WDA yemeye uburangare mu makosa anyuranye yo guhombya Leta – UMUSEKE

WDA yemeye uburangare mu makosa anyuranye yo guhombya Leta

*IPRC West yagarutsweho cyane mu kugura ibikoresho bitujuje ubuziranenge,
*Imishinga y’inyubako ya WDA yatawe na ba rwiyemezamirimo indi itinda kuzura,
*WDA irasaba ubuvugizi ngo ingengo y’imari ihabwa yiyongere.

Mu gikorwa cyo kubariza mu ruhame Ibigo bya Leta 10 n’Uturere 12 ku makosa byakoze mu gucunga ibya Leta nk’uko byagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, kuri uyu wa gatatu hakomerejwe ku Ikigo Gishinzwe  Guteza imbere Ubumenyingiro (Workforce Development Authority, WDA) cyemeye menshi mu makosa cyarezwe arimo kugura ibikoresho bitujuje ubuziranenge no kuba imishinga y’ubwubatsi cyatangije yaradindiye indi igatabwa na ba rwiyemezamirimo.

Gasana Jerome Umuyobozi Mukuru wa WDA, na Mulindwa Samuel Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi bafatanyaga gusubiza Abadepite

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC) basomaga buri kosa bakanarisabira ibisobanuro, byaba ngombwa Umuyobozi Mukuru wa DWA, Jerome Gasana akaba ari we usubiza cyangwa hagasubiza ikogo (IPRC) gitunzwe agatoki cyangwa abashinzwe imari muri DWA.

WDA yemeye kugira uburangare mu kuba itarakurikiranye ibyo kwishyura umwenda ifitiye Banki ya Zigama CSS waturutse mu masezerano yari yagiranye n’Ishuri ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga KIST ariko nyuma WDA ikaza kuba ariyo ishyikirizwa ayo masezerano ngo izayacunge.

Mu kigo cya Tumba College kiri munsi ya WDA, Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ivuga ko hari umwenda wa miliyoni 83 ukubiyemo amafaranga abanyeshuri baharangiza, n’abahiga bayibereyemo n’ayo ibereyemo ibigo byagiranye amasezerano kubera imirimo runaka byari kuyikorera.

Tumba College kandi yavuzweho kuba yarafashe amafaranga y’abanyeshuri biga muri gahunda ya Part-Time (miliyoni 3,8) ikayashyira kuri konti ya sosiyete yayo yigenga (North Consultant Company Ltd.) kandi ayo mafaranga abarwa nk’umutungo wa Leta.

Iki kigo cyongeye kugarukwaho, cyo na IPRC – East mu kuba byarakoresheje miliyoni 169,6 Frw mu guha abakozi uduhimbazamusyo no kubazamurira umushaha binyuranyije n’itegeko, kuko nta Nama y’Ubutegetsi yabyemeje ndetse ntibyamenyeshejwe Minisiteri y’Abakozi cyangwa iy’Imari n’Igenamigambi.

Eng. Gatabazi Pascal umuyobozi wa Tumba College of Technology ahawe umwanya wo kwisobanura, yavuze ko ku kibazo cy’imyenda miliyoni 83,1 habayeho gukeresa uburyo bwo kubika impapuro zishyurirwaho (bordereaux) no kuzivangavanga, ariko ngo nyuma bamaze gusobanura byose, basanze umwenda nyakuri bafitiwe ari miliyoni 43.

Andi mafaranga asigaye ngo bashyizeho uburyo bwo kuyagaruza burimo ‘gutegera abanyeshuri ku bizamini’ bakajya babikora babanje kwishyura ibyo basabwa no kutabaha diplome igihe batarishyura.

Ubu buryo bwanenzwe n’Abadepite barimo Hon Juvenal Nkusi ukuriye PAC, wavuze ko hakwiye ko Tumba College yajya ibanza kumenya umwenda umunyeshuri ayifitiye akawishyura ku gihe bidafashe umwaka cyangwa imyaka, akajya kwambara ikanzu y’uko arangije Kaminuza byose byararangiye.

Eng. Gatabazi Pascal bigoranye yemeye ko kongerera abakozi amafaranga ku mishahara cyangwa kuyabaha kubera inshingano (responsibility) bagiyemo babikoze mu makosa, kuko ngo Tumba College yafatwaga nk’ishami rya KIST kandi muri KIST na bo iyo gatanga inyongera ku mushahara ya 30% by’umusaruro binjije ku mwaka yari ihari.

Ibi ariko byaje gufatwa nk’ikosa kuko Tumba College ifata icyo cyemezo ntabwo byanyuze mu Nama y’Ubutegetsi nk’uko Samuel Mulindwa, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi yabisobanuye, avuga ndetse ko basaba imbabazi nubwo ubusanzwe iyo byumvikanyweho na Board itegeko ryemerera Amashuri Makuru (gusa) kugenera abakozi bayo inyongera ya 10, 15, 20% itarenga 30% by’umusaruro ikigo kinjije ku mwaka, ku mishahara.

Izindi mpaka zavutse cyane ku Ishuri rya IPRC-West rifite ibikoresho ryaguze birimo imashini zo kwigiraho zitujuje ubuziranenge (zatwaye asaga miliyoni 200) zikaba zimaze imyaka ibiri zidakora.

Izo mashini ziyongera ku isoko ryo kugura imashini eshatu, ifotora inyandiko (phocopieuse), isikana inyandiko (scanner) n’izisohora (Printer) ndetse n’iminzani muri EAV – Bigogwe (byose byari bifite agaciro ka miliyoni 105) byaguzwe na WDA.

Izo mashini eshatu IPRC West yagombaga kugurirwa zari kuba zitandukanye imwe ikaza ukwayo, indi ukwayo. Uwo bahaye isoko yazigemuye ari imashini imwe ibikora byose, bituma Umugenzuzi Mukuru w’Imari abishyiraho ibibazo muri raporo, kandi na IPRC-West yemeye ko atari zo mashini yashakaga nubwo yazikoresheje.

Icyo Abadepite baburiye igisubizo kuri ibyo bikoresho, ni ukuba WDA yavuze ko izo mashini kimwe n’iminzani, (rwiyemezamirimo yazanye iminzani isumbije ubushobozi iyo yari yatumwe), ba rwiyemezamirimo bemeye kujya kuzana ibindi, hagasigara hibazwa aho ibyo bindi byakoreshejwe bizashyirwa.

WDA kandi yemeye amakosa mu kuba imishinga yo kubaka ibiro byo gukoreramo, urukuta ku ishiri rya Gishari (Gishari Integrated Polytechnic Training School) yarakerewe iminsi 891. Bikajyana n’imirimo yo kubaka ishuri i Kabarondo (Kabarondo VTC) rifite agaciro ka miliyari 1,1 Frw n’ishuri ryigisha ubukerarugendo muri Busogo (Hospitality Center at ESTB Busogo) rifite agaciro ka miliyari 1,05 yombi yatawe na ba rwiyemezamirimo.

Gasana Jerome uyobora WDA yabwiye Abadepite ko gukererwa kw’iyo mishanga hamwe byatewe n’uko hari ibibazo by’amategeko yari akigwa, ahandi ngo ba rwiyemezamirimo ntibari bashoboye ariko ngo na WDA ubwayo bayikuyeho miliyari eshanu ku ngengo y’imari bituma imirimo imwe idindira.

Ibisobanuro bisa n’ibitanyuze Abadepite kuko bagaragaje ko umushinga runaka w’isoko rya Leta ujya gutegurwa ari uko hari ingengo y’imari, ikindi ngo kuba imirimo yaradindiye imyaka hafi ibiri yose, kandi muri icyo gihe WDA yarahabwaga ingengo y’imari na Leta na byo ngo ntibisobanutse.

WDA yari yazanye n’Abayobozi b’Ibigo biyishamikiye n’abakuriye amashami y’ubuyobozi bwayo

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock