USA irashinja Cuba ‘kwica amatwi’ y’abakozi ba Ambasade yayo – UMUSEKE

USA irashinja Cuba ‘kwica amatwi’ y’abakozi ba Ambasade yayo

Ibaze uko byagendekera amatwi yawe uramutse ufunguye ‘file’ bakoherereje kuri e-mail  ukumva ijwi risakuza nk’aho uri muri concert y’injyana ya ‘rock’! Niko byagendekeye bamwe mu bakozi ba Ambasade ya USA mu murwa mukuru wa Cuba, La Havana. Icumi muri bo bamaze gutakaza burundu ubushobozi bwo kumva. 

Abakozi ba Ambasade ya USA i La Havana ngo barangeije gutakaza ubushobozi bwo kumva kubera ijwi riremereye boherejwe n’abantu bataramenyekana

Byatangiye muri mpera za 2016 ubwo abakozi batanu bo muri Ambasade ya USA iri La Havana muri Cuba batakaga bavuga ko bari gutakaza ubushobozi bwo kumva kubera ijwi bari bamaze iminsi bohererejwe muri za Mudasobwa zabo barifungura rikabamena amatwi.

A.P ivuga ko bariya bakozi bavuze ko mu by’ukuri ijwi bohererejwe kuri mudasobwa zabo ryabangirije amatwi k’uburyo bamwe batakibasha kumva na gato.

Ingaruka za ririya jwi ngo zatumye hari bamwe mu ba ‘diplomats’ba USA basubitse gahunda bari bafite kuri Ambasade ya USA i La Havana.

Amakuru atanganzwa n’Ibiro bya USA bishinzwe ububanyi n’amahanga bivuga ko ingaruka zatewe na ririya jwi ry’amayobera zikomeje kuba mbi ku bakozi ba Ambasade ya USA muri Cuba kugeza no mu kwezi gushize kwa Kanama 2017.

Kuba ibintu bikomeje kuba bibi ku bakozi ba Ambasade ya USA muri Cuba byarakaje ubutegetsi bwa Washington nabwo buhitamo gusubiza iwabo aba diplomats babiri ba Cuba babaga i Washington, DC.

Igiteye inkeke kurushaho ni uko aya makimbirane mu mibanire ya Cuba na USA avutse nyuma gato y’uko ibihugu byombi bisubukuye umubano ushingiye kuri za Ambasade.

Muri 2015 nibwo Perezida Barack Obama yasubukuye umubano hagati y’ibihugu byombi nyuma y’imyaka 54 bidacana uwaka kubera Intambara y’Ubutita yabaye nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi.

Ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize, Ibiro bya USA bishinzwe ububanyi n’amahanga byatangaje ko abakozi ba Ambasade ya USA muri Cuba bamaze gutakaza ubushobozi bwo kumva bamaze kuba 19.

Umuvugizi wa biriya biro witwa  Heather Nauert yabwiye abanyamakuru ko abaganga bakomeje gusuzuma abakozi ba Ambasade muri Cuba ngo barebe ubukana ririya jwi ryagize ku ngingo zigize urwungano rwabo ryo rwumva.

Ngo hari nabo basanze ririya jwi ryarangije ibice bimwe by’ubwonko bwabo bishinzwe kumva.

Ubutegetsi bw’i la Havana buhakana uruhare urwo ariryo ryose muri kiriya gitero.

Hari abavuga ko kiriya gitero cyakozwe na bimwe mu biro by’ubutasi bw’ikindi gihugu ariko bikabikorera muri Cuba, u Burusiya bukaba bukekwa ku mwanya wa mbere.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Kabutura

    05/09/2017 at 3:38 pm

    Abanyamerika nabo si beza, bihaye gutegeka isi yose no gutanga amabwiriza ku bihugu bitari bike ngo bibayoboke, reka bajye babona abandi nabo babereke ko hari icyo babakoraho.

    Kuki se badakoresha ubuhanga bwabo tubaziho n’abahanga babo kabuhariwe ngo bashobore kuvumbura aho ayo majwi yohererejwe abadiplomate babo aturuka.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock