USA ubwoba ni bwose ko Korea yabarekurira H-Bomb ivuye kucyogajuru – UMUSEKE

USA ubwoba ni bwose ko Korea yabarekurira H-Bomb ivuye kucyogajuru

Ubwoba buriyongera kuri Leta Zunze ubumwa za Amerika ko Korea ya ruguru ishobora kurekura Bombe ya Hydrogen ivuye ku cyogajuru (satellite) ikagwa ku butaka bwa Amerika miliyoni z’abantu zikahagwa.

Korea ifite H-bomb ntoya ishobora gutwarwa n'icyogajuru ikanaraswa igiturutseho

Korea ifite H-bomb ntoya ishobora gutwarwa n’icyogajuru ikanaraswa igiturutseho

Ibyogajuru bibiri bya Korea ya ruguru zitwa  Kwangmyongsong-3 na Kwangmyongsong-4 muri iyi minsi ziri kuzenguruka isi ku nzira yayo aho zigeze ku kirere cya Amerika.

Inzobere mu by’umutekano zifuza ko satellites zo kwa Kim zajya zibanza kugenzurwa mbere yo gufata mu isanzure kubera ubwoba ko zishobora gukoreshwa mu kurekura ziriya Bombe a Hydrogene kuri USA.

Bibayeho iturika rihambaye byateza ryahurirana n’ibiturika n’amashanyarazi ya Amerika umuriro ukaba mubi cyane ugahitana za miliyoni nyinshi cyane z’abantu kandi Amerika ikaba umwijima by’imyaka myinshi.

Ibyogajuru bibiri bya Korea ziri mu kirere ngo zishobora gushyirwaho ziriya bombe kuko iki gihugu cyageze ku rwego rwo kuzigira nto cyane (miniaturization).

Ubu Korea ntikeneye ikindi cyayifasha kurekura ziriya bombe kuko bigeze aho zikoze ku buryo no kurasirwa kure cyane mu kirere ubu bishoboka.

Mu cyumweru gishize Perezida Kim yagaragaye iruhande rwa Hydrogen bomb aho bazitunganyiriza ari kumwe n’abasirikare bakuru.

Mu cyumweru gishize Kim yagaragaye muri Laboratoire ari iruhande rwa H-bomb

Mu cyumweru gishize Kim yagaragaye muri Laboratoire ari iruhande rwa H-bomb

Bombe nk’iriya ngo ishobora gushyirwa mu cyogajuru muri biriya bya Korea cyangwa se zikaba ubu zinariho kuko biri mu kirere. Ibi ni bimwe mu bihangayikishije leta ya Washingiton.

Peter Pry inzobere akaba n’umuyobozi mu rwego rw’umutekano imbere muri USA yavuze ko bishoboka ko Korea yashyira intwaro kirimbuzi ku cyogajuru cyayo iyo ntwaro ikaba yarasirwa mu kirere cya USA.

Jim Oberg umwe mu banyamerika bacye cyane babashije gusura ahantu Korea ya ruguru ihagurukiriza ibyogajuru byayo nawe yavuze ko afite ubu bwoba.

Oberg yavuze ko US zikwiye gukora ibishoboka zikamenya icyo ibyogajuru bya Korea bihagurukanye mbere yo kujya mu isanzure no kunyura hejuru ya US.

Nawe yemeza ko ibyogajuru byabo bashobora kubyifashisha mu  gutwara intwaro kirimbuzi bamaze igihe kinini bagerageza kugira ntoya cyane.

Ubwo Jim Oberg yasuraga aho Korea ihagurukiriza ibyogajuru byayo bamuhamirije ko nta kindi bigamije uretse umugambi w’ubushakashatsi, ariko ubu avuga ko atakwizera ibyo yabwiwe.

Korea ya ruguru isanzwe ifite n’izindi missile zambukiranya imigabane (Intercontinental Ballistic Missiles,ICBMs) zishobora kuraswa ku ntera ya 5,500Km.

Ubuhangange mu mbaraga kirimbuzi Korea imaze kugira no kugaragaza muri iyi minsi ishize bumaze gutuma Perezida Donald Trump agabanya amarere yari afite yo kubarasaho nk’uko yabivugaga mu minsi ishize.

Ubu Perezida Trump ashyize imbere cyane gushaka umuti biciye muri Dipolomasiya.

Perezida Kim ushyigikiwe n'Ubushinwa n'Uburusiya yabijije icyuya Amerika n'inshuti zayo

Perezida Kim ushyigikiwe n’Ubushinwa n’Uburusiya yabijije icyuya Amerika n’inshuti zayo

H-Bomb ngo bayirekuriye kuri USA haba umuriro udasanzwe wahitana za miliyoni nyinshi z'abantu ugasiga Amerika mu icuraburindi. Abanyamerika babifitiye ubwoba

H-Bomb ngo bayirekuriye kuri USA haba umuriro udasanzwe wahitana za miliyoni nyinshi z’abantu ugasiga Amerika mu icuraburindi. Abanyamerika babifitiye ubwoba

UMUSEKE.RW

16 Comments

  1. k c

    05/09/2017 at 9:31 pm

    America yagabanya akavuyo kayo,
    Kuko hari na presnt bitwaza america
    Bakirirwa bica inzirakarengane ngo bashyigikiwe na USA nkahano iwacu.

    • kassaa

      06/09/2017 at 12:36 pm

      Iwanyu he ?

  2. Rugero

    05/09/2017 at 10:15 pm

    Nabo ntabwo barekuriye bike abandi.Pole.

  3. Nijimbere Gilbert

    06/09/2017 at 6:48 am

    Ndumva Bitoroshe Je Mbona America Yokwigenza Buhuro Kuko Abarundi Nibo Bayamaze Ngo:” Ubusigo Buhuma Ntibuba Bunini”.

  4. qween

    06/09/2017 at 8:31 pm

    ubu rero usa itangiye guhimba ibinyoma izagenderaho irasa kiriya gihungu isi irebera
    non se ko america ariyo ifite ibisasu byinshi yo yumva idateye ubwoba nuko bahimbiye saddam ngo afite kirimbuzi za he zokajya bakarinda bamurangiza

    • nph

      07/09/2017 at 8:28 am

      For sure iyi ni attack kuri N Korea! Ahubwo mwitege n’ibindi binyoma bya US, irimo gushaka impamvu zo kwemeza isi ngo babone uko bateza akandi kavuyo muri Asia

  5. KANYAMANZA Joseph

    07/09/2017 at 9:25 am

    Ibi nta handi bijyana uretse ku Ntambara ya 3 y’isi.Niramuka ibaye,twese twashira kuko noneho bakoresha intwaro za kirimbuzi (Atomic Bombs).
    Iramutse ibaye,haba ARMAGEDDON.Nukuvuga ko imana yazana UMUNSI W’IMPERUKA,ikica abantu bose banga kuyumvira (Yeremiya 25:33),igatwika n’izi ntwaro bashaka gukoresha ngo barimbure isi (Zaburi 46:9).IMPERUKA y’isi iri hafi cyane.

    • Israel

      07/09/2017 at 10:19 am

      Kanyamanza ugomba kuba uri umuswa muri Bible kuko ntabwo biriya bishoboka Itorero rikiri mu isi,ariko niwumva ko umugeni wa Christ yazamutse uzitege ikigiye gukurikiraho nibwo na Armageddon izaba,kandi mumenye mudashidikanya ko n’ubwo ibyo bisasu bihari hari uwaremye isi, unayifiteho ijambo rya nyuma ariwe Uwiteka Imana Ishobora byose. Abafite ubwoba rero nimutuze ahubwo mumushakeho ubucuti bukomeye si non nta buhungiro bundi buhari.

      • KANYAMANZA Joseph

        07/09/2017 at 1:51 pm

        Ndabaza uwitwa ISRAEL.Ni hehe muli Bible usoma ko ARMAGEDDON izabanzirizwa nuko Umugeni wa KRISTO azamutse mu ijuru?Icyo ni ikinyoma wigishijwe na Pastor wawe.
        ARMAGEDDON ni intambara ya Yehova,ubwo azica abantu bose banga kumwumvira ku munsi w’imperuka (Yeremiya 25:33).Nkuko tubisoma muli 2 Abatesaloniki 1:7,8,YESU nagaruka,azatwika abantu bose batumvira imana.Ntabwo INTUNGANE zizajyanwa mu ijuru,ahubwo “zizaguma” ku isi.Byisomere muli Imigani 2:21,22.
        Gusa hari abantu bake bitwa ABERA,bazajya mu ijuru.Uzi icyo bazakora nibagerayo?
        Bazaba abami n’abatambyi hanyuma bategeke ISI izaba ituwe n’abantu bubaha imana.
        Nabyo bisome muli Daniel 7:27;Ibyahishuwe 5:10 na Zaburi 37:29.Mujye muvuga ibyanditse muli Bible aho guhimba ibyo mwishakiye gusa.Jya umenya ko na YESU yigishaga ko abantu beza bamwe bazatura mu isi izahinduka Paradizo (Matayo 5:5).Kandi jya umenya ko Bible itigisha IJURU gusa,ahubwo yigisha “IJURU RISHYA n’ISI NSHYA”.Bisome muli 2 Petero 3:13.Nizere ko usobanukiwe,aho kunyita umuswa.
        Ndakeka ko wemera noneho ko ari wowe muswa muli Bible.N’est-ce pas??

  6. kadali

    07/09/2017 at 12:29 pm

    ISRAEL ATUTSE KANYAMANZA NGO NI UMUSWA!!!KANDI WE NGO NI UMUHANGA.UBWO NI NDE MUFARIZAYO????

  7. Germain

    07/09/2017 at 3:13 pm

    Imana iyo ivuze ikintu byanze bikunze birasohora , umuhanuzi Branham Imana yamutumye kubantu barimo n abanyamerika banga kumwumva biha ibibanezeza bikundira isi, Imana imwereka iyerekwa rya nyuma mu mayerekwa 7 yabonye, Amerika yabaye urwevu , ubwo rero ntagishobora gususohora kidafite ikigisohoje ,

    gusa umuntu akwiye kumenya neza ko amaherezo azapfa kabone niyo ziriya H Bomb zitabaho amaherezo y umubiri n urupfu , inama nziza ni uko umuntu yakwita ko iherezo rye , akabaza Imana icyo imushakaho kugira ngo abaricyo akora , Mbega ukuntu ibirenge by uzanye inkuru nziza ari byiza ku musozi , iri jambo riri mu baroma, bivuze ko igihe ubonye umuhanuzi watumwe n Imana kubantu mu gihe urimo uba ubonye ukuri , uramenye rero ntiwange kumva iyo ivuga , nimero z umukozi w Imana wakwiyambaza wumva ushaka gufata icyemezo ngizo:0788228957

    • Bgenge

      07/09/2017 at 7:54 pm

      Uyu wadukanye iby’Umuhanuzi ngo ni Branham, ibi bivuye he? Yaba se aje no kwiyongera kuri ba Apotre Gitwaza? Apotre Mignonne (Miss)? N’abandi?… Uku ni ko abantu b’ubu badukana inyigisho z’inzaduka zadukanwa n’abahanuzi b’inzaduka: Torero ry’Imana, murabe maso!

  8. MATESO JEAN

    07/09/2017 at 3:30 pm

    ali KANYAMANZA,ali KADALI,ali uliya wiyise israel, muli gupfa iki? mukwiliye ikosi haliya mu bacuzi aho bita MU NYAKIBANDA, bakabigisha teologiya, theo logos nyuma y’igihe mwazansanga amagambo muli kubwirana kuli iyi site ntacyo avuze…. aliko rero nanjyeee buliya hali umuntu wamfasha muli aliya masomo (Modules) alyoshye ya Teolijiya najya kwihugura kuko ndumva nubwo bwose hali dukeya nibitseho; ni dukeya nyine; nanjye izo modules ndazikeneye… muvuge muti Amen. Imana idufashe.

    Sé,
    Jean Mateso, mtoto wa mzee.

  9. GAFARANGA Theoneste

    07/09/2017 at 7:22 pm

    NONE KO AMERQUE ITANGIYE KUGIRA UBWOBA?

  10. burevar

    11/09/2017 at 7:22 am

    iby,Imana ntabwo babyigira hariya.

  11. lucky

    12/09/2017 at 7:00 am

    hahahah ibikabyo korea yaruguru ifite ntibiruta ibya Iraq, iran, nahandi gusa nugutegereza tukareba gusa nintambara yisi yagatatu

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock