Wa mukobwa witwa Rwanda Shaw yasezerewe mu marushanwa ya X-Factor – UMUSEKE

Wa mukobwa witwa Rwanda Shaw yasezerewe mu marushanwa ya X-Factor

Rwanda Shaw umukobwa ufite inkomoko mu Rwanda yamaze gusezererwa mu irushanwa ryo kuririmba rigamije kuzamura impano ryitwa ribera mu gihugu cy’Ubwongereza “UK X-Factor”.

Rwanda Shaw aririmba muri X Factor  yanyuze benshi.

Rwanda Shaw aririmba muri X Factor yanyuze benshi.

Uyu mukobwa w’imyaka 21 utuye muri Ireland y’amajyaruguru izina rye ryatunguye Abanyarwanda ubwo yumvikanaga mu irushanwa rya “UK X-factor” bibaza uburyo yitiranwa n’igihugu cy’u Rwanda atakibarizwamo, nyuma yaje kumara amatsiko abantu ubwo yaganiraga n’ umunyamakuru w’Umuseke avuga ko Nyina umubyara ari Umunyarwandakazi.

Uyu mukobwa wagiye kugerageza amahirwe muri “X-factor” impano ye mu kuririmba yagiye ishimwa n’abakemurampaka yanyuze imbere barimo Simon Cowell, Louis Walsh, Sharon Osbourne ariko biba akarusho kuri Nicole Scherzinger wamushimye cyane.

Uyu mukobwa ufite Nyina w’Umunyarwakazi yamaze gusezererwa mu irushanwa rya “UK X-factor” nyuma y’aho aviriyemo mu irushanwa. Abinyujije kuri Instagram ye yanditse amagambo yo gushimira abamubaye hafi ndetse n’abamufashije ararika inshuti ze ko bigenze neza n’umwaka utaha bazongera bakamubona muri iri rushanwa.

Yanditse agira ati “Reka nshimire cyane abategura X factor, aba-producers, abari bagize akanama nkemurampaka (Judges) n’ikipe yose twakoranye. Naryohewe guhera ku isegonda rya mbere nkigera muri X factor guhera mu gice cya mbere, ugakomeza ku ndirimbo naririmbye kugeza ku ijoro rya nyuma mva muri Bootcamp.”

Ngo yishimiye kandi ubumenyi ahungukiye, ati “Iteka nzahora nishimira ubu bumenyi nungukiye hano ndetse n’ibyiza nahaboneye n’inyigisho nziza nahawe. Abantu barenga ibihumbi bitanu bambonye muri Wembley Arena nubwo ngiye, bashobora kuzongera kumbona umwaka utaha hatagize igihinduka……..

Amahirwe masa ku basigaye mu irushanwa, kuba twarahuye ni ibintu ntazibagirwa mu rugendo rw’ubuzima bwanjye.”

Ubutumwa Rwanda Shaw yashyize kuri Instagram ye.

Ubutumwa Rwanda Shaw yashyize kuri Instagram ye.

Irushanwa rya UK X Factor uyu mukobwa yagaragayemo, uyu mwaka ryatangiye kuwa 2 Nzeri, biteganyijwe ko rizarangira ku itariki ya 3 Ukuboza 2017.

Iri rushanwa kandi ryagiye rinyuramo abahanzi ubu bakomeye ku Isi nk’abasore bagize itsinda rya One Direction, ndetse na Leona Lewis uri mu bahanzi bakunzwe mu Bwongereza.

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock