USA: Umunyarwandakazi niwe wayoboye ibirori bya “Africa Fashion Week” – UMUSEKE

USA: Umunyarwandakazi niwe wayoboye ibirori bya “Africa Fashion Week”

I Los Angeles muri Leta Zunze ubumwe za America haherutse kubera igitaramo cyo kumurika imideri kiswe “Africa Fashion Week” cyatangiye kuwa tariki 14 gisozwa kuwa 15 Ukwakira cyari kiyobowe n’umunyarwandakazi Kantengwa Judith uzwi nka Judith Heard.

Kantengwa yabanje kwiyerekana mu myenda y'ibitenge mbere y'uko ayobora igitaramo.

Kantengwa yabanje kwiyerekana mu myenda y’ibitenge mbere y’uko ayobora igitaramo.

Kantengwa Judith usanzwe uba muri Uganda, akaba ari naho akorera akazi ko kumurika imideri, uyu mwaka niwe wari watoranyijwe kuyobora iki gitaramo cyari cyahuje abahanga imideri b’abanyafurika muri America.

Iki gitaramo kiswe ‘Africa Fashion Week‘ gisanzwe gitegurwa na Kompanyi yitwa “Continent Creative” yashinzwe muri 2011, kikaba kigamije guhuriza hamwe abahanzi b’imideri bo muri Africa, abaguzi n’abahanzi mu bikorwa bitandukanye.

Intego y’iyi kompanyi ni ugufasha ubuhanzi n’ubudozi bw’imyenda ya nyafurika kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Iki gitaramo cyanitabiriwe cyane cyabanjirijwe n’imbyino za kinyafurika, ubundi ‘stage’ ifungurwa n’abamurika imideri ya “Ray Darten Designs’. Aha haje kwiganza cyane imideri yiganjemo iyo mu bitenge.

Nubwo igitaramo cyari cyabaye mu cyumweru twari dushoje, abagiteguye bifuje gushyira hanze amafoto hagati muri iki cyumweru.

Mu bindi byaranze igitaramo, harimo umubare munini w’abari baje kureba ibihangano by’abanyafurika, ndetse n’abari bitabiriye bahawe umwanya wo kugura imideri yari yamuritswe.

Judith Kantengwa uba muri Uganda ari naho akorera akazi ko kumurika imideri, yatangiye uyu mwuga muri 2003, akaba amaze kwitabira ibikorwa byinshi bifite aho bihuriye n’akazi akora.

Uyu kandi yanamuritse imideri muri ‘Kigali Fashion Week’, ‘Collective Rw Fashion Week’ n’ahandi. Yanahataniye ibihembo bya ASFA (Abryanz and Style Fashion Awards) muri 2016 aho yari ari mu kiciro cya “Best Dressed Celebrities”.

Abantu bari bitabiriye ari benshi.

Abantu bari bitabiriye ari benshi.

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

4 Comments

  1. Vuguziga

    20/10/2017 at 4:54 pm

    Mujye mushyiraho, ufite inkomoko mu Rwanda niyo mvugo iboneye.Umwana wavukiye mu mahanga haba muri maternité amatara yaka cyangwa mu mashayamba azorongotana hirya nohino.Ubu akaba yiga Sénégal..namara kugira imyaka 45 agatorerwa kuyobora komini muri sénégal n’umwita umunyarwanda ukibagirwako afite abo ayobora nkumunya Sénégal ntimuzajya mu mungoto? Yitwa Kantengwa hari aho byanditse? carte de visite ye nabonye yanditseho Kantengwa?

  2. Munyarwanda

    22/10/2017 at 2:22 am

    Ubwose Vuguziga weee

    Uvuze iki ??? Utanze iyihe nama se ???

    Ibuka ko kugura u Rwanda nki wanyu ari umugisha ukaze utabonywa na bose

  3. kay

    22/10/2017 at 6:14 pm

    wowe vuguziga reka nekubica kuruhande uri interahamwe kabombo niwe mwigisha abana babyu kwanga aho bakomoka nkubwo wowe uzamarira iki abana bawe usibye kubaroga ubigisha amacakubiri wa shyano we abavukiye mu mushyamba barahari ni ni abasore n’inkumi kandi bazi impamvu bavukiye iyo ngiyo arinayo mpamvu badashaka ko bizongera kubaho mujye muca akenge ntimugahore muri intagondwa igihe cyose umwana iyo akubajije ati kuki wampunganye shishi itabona ubura icyo usubiza abandi bo bavuga ko abatutsi baje kubamara bagera hariya bakabona ahubwo bene wabo nibo barimo kurimbura imbaga bikabacanga uzarebe wibaze vuguziga we usanga uri akagoryi

  4. Kageyo

    25/10/2017 at 7:06 pm

    Aba bantu bose bari kwamagana uyu wiyise Vuguziga ntanakimwe mwari mwasobanukirwa.Uzabaze uriya mudepite batoye mubufaransa niba ari umunyarwanda azabaha igisubizo gisa nibyo uyu Vuguziga arikubabwira.Mwongere mubaze bariya baminitres bakomoka muri Algérie yewe banageze mu Bufaransa bafite imyaka 18.Azakubwirako Aribihugu bakomokamo ariko ko ari abafaransa.Ubise abanyalijeriya cyangwa Maroko bakwamagana.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock