Vietnam: Imyuzure n’inkangu byahitanye abantu 26 – UMUSEKE

Vietnam: Imyuzure n’inkangu byahitanye abantu 26

Inkangu n’imyuzure byahitanye abantu 26 abandi bagera kuri 15 baburirwa irengero mu Ntara za Dien Bien, Yen Bai, Son La, Cao Bang na Lai Chau muri Vietnam.

Igihugu cya Vietnam gikunda kwibasirwa n’imyuzure

Ibiro bishinzwe gukumira ibiza mu gace ka Hanoi byatangaje ko hari abandi baturage bagera kuri 27 bakomeretse bikomeye.

Imvura ikomeye iri kugwa muri kariya gace ni yo yabaye nyirabayazana wa biriya biza.

Umwe mu babonye ibyabaye yabwiye France24 ko iriya mvura yatangiye kugwa mu mpera z’Icyumweru gishize.

Abenshi mu bo yishe ngo bazize ibiti n’amabuye n’ibindi byuma umuvu wamanukanaga ku misozi ukabizana mu ngo z’abaturage.

Umuturage witwa Pham Xuam Thanh avuga ko ubwo yumvaga urusaku rw’amazi asuma yaburiye umugore n’abana guhunga vuba na bwangu kandi ngo byarabakijije.

Yavuze ko mu gihe gito cyakurikiyeho amazi yahise yuzura mu ngo z’abaturage ahitana abana, abasaza n’abakecuru n’abandi yabashije kumanukana.

Umuvu kandi wamanukanye amatungo n’imyaka bifite agaciro k’amafaranga menshi.

Ibinyamakuru byo muri Vietnam birerekana amafoto y’abaturage n’inzu byarengewe n’ibyondo.

Kugeza ubu ngo hasenyutse inzu 650 izindi zirangirika mu rugero runaka.

Umwaka ushize imyuzure muri kiriya gihugu yahitanye abantu 235 yangiza n’ibintu bifite agaciro ka miliyari 1.7$

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017