“Wambereye inyangamugayo Mana, wambereye imfura Warakoze,…” indirimbo nshya ya Dominic Ashimwe – UMUSEKE

“Wambereye inyangamugayo Mana, wambereye imfura Warakoze,…” indirimbo nshya ya Dominic Ashimwe

Dominic Ashimwe uri gutegura umuzingo w’indirimbo mushya ateganya gushyira hanze vuba, akomeje gushyira hanze zimwe mu ndirimbo zizaba ziwuriho, ubu inshya ni iyo yise “Warakoze”.

Iyi ndirimbo nshya Dominic Ashimwe yashyize hanze yuje ubutumwa bw'ihumure.

Iyi ndirimbo nshya Dominic Ashimwe yashyize hanze yuje ubutumwa bw’ihumure.

Iyi ndirimbo irimo ubutumwa kandi inogeye amatwi mu njyana ya ‘Reggae’ ishobora kongera kuzamura izina rya Dominic Ashimwe kugera aho indirimbo ye y’ibihe byose “Ashimwe” yarigejeje.

Ashimwe yabwiye Umuseke ko iyi ndirimbo ye nshya yise “Warakoze” ari igitekerezo yari amaranye igihe kirekire.

Ati “Nayise Warakoze kuko ikubiyemo cyane cyane ishimwe ry’ibyo Imana yakoze, ikora kandi mbona igikomeje gukora haba ku buzima bwanjye ndetse n’ubuhamya bw’abandi numva umunsi ku wundi.”

Yongeraho ati “Mu ndirimbo humvikanamo ko nsa n’uwivugaho ariko ntabwo ari inkuru mpamo kuri njye, ahubwo ni uburyo bwo kugira ngo umuntu wese uyumva akumva irahuza n’ibihe bigoye ari gucamo ayiririmbe yibwira ubwe, yiyatureho ayo magambo meza y’uko Imana ari yo yonyine nkingi ishyigikiye ubuzima bwa buri wese, ikaba ari nayo gusa ibasha gucecekesha amajwi yose atavuga izina ryayo ku buzima bw’abayubaha nk’uko mu gice cya kabiri cyayo kibigarukaho.”

Muri iyi ndirimbo Dominic yibanda ku kuvuga ko ari Imana ibasha guhindukira amateka asharira agahinduka ubundi buhamya bushya bwuzuye ishimwe.

Ati “Iyi ndirimbo nayanditse nifuza yuko abayumva bamenya ko bakwiye kwita ku byiza Imana ibakorera buri munsi mbere yo gucibwa intege n’ingorane zibugarije, bakirinda guhita bacogozwa n’ikibazo cyashaka kubibagiza iyo neza y’Imana.”

Akavuga ko uku kwitoza guhora wiremamo imbaraga bituma urenga ibiguca intege, no mu buzima bwacu bwa buri munsi.

UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Benie

    08/11/2017 at 8:03 pm

    Amen, Imana nanjye yambereye imfura isezerano ryo kunyubakira urugo yararinsohoreje ndayishima. Thank you Dominic kuri iyi ndirimbo yawe.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock