USA: Umunyarwandakazi azayobora ibirori bya ‘Africa fashion week’ i Los Angeles – UMUSEKE

USA: Umunyarwandakazi azayobora ibirori bya ‘Africa fashion week’ i Los Angeles

Umunyarwandakazi Kantengwa Judith uba muri Uganda ni we uzayobora igitaramo cyo kumurika imideri cya ‘Africa fashion week’ kizaba ku wa 14 Ukwakira i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Ku cyapa cyamamaza iki gitaramo kigaragaza ko kizayoborwa n'Umunyarwandakazi Kanetngwa

Ku cyapa cyamamaza iki gitaramo kigaragaza ko kizayoborwa n’Umunyarwandakazi Kanetngwa

Kantengwa asanzwe amurika imideri akaba n’umucuruzi mu bintu bitandukanye muri Uganda ari naho aba, yu mwaka yatoranyijwe nk’umwe mu bazayabora ibi birori byo kumurika imideri bizabera muri USA.

Iki gitaramo ‘Africa fashion week ‘ gisanzwe gitegurwa na kompanyi ya Continent Creative yashinzwe muri 2011, kigamije guhuriza hamwe abahanga imideri bo muri Africa, abaguzi n’abahanzi mu bikorwa bitandukanye.

Intego y’iyi kompanyi ni ugufasha ubuhanzi n’ubudozi bw’imyenda ya nyafurika kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Usibye igitaramo cyo kumurika imideri kizaba ku wa 14 Ukwakira, biteganyijwe ko hazaba n’icyo bise ‘Pop-up Shop’ ku wa 15 Ukwakira gisanzwe gihuza abahanga imideri n’abaguzi mu rwego rwo kuganira no kugurisha imyambaro abahanga imideri baba bamuritse mu gitaramo.

Kantengwa uba muri Uganda ari na ho akorera akazi ko kumurika imideri, yatangiye uyu mwuga muri 2003, amaze kwitabira ibikorwa byinshi bifite aho bihuriye n’akazi akora.

Yamuritse imideri muri Kigali fashion week , collective Rw fashion week n’ahandi, yahataniye ibihembo bya ASFA ( Abryanz and Style fashion Awards) muri 2016 aho yari ari mu kiciro  cya ‘Best Dressed Celebrities’.

Kantengwa asanzwe amurika imideri

Kantengwa asanzwe amurika imideri

Judith yamuritse imideri muri collective rw fashion week 2017

Judith yamuritse imideri muri collective rw fashion week 2017

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. Rugwiro

    12/10/2017 at 7:22 pm

    None kucyapa mubona handitse he Kantengwa?

    • Game 88

      13/10/2017 at 8:36 am

      ariko handitseho judith Heard..cyangwa washakaga na numero zindangamuntu
      come on!!

      • Kanyarwanda

        17/10/2017 at 5:28 pm

        We yitwa Judith Heard none mwe ngo Judith Kantengwa.Iyo muvugako afite inkomoko mu Rwanda nari kurushaho kunyurwa.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock