USA na N.Korea biri mu biganiro by’amahoro bucece – UMUSEKE

USA na N.Korea biri mu biganiro by’amahoro bucece

Nubwo ibihugu byombi bimaze iminsi bihanganye mu magambo hagati ya Perezida Donald Trump na Kim Jong-un, wa Korea ya Ruguru, Reuters ivuga ko hari amakuru yemeza ko USA na N.Korea biri mu biganiro by’amahoro bucece.

Joseph Yun uhagarariye inyungu za USA muri Koreya ya ruguru asubiza ibibazo by’abanyamakuru

Inkuru yasohowe n’Ibiro ntaramakuru, Reuters ivuga ko intumwa ya USA yihariye muri Korea ya Ruguru, Joseph Yun iri mu biganiro n’abategetsi ba Pyongyang kugira ngo barebe uko bacubya ubukana bw’amagambo amaze iminsi avugwa n’abayobozi b’ibihugu byombi.

Mu Nteko rusange ya UN, Perezida Donald Trump wa America yabwiye amahanga ko igihugu cye kihangana ariko ko nibiba ngombwa ku bw’inyungu zacyo n’inshuti kizasenya burundu Koreya ya Ruguru.

Pyongyang na yo ivuga ko ibyo USA ivuga ari ugukangata, ko biteguye kuzayirasaho ni biba ngombwa.

Iyi ntambara y’amagambo hagati ya Washington na Pyongyang iri kuba mu gihe abayobozi mu bubanyi n’amahanga bw’ibihugu byombi bivugwa ko bari kuganira ngo ikibazo gikemuke mu mahoro bitabaye ngombwa ko intambara itangira.

Umunyamabanga wa Leta wa USA ushinzwe ububanyi n’amahanga, Rex Tillerson mu kwezi gushize yabwiye abanyamakuru ko umuti w’ikibazo unyuze mu bwumvikane bushingiye ku bubanyi n’amahanga na wo uri ku meza.

Bidateye kabiri Trump yacyashye Tillerson kuri Twitter amusaba kudakomeza guhendahenda umugabo udashobotse wo muri Koreya ya Ruguru, akunda kwita ‘Rocket Man’.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. Ndemezo Epa

    02/11/2017 at 8:13 am

    Baramutse bumvikanye nibyo byiza.Kuko nibakomeza guhangana,nta kabuza bazarwana bakoresheje Intwaro za kirimbuzi (atomic bombs),bigatera intambara ya 3 y’isi.
    Iyo ntambara ibaye,abantu batuye isi bose bapfa.Ariko nkuko dukunda kubivuga,ibi byerekana ko imperuka iri hafi (Armageddon).Aho kugirango imana yemere ko abantu batwika isi yiremeye,izatwika intwaro zose zo ku isi (Zaburi 46:9),yice n’abantu bose bakora ibyo yanga (Yeremiya 25:33).Nubwo abantu badashaka kwemera imperuka,izaza nta kabuza.Benshi bibaza impamvu ibyo Bible ivuga bitaba.Kuba byaratinze kuba,ntibivuga ko bitazaba.Imana ikorera kuli GAHUNDA (calendar).Soma muli 2 Petero 3:8-10,umenye impamvu imana yatinze kuzana Imperuka.

  2. Kani

    02/11/2017 at 8:26 am

    Erega imperuka iri hafi pe! Yesu agiye kugaruka buri wese yitekerezeho yihane kuko isi igeze ku musozo wayo pe!!

  3. Karake James

    02/11/2017 at 8:54 am

    Ndabona IMPERUKA bakomeza kuyivuga.Nanjye nemera ko ubuhanuzi bwa Bible bwose buzaba.
    Niyo mpamvu ubu nahinduye ubuzima bwange kugirango nitegure imperuka.Nkora akazi gasanzwe kugirango mbeho,ariko ngashaka n’igihe,ngafata BIBLE nkajya mu mihanda kubwiriza abantu kandi ku buntu,kugirango bashake imana mbere yuko uwo munsi uza kandi uri hafi.Ikibabaje nuko abumva ari bake cyane.Nkuko mugenzi wanjye yabyanditse,abibera mu byisi gusa bose bazarimbuka kuli uwo munsi.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock