuriro imaze guhitana abantu 40

Nibura abantu 40 bamaze guhitanwa n’inkongi y’umuriro imaze igihe yibasiye Leta zunze ubumwe za America, abandi amagana baburiwe irengero.

Uyu muriro umaz ekwangiza ibintu bifite agaciro ka za miliyoni z’amadolari

Uyu muriro wibasiye Leta ya California umaze iminsi itandatu uca ibintu,  wibasira amashyamba y’ibice by’icyaro ndetse watwitse inzu z’abaturage ibihumbi.

Guverineri wa Leta ya California yavuze ko uyu muriro ari kimwe mu byago bikomeye cyane iyi Leta yahuye na byo.

Abazimya inkongi basaga 10 000 baragerageza guhangana n’ibirimi by’umuriro biri mu duce 16.

Inkubi y’umuyaga  ihuha ku muvuduko wa km 70/h iragira uruhare mu gutwara uyu muriro mu bindi bice bigatuma abantu bahatuye baba bigijweyo.

Kamwe mu duce twibasiwe cyane n’inkongi ni umugi wa Santa Rosa, abantu 3 000 bavanywe muri ako gace ejo ku wa gatandatu.

Jerry Brown, Guverineri wa California yasuye ibice byibasiwe avuga ko bigoye kwakira ibyago byabaye.

Ati “Biteye ubwoba kuruta uko umuntu yabitekereza.”

Uyu muriro ni umwe mu ikaze iyi Leta ihuye nayo, abantu 100 000 bavanywe mu byabo, ingo zabo zahindutse umuyonga.

Abahangana n’inkongi ku wa gatanu babashije gukura mu nzira y’umuriro ibihingwa byumye n’ibikomoka kuri petrol byashoboraga kongera ubukana bw’umuriro.

Uyu muriro umaze kwangiza imirima y’ibiti byera imbuto zengwamo imivinyo ifite agaciro ka za miliyoni nyinshi z’amadolari ahitwa Napa Valley.

BBC

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock