Uwase witabiriye “Miss world next top model 2017” ngo irushanwa ntiryamworoheye – UMUSEKE

Uwase witabiriye “Miss world next top model 2017” ngo irushanwa ntiryamworoheye

Clementine Uwase uzwi ku izina rya Tina, Umunyarwanda rukumbi witabiriye irushanwa mpuzamahanga ryo kumurika imideri ryiswe “Miss World Next Top Model 2017” ryaberaga i Lebanon, avuga ko atorohewe n’irushanwa nubwo yabashije kwegukana igihembo cyo kuzahagararira u Rwanda muri “miss tourism World 2018”.

Tina yiyereka abari muri miss world next top model 2017.

Tina yiyereka abari muri miss world next top model 2017.

Tina yahagurutse mu Rwanda yerekeza i Lebanon aho amarushanwa yagombaga kubera kuwa 16 Nyakanga, akigerayo ngo yabanje kugorwa n’imiterere y’irushanwa kuko ari ubwa mbere yari arigiyemo.

Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye n’Umuseke, yavuze ko n’ubwo byamugoye kwegukana irushanwa ariko ngo yahakuye ibindi bihembo.

Tina yagize ati “Hagombaga gutsinda umunani ba mbere sinabashije kuzamo, ariko naje muri 40 ba mbere bagombaga guhatana kuri ‘final’ muri mirongo itanu bari bitabiriye irushanwa.”

Yongeraho ati “Ntabwo byari byoroshye kuko ari ubwa mbere u Rwanda ruhatanye muri  iri rushanwa, gusa nakuyemo ibihembo bitandukanye nko gushyirwa muri magazine kandi narishyuwe, n’amofoto ya mbere yarangije gufatwa. Nabonye abazajya bampa ibirungo (makeup) nakuyemo no kuzahagararira u Rwanda muri ‘miss tourism World 2018’ n’abagomba kwishyura itike y’indege narababonye.”

Tina muri rusange ngo yishimiye irushanwa kuko irushanwa ryari riteguye neza, ariko ngo atungurwa n’ibyo yahasanze.

Ati “Batwakiriye neza mbese wabonaga Lebanon ikwiye kuryakira. gusa hari ibihugu wabonaga ko bishyigikiye umuntu wabo kuko hari abo twahatanye bari baherekejwe n’ikipe y’abantu babiri cyangwa batatu, njye rero natunguwe no kwisanga ndi umwe.”

Si ubwa mbere uyu mukobwa yitabira amarushanwa afite aho ahuriye n’akazi akora ko kumurika imideri kuko no mu 2016 yitabiriye “Top model Africa” muri Zimbabwe icyo gihe yabaye igisonga cya mbere cya “Top Spokes Model (uzi kuraata imideri ye imbere y’imbaga)”.

Yitabiriye na “Rwanda Super Model mu 2015”, “Red Carpet Fashion Awards” mu 2016 aho yatsindiye igihembo cya “Best Female Popular Model”, yanamuritse imideri muri “Kigali Fashion Week 2017” iheruka.

Gutunga "portfolio" bifasha iki uwifuza kumurika imideri?

Gutunga “portfolio” bifasha iki uwifuza kumurika imideri?

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock