Wa Gitifu wa Gisagara weguye yatawe muri yombi – UMUSEKE

Wa Gitifu wa Gisagara weguye yatawe muri yombi

Kuri uyu wa gatatu, Polisi yataye muri yombi Mvukiyehe Innocent weguye ku mirimo yo kuba umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gisagara mu mpera z’ukwezi gushize akekwaho kunyereza amafaranga y’akarere.

Mvukiyehe Innocent yatawe muri yombi.

Mvukiyehe Innocent yatawe muri yombi.

Amakuru aravuga ko Mvukiyehe Innocent yagiye ku biro by’Akarere ka Gisagara agiye muri gahunda yo guhererekanya ububasha Polisi ihita imuta muri yombi.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Marie Rose Mureshyankwano yemereye Umuseke ko Mvukiyehe yatawe muri yombi, gusa ko nta makuru menshi yabitangazaho kuko atari akiri umukozi wabo, ahubwo arambuye agomba gutangwa na Polisi y’igihugu yamufashe.

Polisi mu Majyepfo yatwemereye ko yafashe Mvukiyehe Innocent ndetse afungiye kuri Station ya Police ya Ndora muri Gisagara.

IP Kayigi Emmanuel, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yatubwiye ko Mvukiyehe yatawe muri yombi akekwaho gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko agenga amasoko ya Leta.

IP Kayigi avuga ko aya masoko ngo Mvukiyehe yatanze mu buryo bunyuranyije n’amategeko harimo isoko ryo kugeza imiyoboro y’amazi meza ku baturage, isoko ryo kuvugurura akarere, isoko ryo kugeza umuriro ku baturage, n’ibindi birimo kunyereza amafaranga y’akarere.

Gusa, ngo akurikiranyweho amafaranga y’akarere yariye, gusa ngo ntibahita batangaza amakuru arambuye kubyo ashinjwa kuko iperereza rigikomeje.

Mu ijoro ryo kuwa 28 Nzeri nibwo twari twatangaje ko uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gisagara yeguye ku mpamvu bwite.

MUHIZI Elize
UMUSEKE.RW/Muhanga

7 Comments

  1. Gilbert

    11/10/2017 at 10:18 pm

    Yisobanure ku byo aregwa, ubutabera buzakora akazi kabwo. Ariko Imana niyo ibizi.

  2. Karuranga Prudence

    12/10/2017 at 7:45 am

    Iyaba abatanga amasoko ya Leta mu buriganya bose batabwaga muri yombi ngirango byagabanuka kuko birakabije. Mu masoko ya Leta niho hanyererezwa amafaranga menshi bigateza igihombo kinini. Ariko n’abacamanza ibyabo bikwiye gusubirwamo. Ubu ejo tuzumva bamurekuye ngo by’agateganyo. Bimaze kuba umuco ku buryo wagirango kwiba ibya Leta/ rubanda si icyaha gikomeye.

    • Tudor

      12/10/2017 at 1:24 pm

      Hahahahah…. ariko mwabaye mute?? wowe @Karuranga nawe @citoyen… ese muba mugirango ubutabera bubagumane kandi bwabuze ibimenyetso simusiga? Itegeko rivugako hagati y’ababurana buri muburanyi wese agaragaza ibimenyetso bishimangira mu buryo budasubirwaho ibyo avuga!! Iyo ari ntabyo rero, Urega (ubushinjacyaha cgw uwareze)cygw uregwa (ucyekwaho icyaha)ubwo umwe muribo aratsindwa.

    • Anne Marie

      13/10/2017 at 5:10 am

      iyo bamufunze agaheramo wowe ubigiramo iyihe nyungu ukeka ko ayo mafaranga aba yayanyereje wenyine ubu mu Karere kose Umuntu umwe niwe ushinzwe gutanga amasoko ariko kubera responsibility niwe wenyine ugaragaye

      ahaaa !

  3. citoyen

    12/10/2017 at 8:21 am

    Ku mugani wa Karuranga uwafunga abayobozi bose bakora amanyanga mu masoko ya Leta umenya ahari twagira agahenge kuko nicyo kigega bavomamo imitungo yubaka aya mazu menshi mubona yuzuye imisozi hose.

  4. ndayishimiye

    12/10/2017 at 12:55 pm

    Bibutse yarayamaze yari igisambo gicecetse bazajye kureba kuri Compte za Pilote wamutwaraga niho ba rwiyemezamirimo bagiye bamusukira za miliyari z’amanyarwanda akamusaba ko ayamuzanira

  5. URUPFU

    12/10/2017 at 4:27 pm

    BARIBA BIKOMEYE YARI YARABIGIZE UMWUGA IMUHANGA NONO GISAGARA IRAMUHAGAMYE.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock