USA na Israel bigiye kuva muri UNESCO – UMUSEKE

USA na Israel bigiye kuva muri UNESCO

Kuri uyu wa kane Leta zunzwe Ubumwe za America na Israel byamenyesheje Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku burezi n’umuco “UNESCO” ko bigiye kuva muri uyu muryango.

UNESCO yababajwe n'uyu mwanzuro.

UNESCO yababajwe n’uyu mwanzuro.

Leta zunzwe Ubumwe za America (USA) nizo zabanje kumenyesha UNESCO ko mu mpera z’umwaka utaka, mu Ukuboza 2018 zizava muri uyu muryango.

Kandi ngo ni umwanzuro ubutegetsi bwa Donald Trump bwari bumaze amezi zitegura kuyivamo ngo kubera ko “ikomeje gushyigikira bidafite ishingira abarwanya Israel (continuing anti-Israel bias)”, no gushyigikira ikinyoma.

Mu itangazo USA yasohoye, yavuze ko igiye kuva mu banyamuryango ba UNESCO ariko yifuza kuguma hafi ya UNESCO nk’indorerezi kugira ngo ikomeze gutanga ibitekerezo, n’inararibonye.

Umuyobozi wa UNESCO Irina Bokova yatangaje ko yabonye ubutumwa (formal notification) bwa USA bumenyekanisha ko igiye kwikura muri uyu muryango.

Bokova yahise atangaza ko ababajwe n’umwanzuro wa USA, ati “Ibi ntibireba gusa umurage w’isi,…ni igihombo ku muryango na USA twembi.” 

Yongeyeho ko ibibazo bya Politike bikomeje kugenda bigira ingaruka kuri UNESCO mu myaka ishize.

Nyuma y’iminota mike, Israel nayo yahise itangaza ko yifatanyije na USA muri gahunda yo kuva muri UNESCO.
Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yashimiye cyane USA ku mwanzuro wayo yise “uw’ubutwari n’ubumuntu”.

Ibinyamakuru binyuranye bikomeye ku isi, biravuga ko uyu mwanzuro USA na Israel bawufashe mu gihe cy’inama rusange y’umuryango w’abibumbye yabaye mu kwezi gushize.

Muri iyi nama, Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yanenze cyane UNESCO ku mwanzuro iherutse gufata wo gushyira umujyi wa Hebron mu bice ndangamurage by’isi bibarizwa muri Palestine.

Mu 2011, USA yari yahagaritse inkunga iha UNESCO mu rwego rwo kugaragaza ko itishimiye iyakirwa rya Palestine nk’umunyamuryango muri UNESCO.

Muri ibi bihe abanyamuryango ba UNESCO bari gutora uzasimbura Bokova, umunya-Qatar witwa Hamad Bin Abdulaziz al-Kawari niwe uhabwa amhirwe yo kwegukana amatorazasoza kuri uyu wa gatanu, ibi rero ngo Israel na USA barabibona nko kunanirwa gushyiraho umuntu wabo bizeye wazakorana nabo neza nk’uko ikinyamakuru TheGuardian kibivuga.

Mu ntangiro z’iki cyumweru, ambasaderi wa Israel muri UNESCO yari yatangaje ko kuba amatora ari kubera mu ibanga ari “amakuru mabi kuri UNESCO no kuri Israel”.

Perezida Donald Trump ntabwo ariwe Perezida wa mbere ukuye Leta zunze Ubumwe za America muri UNESCO kuko na Ronald Reagan yigeze kuzikuramo, icyakora ziza kugarurwamo na Perezida George W Bush.

UMUSEKE.RW

11 Comments

  1. Sankara

    12/10/2017 at 7:13 pm

    USA yivanyemo none gusa ndababaye kuko bativanye nomuri UN

    • x

      13/10/2017 at 8:22 am

      Yes!
      Harabura gato no kuva muri UN bikaba

      • Impala

        14/10/2017 at 12:44 pm

        Icyo gihe nzipfundurira akantu.

  2. Akumiro

    12/10/2017 at 7:39 pm

    Trump na Israeli barakina mu bikomeye. Ariko buriya abategetsi ba Afrika bamaze imyaka irenga 50 bahakwa, baramutse bashyize hamwe bakavuga ngo: nimutavugurura Loni turayivamo bitarenze tariki…. Ntibyakorwa? Ariko ntibabihingutsa. Kuko abenshi ari abacakara ba Mpatsibihugu. Afrika warakubititse….

  3. Lumumba

    12/10/2017 at 8:33 pm

    Ibihigu bigize BRICS nibahure n’ibindi bihugu, maze bafate umwanzuro wo kwirukana USA na UK muri ONU ibintu bizarushaho kugenda neza.

  4. uk

    12/10/2017 at 9:16 pm

    @akumiro@sankara yewe ntibakwivana muri UN , niba utarabizi nibo bayishinze kugirango bahatire abanyaburayi gutanga ubwigenge kubihugu bya afurika kugirango babone uko babyigarurira , UN, World Bank , IMF, European Union byose byashinzwe mu Nyungu zabo , niba wifuza kubimenya uzashake impamvu abaperezida bose ba nyuma ya independence abenshi muri afurika bahise bicwa, gusa umugambi wabo wakomwe mu nkokora na Cold war , ubu mu minsi yashize nibwo batangiye kuwusubukura bahereye muri aka gace kacu, bajya mubarabu muri burukinafaso ,ivory coast ubu bararimbanyije buriya usa yari yarashyize kuri List amabuye yo muri congo nka colta kuri list ya “strategic war mineral” ariko yaje gusanga itajyayo vuba canada na uSA na benewabo babanza kwivugana lumumba bashyiraho Mobuto abafasha kurwanya Inita yo muri Angola , intambara y’ubutita irangiye nako icogoye nawe wabonye ibyo bamukoreye , numenya ukuri China yashatse kwinjira muri World Bank ngo nayo ihabwe ijambo amerika iranga niyo mpamvu yo nibihugu bimwe bya Aziya na Brics bashyizeho bank ishaka guhangana na World Bank , ikindi nuko buriya nagafaranga karimo gukendera kandi birya bya UNESCO byuburezi nta kantu kabamo, ntibigutangaze ubonye inkundura yutundi duhugu tugiye guhubukamo , ibi ninkuko wabonye abanyafurika bose bahindutse Kadafi kandi ari we hero bakamwita ikihebe kandi yari yararengeye afurika ngo itagarurirwa na duke twari dusigaye ngo batwivurugutemo , kuko rero kadafi aho bashakaga kujya yahitambikaga kandi nawe yabanje kubakorera barashwana baza kumugerekaho indege barashe ahinduka ikihebe gutyo , niyo mpamvu wabonye inkundura mubarabu Tunisia Egypt bashaka inzira ikomeza muri Syria banyura kwa Kadafi , iyo barangije bati iterabwoba ngiryo igikangisho cyasimbuye ubukoloni ,ubukacakara ,……reka tubitege amaso

    • Tembo

      12/10/2017 at 9:31 pm

      @ Uk analyse yawe abanyafrica bagombye kuyisoma ndetse bakanayigishwa kugirango bigaranzure ababakoresha munyungu za mpatsibihugu no munyungu zabo, ba Mobutu bagwizaho imitungo basahuriraga hanze amazu iyo za Bruxel, america,Paul Biya,Ngwesso,Ngwema bose bafite ubukungu muri EU Swisse USA..barye bari menge kuko twabimenye.

  5. patrick

    13/10/2017 at 9:29 am

    ubundi tujye duhuguka tuve mubujiji. igihugu cyitwa israel nticyigeze kibaho mumateka. abanya israel bari abanomade bahora bimuka batagira iwabo. hariya hitwaga ikanani. muzarebe mumateka abanyakanani murebe ko atari abanyalebanon na palestine. sasa hari ibihugu birimo kugenda bigira imbaraga. america ifite ubwoba ko bariya barabu umunsi baziyunga israel itazongera kwigira akari aha kajyahe. muzakurikirane neza n ikibazo cya saudia arabia na qatar ni israel na america babiri inyuma. kuko saudia arabia iyobowe n umuryango w abitwa aba al saud ana abayahudi bahindutse abaislam ninayo mpamvu bakomeza byose kuko bazi ko umunsi umwe abarabu bazabavana kungoma. ibihe birahinduka. hari umunsi akarengane israel ikorera bariya barabu kazashira. (UBUNDI MEDIA HAFI YA ZOSE ZIRI MUMABOKO Y ABAWEST NIYO MPAMVU MURI ISRAEL HAMEZE NKA KOREA NTA CAMERA IPFA KUHINJIRA HARIYA HABA UBUKORONI NKAZA SISJORDANIE ARIKO UMUNTU UZASHAKA KUBONA AKARENGANE KABA MURI MIDDLE EAST AZAJYE AKURIKIRANA ALJAZEERA)

    • teos

      13/10/2017 at 1:23 pm

      Ibi bihugu byombi biransetsa, nta hantu hahohoterwa abirabura nka hariya,
      barangiza ngo uburenganzira bwa muntu ;
      Syi we, bakavuye no muri UN, bashaka bakimukira no kuri Marisi cyangwa ku kwezi, isi yabona amahoro !
      Israel ikorera ivangura rikomeye abirabura n’ abimukira b’ abanyafurika bahatuye (na ko baba mu mihanda, kubera ko nta burenganzira bagira ku icumbi).
      Hari kandi n’ abanya-ethiopiya b’ abayahudi bagiye bafungirwa imbyaro batabishaka :
      Uwumva icyongereza arebe izi filimi :
      https://www.youtube.com/watch?v=oljrngl5Iwc (kugenzura abirabura bavuka)
      https://www.youtube.com/watch?v=dPxv4Aff3IA (abimukira b’ abirabura)
      https://www.youtube.com/watch?v=4izFr59-Vq0 (abanya-ethipiya b’ abirabura muri Israel)

  6. Alex k

    13/10/2017 at 10:11 pm

    Ubu ikibazo nuko Israel ifata nabi abimukira babirabura ?nyamara nsanga aribyo byiza aho gukora twumva ko tugomba kujya hanze ngo ubuzima bube bwiza nakwifuza ko nabariya mw Itabana beza babikoze twafunguka mumutwe tugatunganya ibyacu kuko ntacyo tubuze

    • umushakamba

      15/10/2017 at 6:45 am

      Uba ku wuhe mugabane ? cyangwa mu yihe si ?
      None se abo birabura bose bashirira muri Mediteranea, abo bose bagaraguzwa agati muri Amerika no muri Israel ugira ngo ntibagira iwabo ? Kuki utibaza impamvu bahava bakajya kwangara ? Ni ukubera intambara zitezwa iwabo na biriya bihugu. Ese abirabura ubundi bageze muri Amerika bate ? Si ubucakara ? Bari babikunze se ? Ihugure umenye, yego ufite ukuri mu kuvuga ko kwiha agaciro ari byo byonyine bizadukiza, ariko tugomba no kumenya abatwanga kugira ngo twirinde !
      Nk’ ubu uwagusubiza mu myaka ya 1800, cyangwa 1700, warabonye ibihe turimo, wabwira iki abakurambere b’ icyo gihe ? Wababurira ? Wabagira nama ki ? Uko Afurika ibayeho ni ikibazo, ariko kubikemura bikeneye ibintu bibiri : 1. Kuzamura ubushobozi bw’ Abanyafurika 2. Kwirinda ibyonnyi by’ abakoroni bikiriho mu buryo buhishe

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock