Wari uzi ko Shisha ari mbi kurusha itabi? – UMUSEKE

Wari uzi ko Shisha ari mbi kurusha itabi?

Urubyiruko cyane mu mugi wa Kigali usanga mu tubari hari urutumagura ibyitwa Shisha, bamwe bavuga ko nabyo ari ibiyobyabwenge abandi bakabihakana, gusa ikiri cyo ni uko Shisha itera Cancer ndetse n’indwara y’umwijima.

Shisha mu Rwanda igenda ifata intera mu rubyiruko

Shisha mu Rwanda igenda ifata intera mu rubyiruko

Shisha ni uruvange rw’ibintu binyuranye bihumura bitwikirwa mu gakoresho kabugenewe bigatanga umwotsi ari nawo ababitumagura bakurura bifashishije umupira ucometseho witwa ‘hookah’.

Ibintu batumagura birimo uruvange rw’imbuto za pomme, cocoa, umuneke,watermelon n’ibindi nubwo  ngo hari ubwo banashyiramo urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge bikaze.

Byaturutse cyane mu barabu babikoresha kuva cyera, muri iki gihe biraharawe i Kigali mu tubari dusa n’utwiyubashye hamwe n’udukomeye.

Kugira ngo bakuzanire utumagure n’inshuti zawe mu tubari twinshi bahera ku mafaranga ibihumbi bitanu.

Abayinywa bavuga ko ituma bamera neza bakayinywa bagamije kwishimisha kandi kuyinywa bikaba agashungo n’ikigare kuko usanga nta uyitumagura wenyine.

 

Ingaruka za Shiha ziruta iz’itabi

Kunywa Shisha bitera akaga gakomeye ku buzima bw’umuntu, inzobere mu buzima zivuga ko 25% mu bigize Shisha ari itabi rivanze n’amazi aryoshye nk’ubuki  (Mellasse) yifashihswa mu gukora inzoga hamwe  na  “arôme de fruit”  ituma imyotsi ya Shisha ihumura neza.

Guhumura kwayo ngo nicyo gishuka abantu benshi bayinywa bayita uruvange rw’imbuto ariko ngo ntibaba bazi ingano y’uburozi (produits toxiques) burimo n’ingaruka igira ku buzima.

Kunywa Shisha  ngo byongera  ibyago byo kurwara Cancer, indwara y’ibihaha (bronchites chroniques)  ndetse n’ibibazo by’imitsi itwara amaraso ku mutima.

Ingano y’imyotsi umuntu mukuru akurura anywa Shisha mu gihe cy’isaha imwe ingana n’imyotsi  yaturuka ku mapaki y’itabi abiri. Monoxyde de Carbone ibarizwa mu myotsi ya Shisha ingana n’inshuro zirenga  zirindwi ugereranyine monoxide de carbone ituruka ku itabi.

Imyotsi ya Shisha igizwe n’uburozi bwa monoxide de carbone (CO) iyo umuntu ayinyweye , agasohora imyotsi mu kanywa igira ingaruka ku bantu bari iruhande cyangwa se ikintu cyose kiri aho gihumeka.

Izi ngaruka ngo ni mbi ku buzima ishuro hagati ya 55 na 25 kurusha isegereti risanzwe.

Kunywa shisha ni ukwerekana ubusirimu n'agashungo gusa ngo nta uyinywa wenyine

Kunywa shisha ni ukwerekana ubusirimu n’agashungo gusa ngo nta uyinywa wenyine

Shisha irabujijwe

Burya bwose birabujijwe kunywa Shisha ahantu hahurira abantu benshi nko mu kabari cyangwa ahandi hahurira  abantu benshi.

Urubyiruko rwinshi runywa Shisha ruri hagati y’imyaka 17 na 35 kandi abenshi muri bo ntabwo batekereza ku ngaruka ibafiteho ku buzima kubera kutamenya ibiyigize.

Iyo ubajije umuntu unywa Shisha ibyo azi kuri yo,  akenshi utungurwa n’ibisubizo benshi bahuriraho aho bavuga ngo “nta kibazo cyayo”, “ nta garuka igira k’ubuzima bw’umuntu”  “ nta ngaruka igira nk’iyisigara.”

Abantu bayisangira niko baba bongera ibyago byo kwanduzanya indwara nka Hepatite C kubera igikoresho bakoresha batumagura.

Twifashishije inkuru ya sante-medecine.journaldesfemmes.com

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

10 Comments

  1. Mutabare urubyiruko

    12/09/2017 at 10:44 pm

    Yoh birababaje
    Ahubwo iyo nyizi ku basomaliya
    Bo irabamaze neza neza
    Ahubwo mwongereho ko itera indwara zo mu mutwe
    Ibi mbabwira nibyo nkoramo
    Buri munsi
    Kikugira igisenzegeri
    Ukayoberwa aho iri
    Mutabare mutabare
    Abagande Nigeria Somalia
    Urubyiruko rwabo ruba muri psykiatrie
    Kubera icyo kiyobyabwenge
    Niba no mu Rwanda cyaje
    Muhagurucye mwese ni yonka
    Murwanye icyo cyago

  2. Gaga

    13/09/2017 at 8:21 am

    Ministères y’Umuryango n’iy’urubyiruko n’izindi nzego zitandukanye zose nizihaguruke, ingamba zifatwe n’aho ubundi ntibyoroshye!!

  3. RFB

    13/09/2017 at 8:35 am

    Kuyinywa byo wenda umuntu aba yiroga… ibyo nta kibazo, ariko ikibabaje ni uko usanga bari kubitumagura ukumva akabari kose kahindutse Shisha, MINISANTE nigire icyo ikora ku buryo akabari gafite shisha kagira na shisha zone apana kuyinywera mu ruhame

  4. ndahiro

    13/09/2017 at 9:15 am

    umva mbabwire nanyoye byinshi ariko shisha niyo wampa ibingana iki sinakururaho njyanye numuntu mwibara noneho arambwira ngo reka abanze anywe shisha yakuruye nkinshuro cumi nza kumubwira nti reka tuve muri akakabari tuge hafi no murugo arambwira ngo arumva atabasha guhaguruka ngo tuge kumuhanda kd yaranyweye icupa rimwe rya guiness sha shisha nimbi kbs

  5. alfa

    13/09/2017 at 10:08 am

    Munyamakuru hari icyo nari niteze mu nkuru ariko ntabonyemo :shisha ikoze mu biki? (composition) ni izihe substances zirimo zangiza ubuzima? Ku itabi risanzwe twumva bavuga nicotine. Gusa uramutse uyinenze kuyisangira umwe asoma n’undi asoma ibyo hari ahandi tubisanga bitaracika.

    • Soma neza

      13/09/2017 at 11:07 am

      Shisha ni uruvange rw’ibintu binyuranye bihumura bitwikirwa mu gakoresho kabugenewe bigatanga umwotsi ari nawo ababitumagura bakurura bifashishije umupira ucometseho witwa ‘hookah’.

      Ibintu batumagura birimo uruvange rw’imbuto za pomme, cocoa, umuneke,watermelon n’ibindi nubwo ngo hari ubwo banashyiramo urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge bikaze.

    • dsp

      17/09/2017 at 6:09 pm

      ntago uzi gusoma muvandimwe

  6. Carter

    25/09/2017 at 3:06 pm

    Nimbi gute ibimenyetso bigaragarira amaso kugirango nkumuntu umaze 5yrs ayikoresha kugeza nanubu nacyibazo aragira cyaba aricyo mubihaha cg umwijima

  7. hpp

    09/10/2017 at 12:06 pm

    bavandi ibyo biyobya bwenge ntacyo bmze rwose uretse kwangiza ubuzima bwacu ubwo rero nshuti zacu nimubireke ahubwo mubake urwababyaye mubirwanya.

  8. monster

    14/10/2017 at 6:48 pm

    namakoma nibayamara muzayambara kuko mukunda ibigezweho

    nge nzinwera weed gusa niyo imara agahinda kubushomeri

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock