Uyu munsi ni mpuzamahanga w’Abasangwabutaka. Mu Rwanda bamerewe bate? – UMUSEKE

Uyu munsi ni mpuzamahanga w’Abasangwabutaka. Mu Rwanda bamerewe bate?

*Ikibazo ngo si inyito yabo cyangwa ubwoko, ikibazo ni imibereho yabo
*90% byabo mu Rwanda ngo bari mu bukene bukabije
*Umuseke wasuye nanone ab’i Karongi batubwira uko babayeho

Uyu wa 09 Kanama ni umunsi mpuzamahanga wahariwe Abasangwabutaka ku isi, mu Rwanda ubahagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko Hon Zephrin Kalimba yabwiye Umuseke ko niba nta gikozwe bashobora gucika bagahinduka amateka kuko 90% byabo bariho mu bukene bukabije. Umuseke wasuye nanone imiryango yabo i Karongi batubwira imibereho yabo.

Mu kagari ka Bubazi aho uyu munsi twasuye imiryango y'Abasangwabutaka.... Ngo baracyatunzwe no kubumba

Mu kagari ka Bubazi aho uyu munsi twasuye imiryango y’Abasangwabutaka…. Ngo baracyatunzwe no kubumba

Mu myaka ibiri ishize, Umuseke wari wasuye imiryango hafi 15 yabo aho yari yaratujwe nyuma yo kuvanwa aho babanje kubakirwa kuko bisenyeho inzu bubakiwe. Aha bariho mu buzima bubi cyane, ubu hari icyahindutse…

Ubu bacumbikiwe mu nzu z’inyuma (annexes) z’inzu z’umudugudu ntangarugero w’Intara y’Iburengerazuba (IDP Model village) mu kagari ka Bubazi mu murenge wa Rubengera. Inzu nini baje basanga zaratujwe abandi bantu.

Kubera imyumvire iri hasi, aho bari batuye mbere barubakiwe inzu bagiye bazisenya bagurisha ibizubatse bavuga ngo “barashaka inzu zifite amababa” (cadaster) nk’iy’umwe mu bantu bifashije i Rubengera ngo nizo Perezida yavuze ko bagomba kububakira.

Aho bari ubu bishimiye ko hari ibyahindutse, bahawe ibiryamirwa, bahabwa inzitiramibu banatuzwa muri ibi byumba by’inyuma by’izo nzu, nubwo ngo ari bito bitabahagije n’imiryango yabo.

Batunzwe no kubumba nubwo ibumba ngo ari ingorane kuribona nk’uko bivugwa n’uyobora iyi miryango yabo umusaza Eduard Nkusi.

Nkusi ati “turifuza gusubizwa ku masambu yacu bakahatwubakira n’abana bacu bakabona aho bazungura. Hano tubayeho neza ariko ni iby’agateganyo kuko si iwacu, nta rukwi wahabona cyangwa aho guhinga.”

Nkusi usa n'uyoboye abandi muri iyi miryango

Nkusi usa n’uyoboye abandi muri iyi miryango

 

Abasangwabutaka ngo bashobora gucika kubera ubukene

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabwiye Umuseke ko ubu bacumbikiwe ahakwiye bakanafashwa mu mibereho ariko bagifite ikibazo cy’imyumvire iri hasi nubwo ngo bigenda bihinduka uko bakomeza kubigisha

Avuga ko hari abahawe inka na za matelas zo kuryamaho bakabigurisha kubera imyumvire mibi.

Hon Zephrin Kalimba uhagarariye abasigajwe inyuma n’amateka mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, avuga ko ikibazo gikomeye ari uko 90% byabo babayeho mu bukene bukabije kubera amateka yo gusigazwa inyuma mu iterambere n’imibereho kuko ngo ubuyobozi bw’u Rwanda uko bwasimburanye butabahaye amahirwe nk’abandi banyarwanda.

Ati “Ni abaturage batize, badafite amikoro, bagifite imyumvire iri hasi…bakagombye kwitabwaho by’umwihariko nk’uko hari ibindi byiciro {by’abanyarwanda} bifashwa by’umwihariko, ni ikiciro kikiri inyuma mu mibereho no mu myumvire ariko n’abandi banyarwanda usanga babafiteho imyumvire itari myiza”

Hon Kalimba arakomeza ati  “igihe kirageze ngo tuvugishe ukuri aho kugirango abaturage badushireho tuzasigare tuvuga ngo Abatwa basaga gutya tubavuga mu mateka…. kuko ikibazo si inyito yabo cyangwa ubwoko ikibazo ni imibereho yabo ikiri inyuma cyane

Esperance Mukankusi n'umwuzukuru we...Avuga ko bifuza icumbi rihoraho aho gucumbikirwa hano

Esperance Mukankusi n’umwuzukuru we…Avuga ko bifuza icumbi rihoraho aho gucumbikirwa hano

Raporo ku mibereho yabo ngo yagaragaje ko 89% byabo nta sambu bagira naho 82% bakaba nta tungo bagira, 60% bakaba batunzwe no guca inshuro no gusabiriza.

Hon Kalimba ati “ntabwo rero wabwira ngo aba bantu bazazamukira rimwe n’abandi kuko baracyafite ibibazo byinshi by’umwihariko

Uyu munsi mpuzamahanga w’Abasangwabutaka washyizweho na UNESCO isaba abatuye Isi gukomeza kubaha umwanya mu buzima bw’ibihugu byabo bakarindwa gucika ku isi no gucika k’umuco wabo.

Ku isi UNESCO ivuga ko habarwa Abasangwabutaka miliyoni 370, bangana na 5% by’abatuye Isi.

Umudugudu bacumbikiwemo mu nzu z'inyuma (annexes) iz'imbere zirimo abandi

Umudugudu bacumbikiwemo mu nzu z’inyuma (annexes) iz’imbere zirimo abandi bahasanze

Baracyatunzwe n'ibumba

Baracyatunzwe n’ibumba

Bifuza gusubizwa ku masambu yabo bakubakirwa bakazahasiga abana babo

Bifuza gusubizwa ku masambu yabo bakubakirwa bakazahasiga abana babo

Sylvain NGOBOKA & Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

18 Comments

  1. Mambobado

    09/08/2017 at 1:25 pm

    Igihe RPF imaze itwigisha ko nta basangwabutaka baba mu Rwanda, ko abarutuye bose barugereyemo igihe kimwe, ubwo ntabwo iryo somo murarifata koko!

    • Higiro Jane

      09/08/2017 at 4:42 pm

      RPF se niyo yahanze u Rwanda rwa Gasabo? Usibye na RPF nu mwami (Gihanga) azi neza ko Abatwa arabasagwabutaka. Ubuse niba uru muhutu cg umututsi uza byikuraho.Ubuse ijambo kavukire ntabwo turifite murwanda ubusagwa butaka rero níkavukire

  2. OMARI

    09/08/2017 at 2:26 pm

    Nabasigajwe inyuma namateka sabasangwabutaka ?? namwe koko mukandika uko

  3. Atuheire Junior

    09/08/2017 at 2:34 pm

    Dor’umudepitee dukeneye mu nteko yacu rero ni uyu. Abivuze neza cyane ati uko ubutegetsi bwagiye busimburana ntan’umwe wigeze ashishikazwa n’iterambere ry’abatwa. Murumvako n’ubwo ari mu nteko igizwe na ba ndiyo bwana 100% byibuze we avuze ikibazo uko gisa kandi mu buryo butomoye. Ntagusigiriza cyangwango arenger’indaye maz’avug’ibitagir’agaciro ngo arikurat’iterambere n’ibyagezweho ariko bikagera kuri bamwe bari munda y’ingoma gusa. Iyi mvugo ngo imyumvire iri hasi igomba gucika kuko abatwa bo mu Rwanda barababeshyera ntabwo bangiza ibyo babahaye gusa ni uko ntabyo babona. Kalimba rero niba yiteguye kurwanir’urugamba aba bana b’igihugu niyambare yikwize kuko bashobora no kumuhimbir’ivanguramoko kandi azir’ubusa. Leta yivugiye nezako izafashiriz’abatwa hamwe n’abandi bakene bose n’ubwo bidakwiye ariko n’izo gahunda zagenewe abakene hari ubuhamya bwinshi cyane bugaragazako bagiye babahigika bakitwazango ntibashoboye gucung’ibyo babahaye. Abadepite bacu badashobora kuvugir’abasenyerwa, badashobora kuvugir’abafit’ubushobozi buke ngo nabo bigondagondere aho baba, abadepite nabo badashoboye kubak’amagorofa ariko ntibagir’icyo bavuga kuri politike y’imyubakire mu Rwanda wagirango yizwe inashyirwa mu bikorwa n’umuntu utaragez’ikirenge mu Rwanda, mbese iriya nteko ni icyo abafaransa bita un zoo de babouins nta kindi. Kalimb atukuri inyuma, n’utegura umushinga w’itegeko ryo kurenganur’aba bana b’uRwanda izo ngirwa bavugizi zikang akugushyigikira uzatubwire tugusinyire petition nk’iyo twasinye tuvugurur’itegekonshinga uri 2015 kuko wowe ndumva utangiye kuvuga ibyo twagutumye kuvuga muri iyo nzu idutwara amamiriyari ariko abakora ibyo yagakoze bakabikorera mu bigo bya gisirikare na polisi maze bakazan’imyanzuro idafit’aho ihuriye n’ubuzima bwa buri munsi bw’umuturaRwanda. Umuseke nyabuna mwihangane muntambukirize comment kuko namwe mugomba kugira un impact sur le bien être ya bene wanyu.

  4. Mudakikwa

    09/08/2017 at 4:03 pm

    Uko wabita kose; abatwa, ababumbyi, abasangwabutaka, abasigajwe inyuma n’amateka etc, nuko abavugwa bazwi kandi n’ibibazo byabo bizwi. Ubukene bukabije, kutagira ubutaka/amasambu, ubujiji, kunenwa, n’ibindi. Mu Rwanda twifuza mur’iyi manda ya nyakubahwa PK, nashyiremo imbaraga zihariye zizatuma iterembere nabo ribageraho nkabandi banyarwanda. Bahabwe amasambu, bahabwe inka nka bandi bakene batishoboye, bashyirwe muri VUP, bavuzwe, abana babo bafashwe kwiga imyuga na za kaminuza, umwuga wabo gakondo wo kubumba uvugururwe, ibibumbano byabo byongererwe agaciro kw’isoko, amatorero yabo ashingiye ku muco nyarwanda nko kuririmba no guhamiriza n’amakondera bishorwemo imari ngo urebe ukuntu bakirigita ifaranga.Ibi nibyo bikenewe aho guta umwanya kunyito yabo.Ni abanyarwanda nka bandi ariko kubera ko basigajwe inyuma n’ubuyobozi bubi, bakeneye kwitabwaho kuburyo bwihariye–kandi birashoboka cyane dore ko babarirwa hagati y’ibihumbi mirongo itatu na mirongo itatu nabitanu (30,000-35,000) mu gihugu hose; ubariyemo abana, urubyiruko n’abasaza!!

  5. peter

    09/08/2017 at 4:18 pm

    Ubuse Abatwa iterembere bafite nirihe?/nukwitwa amazina batihitiyemo? Ubuse nibangahe bari muzego zifata ibyemezo?

  6. Kabasha

    09/08/2017 at 4:18 pm

    Kalimba avuze neza cyane. Ikibazo si inyito ikibazo ni imibereho yabo. Ikindi kandi bakwiye kugenerwa gahunda yihariye yo kwitabwaho niba dushaka gusaranganya ry terambere twirirwa twivuga mu myato. Umuntu utagira isambu ubukene bwe ntibwarangizwa no kumuha inka; umuntu utabasha kubona icyo arya ntiwamuha matelas ngo ananirwe kuyigurisha kugira ngo abashe kuramuka ( Burya ngo aho gupfa none wapfa ejo). Babanze babafashe kuvugurura umwuga wabo gakondo (ububumyi) utezwe imbere kandi bafashwe no kwinjizwa mu yindi myuga igezweho. Icyo gihe bazaba bigishijwe kwirobera aho guhabwa ifi. Inkunga y’ingoboka nk’ibiribwa, amacumbi, ibiryamirwa,…ariko siko kubakemurira ibibazo burundu. Hakwiye inyigo yihariye y’imibereho yabo n’ibibazo bafite bityo bigafatirwa n’ingamba zihariye. Guhuza ibibazo byabo n’iby’ibindi byiciro by’abanyarwanda sibyo. Ikindi kintu nacyo cyazarebwa muri iyo nyigo ni ukureba imirimo bafitemo impano bagafashwa kuzinoza bityo bikabagirira akamaro ( Urugero: Nta muntu ndabona uzi guhamiriza, kuvuza ikondera, kuririmba indirimbo gakondo nk’abo muri icyo cyiciro nabonaga hambere. Ababizi muzumve ya ndirimbo y’Urukerereza yitwa “Bagore beza” iyo yaterwaga na Nyakwigendera Bwanakweli wumve n’iyo ab’ubu bayiteye harimo itandukaniro rwose). Icya nyuma ni uko nashimira umunyamakuru wakoze iyi nkuru kuko yigiriye ku isoko urebeye ku mafoto. Namwe mumbwire niba umwana usa nk’ugaragara ku ifoto akwiye kuba ari mu Rwanda ruyobowe n’Intore izirusha intambwe. Kwibohora, gutsinda no kwihesha agaciro nyabyo ni ugukuraho ibituma mu gihugu hagaragara abantu bafite imibereho nk’igaragazwa n’abantu bari kuri aya mafoto. Amahoro n’iterambere kuri twese.

    • Gatwabuyenge

      09/08/2017 at 5:47 pm

      Ibyo uvuga urimo guta inyuma ya huye, Leta ifite umurongo wayo igenderaho utandukanye n’amarangamutima yawe, kandi uyu mudepite nawe arigiza-nkana kuko iyo aza guharanira inyungu zabo mu nteko hanyuma akabona bidakunda yari kwegura. Ibibazo byose barimo babitewe n’ubutegetsi bubi bwabanjirije uburiho ubu. Mbere y’indege, Abatwa bageraga mu bihumbi 120, uyu munsi ni ibihumbi hafi 40 gusa.

      • Gakiza

        09/08/2017 at 7:59 pm

        @Gatwayubwenge,Konumva uzimibare neza se abatutsi bari bangahe abahutu bari bangahe? Gerageza turebe kutarara mu gihome urivangura?

  7. Manege

    09/08/2017 at 5:35 pm

    Nibyo rwose Abatwa bararenganye cyane, kuko ubona basa naho batitabwaho bihagije. Ibyo kubita abasigajwe inyuma n’amateka byo ntacyo bivuze kuko no mu batutsi ndetse no mu bahutu uzasanga harimo abasigajwe inyuma n’amateka.

    None se Umututsi wangiwe kwiga muri Kaminuza ngo kuko ari umututsi (biturutse ku iringaniza ry’amaoko), ubwo ntitwavuga ko yasigajwe inyuma n’amateka.
    None se Umuhutu w’i Kibuye wangiwe kwiga muri Secondaire kubera iringaniza ry’uturere, ubwo ntitwavuga ko nawe yasigajwe inyuma n’amateka.

    Iyo mvugo rero yo kwita Abatwa ngo ni Abasigajwe inyuma n’amateka ntabwo ariyo, ntabwo ikwiriye, ntabwo yerekana ukuri nyako. Nibajye bitwa ABATWA bigire inzira.

  8. karame

    09/08/2017 at 6:19 pm

    Bashyirirweho gahunda y’umwihariko byo, babashyire mu mashuri, babigishe imyuga igezweho, bahabwe ubutaka, bahabwe amahirwe ku masoko y’imirimo… kandi batuzwe mu bandi ku buryo babigiraho. Ikindi abantu babakorera ihohotera n’ivangura ribapfobya bakwiye kujya babihanirwa n’amategeko.

    Erega nk’uko habayeho gahunda ikomeye yo guteza imbere umugore, hakwiye na gahunda ikomeye yo guteza imbere iki cyiciro cy’abanyarwanda kuko kuba babayeho nabi sibo gusa babyitera ahubwo n’umuryango nyarwanda babamo ubifitemo uruhare rukomeye!

  9. karame

    09/08/2017 at 6:44 pm

    Ikigaragara se ko bamaze imyaka isinzi nta rwego rwihariye rwo kubitaho ku buryo bw’umwihariko, aho kugira ngo dukomeze gutegerezaaa…. buriya nta kuntu nk’abaturage bamwe bamwe babishaka twakwishakamo igisubizo cyo gutabara aba bagenzi bacu? Wenda n’iyo twakwishyiriraho imiganda na programs zo kujya tujya kubasangiza ku bumenyi dufite (kubahugura) haba mu myuga,ubukorikori, ubuhanzi, ubworozi, ubuhinzi, ubucuruzi, n’indi migenzo ijyanye n’iterambere…? Erega bakeneye no kubona abandi banyarwanda basabana bityo ntibagume mu bwigunge! Ni ukuri turamutse tubikoze, n’iyo bitagera kuri bose arko hari abatari bake muri bo byageraho bikabagirira umumaro. Niba hari abo tubyumva kimwe mureke dusabe Umuseke udufashe kwihuza tubikore.
    Bahejejwe inyuma n’abandi banyarwanda niyo mpamvu ari inshingano z’abo bandi banyarwanda kubakura inyuma!
    Imana idushoboze.

  10. Darren

    10/08/2017 at 7:52 am

    Dufite ubuyobozi bwumva ikibazo nziko buzagira icyo bukora mu maguru mashya.Ibaze mu myaka iri mbere abuzukuru bacu bagiye babaza ngo umutwa yasaga ate?!! Hari amoko menshi kw’isi yagiye acika kubera kutitabwaho.

  11. Rugumire

    10/08/2017 at 8:37 am

    Hari ighe usanga ABATWA nabo ikibazo bafite babigiramo uruhare. Iyo usesenguye neza ubona nabo ubwabo biheeza, bitarutsa abandi banyarwanda. Ese kuki bibanda ku mwuga wo kubumba gusa kandi hari n’ibindi bashobora gukora bikabatunga. Nibagerageze nabo batere intambwe, begere Abatutsi, begere n’Abahutu, baturane nabo, bagirane umubano nta kwishishinya. Abatutsi n’Abahutu nabo nibagerageze gutera intambwe baakiire Abatwa neza, bababanire neza, bareke kubanena cyangwa kubapfobya, babahe agaciro bakwiriye nk’abandi banyarwanda.

    Leta nishyireho gahunda ihamye ituma abana b’Abatwa bajya mu mashuri, bigire ubuntu 100% atari biriya birirwa babeshya abantu ngo kwiga muri PRIMAIRE no muri NINE (9YBE) n’ubuntu, nyamara wareba ugasanga amafaranga arasabwa abanyeshuri (agahimbazamusyi, inkunga yo kubaka amashuri, amafaranga yo kwiyandikisha, amafaranga y’ifunguro rya saa sita etc…) wayabura bakakwirukana. Usanga rwose ibyo kuvuga ngo abana bigira ubuntu bisa na siyasa, kuko iyo urebye neza usanga amafaranga asabwa abanyeshuri ubu ahubwo asumba ayo bishyuraga mu gihe hari hakiriho Minerval/School Fees.

  12. claude

    10/08/2017 at 9:47 am

    abasangwabutaka nigice cyabanyarwanda gikeneye kwitabwaho muburyo bwihariye kuko iyurebye gahunda zijyaho kubafasha mubyukuri sizo kubakemurira ibibazo muburyo burambye ,kuvugako bagurirwa ibikoresha byomunzu bakabigurisha nicyakibazo nyine kiba kitakemuwe bihereye mumizi,bisobanuke neza ko icyobakeneye cyane si matelas ahubwo hakenewe uburyo bwo kwiteza imbere mu buryo burambye kuko iyo matelas ntazayiryamaho yaburaye azayigurisha abone icyarya akomeze arare kumashara nkuko se na sekuru bayaryamyeho.

    Igikenewe nukubashyigikira bagashyirwa mu mashuri,bagahangirwa imirimo ibyari inyungu ,izo mpano zabo zigatezwa imbere kuko nububumbyi numwuga wateza imbere nyirawo ariko nabyo birasaba Leta kubishyiramo ingufu ikabashakira amasoko.

    Natwe abanyarwanda ntidukomeze kubanena tumenyeko aribagenzi bacu amateka yatsikamiye ,ikindi nubahagarariye munteko agaragazeko ibibazo byabo bikwiye guherwa mumizi,erega impamvu baheze mububumbyi nuko ibumba ariryo babasha kubona kuko ntibajya mubuhinzi ntasambu bagira ikindi niyo bahingiye abandi niyamirimo yanyakabyizi yomubyaro yishyurwa 300 fr utarya ngugure na mutuele

  13. nirere alice

    10/08/2017 at 2:12 pm

    abantu bose ntibagomba kubaho neza non,ahubwo babasudize kumasambu yabo babafashizihe iyo

  14. MUHOZA

    11/08/2017 at 11:22 am

    ariko rero icyo abasigajwe inyuma n’amateka mu rwanda icyo bakeneye nugushyirirwaho gahunda yihariye igamije kubateza imbere nkabasigajwe inyuma n’amateka.ubwo rero inyito sicyo kibazo ubukene barimo nicyo kibazo cyumwihariko bafite no kutagira ubutaka bwo guhingamo.birababaje kuvuga ngo mu rwanda ngo nta batwa bahari ni ikibazo pe

  15. Akateretswe

    11/08/2017 at 10:22 pm

    Maze gusoma ibitekerezo byatanzwe n’ingero zinyuranye kandi byubaka umunyarwanda uwo ariwe wese by’umwihariko umutwa iyo ngorwa mu gihugu cye nongereho cye atiyumvamo, murabona atari agahomwa munwa koko ? mufate umubare wavuzwe uko tungana mu gihugu tubure aho tubarizwa tube iciro ry’umagani inteko yicare itwite amazina murumva atari ikibazo aho kwicacara ikemura ikibazo, hon Karimba nta gihe ibyo bintu bitavuzwe dusabaka tutajya mu mashyaka ya politiki, twibumbira mu mashyiramwe twari tugeze ahantu tuvuga tuti nibura nine se ayo mashyirahamwe ubu ageze kuki ? agahinda k’inkoko ni ibanga ryayo ni amateka nyine ,abatwa tuzaguma mu mateka nyine, leta niduhe uburenganzira dushakishe uko bene wacu babaho ntidukumire, kuko hari abagiraneza bandi bumva ikibazo cycu. erega ni mu rwego rwo gufashanya leta ni abatwa ni abahutu ni abatutsi twese dusenyera umugozi umwe nk’abanyrwanda, mwidusonga ku nyungu za bamwe, erege Imana niyo nkuru twabayeho nabi ariko tubaho, kandi ntacyo tutakoreye ibyo byiciro byose ngo byishime nimureke duturane rero kuko ntaho muzatujugunya maze ubumwe n’ubwiyunge byoye kuba indirimbo bube ingiro. Murakoze cyene bavandi kuko umwami ntiyica……………….Nyamuneke umuseke untambukirize iki gitekerezo cyanjye.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock