VTC Mpanda igeze ku rwego rwo gukora intebe ziruta izatumizwaga hanze – UMUSEKE

VTC Mpanda igeze ku rwego rwo gukora intebe ziruta izatumizwaga hanze

Mu kureba aho amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ageze atanga ubumenyi ku banyeshuri bayiga, Umuseke wasuye rimwe muri bene aya mashuri rivgwaho  kuba rigeze ku rwego rwo gukora ibikoresho byahangana ku isoko n’ibyatumizwaga hanze.

Intebe zikorwa n'abanyeshuri aha mu Ruhango

Intebe zikorwa n’abanyeshuri aha mu Ruhango

Ukinjira mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro (VTC MPANDA) rihereye mu Karere ka Ruhango usanganirwa n’urusaku rw’imashini zikoreshwa mu bubaji  bw’ibikoresho byo mu rugo bitandukanye byiganjemo intebe z’amabara atandukanye, utubati n’ibitanda.

Ubu hari bamwe mu bamaze gutunga ibi bikoresho bemeza ko ntaho bitandukaniye n’iby’amwe mu masosiyete asigaye akora ubucuruzi bw’ibikoresho nk’ibi abivanye mu mahanga.

Nicyo kerekezo cy’amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda. Ni ubumenyi buha ababwize imibereho kuko ibyo bakora biba bikenewe cyane ku isoko.

Umuyobozi w’iri shuri Gilbert Ndangamira yabwiye Umuseke ko hari benshi mu Rwanda bataramenya ko ahantu nk’aha mu cyaro hakorerwa ibikoresho bifite ubwiza bwo kuri uru rwego.

Ati “Ugeze hano afite ubushobozi atugurira atazuyaje tukaba tugurisha rimwe na rimwe n’abahise bakunda ibyo dukora.”

Aha kandi bigisha ibijyanye no guteka ibiribwa binyuranye, gukora za gateau z’ubukwe n’ibindi.

Muri iri shuri, nta mukozi bagira utekera abanyeshuri kuko ababyiga ubwabo babyikorera, ibintu ngo binatuma ikigo kidahendwa mu gufata abandi bakozi.

Abiga ubwubatsi nabo biyubakira ibyumba by’amashuri ari nako biga.

Iri shuri na mbere ryigishaga imyuga ariko ryazamutse cyane nyuma y’aho  Politiki ya Leta yo guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro itangiriye kuri rikaba rifashwa na WDA.

Bamwe mu basura iri shuri bahita bashima ibikoresho nk'ibi bakabigura

Bamwe mu basura iri shuri bahita bashima ibikoresho nk’ibi bakabigura

Abanyeshuri biga kubaza nibo bakora ibi bikoresho

Abanyeshuri biga kubaza nibo bakora ibi bikoresho

Abiga guteka kandi ni nabo batekera bagenzi babo ku ishuri

Abiga guteka kandi ni nabo batekera bagenzi babo ku ishuri

Abiga guteka kandi ni nabo batekera bagenzi babo ku ishuri

Abiga guteka kandi ni nabo batekera bagenzi babo ku ishuri

NDANGAMIRA Gilbert Umuyobozi wa VTC MPANGA.

NDANGAMIRA Gilbert Umuyobozi wa VTC MPANDA.

MUHIZI Elisee
UMUSEKE.RW/Ruhango

5 Comments

  1. jerome

    05/06/2017 at 10:50 am

    Mukomereze aho ndabemera

    • KURADUSENGE Juvenal

      05/06/2017 at 11:33 am

      Aha niho nize ububaji kuva kera mu bubaji barasobanutse, nanjye unsuye mu ruganda rwanjye wakumirwa

      KURADUSENGE Juvenal
      NYAMASHEKE

  2. leo

    08/06/2017 at 8:00 am

    MUKOMEZE MWIGISHE ABO BANA BU RWANDA BAKOMEZE BITEZE IMBERE BATEZA IMBERE N’IGIHUGU MURI RUSANGE. MADE IN RWANDA OYEEEE

  3. PROUD

    15/06/2017 at 9:41 am

    COURAGE!mukora ibintu byiza nasanze intebe zanyu ahantu nanjye ntimuzancure rwose!

  4. Butera Nick

    23/06/2017 at 3:38 pm

    Muduhe cvontacts dushobora kubabonaho dukoreshe commands mufite ibikoresho bisobanutse

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock