Yasanze umugore we asambana n’undi mugabo abarasa bombi arabica – UMUSEKE

Yasanze umugore we asambana n’undi mugabo abarasa bombi arabica

Umugabo witwa Juan Carlos Garcia yasanze iwe mu rugo muri Colombia umugore we asambana n’undi mugabo abarasa bombi arabica.

Yasanze umugore we Sandra asambana n'umugabo witwa Gomez bari iwe ahita abarasa bombi arabica

Yasanze umugore we Sandra asambana n’umugabo witwa Gomez bari iwe ahita abarasa bombi arabica

Uyu mugabo usanzwe ukora akazi ko gucunga umutekano yarasha aba basambane ubwo abana batatu be n’uyu mugore bari baryamye mu kindi cyumba nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru El Mundo.

Carlos Garcia w’imyaka 42 yemeye icyaha cyo kwica umugore we Sandra Castellanos w’imyaka 39 n’umukunzi we w’ibanga Noe Gomez w’imyaka 35 iwe ahitwa Atlantico muri Colombia.

Uyu mugabo ngo yari yarumvise ko umugore we ahengera yagiye kurara izamu nijoro, maze ategura uburyo azabyigenzurira akamwifatira nk’uko Police yaho ibivuga.

We na Sandra baribafitanye abana batatu bari banaryamye mu nzu mu gihe uyu mugabo yihaniraga mu ijoro ryo kuwa gatanu ushize tariki 04/08.

Abaturanyi ngo nibo bari baraburiye Carlos ko umugore we yinjiza uyu mugabo wundi mu gihe uwe uzwi agiye gupagasa nijoro.

Carlos Garcia yaje kwiyizira nijoro maze abagwa gitumo ahita abarasa bombi maze yijyana kuri Police yemera icyaha yakoze ariko ngo ntabwo akicuza.

Bivugwa ko yabwiye abapolisi ati “Yancaga inyuma ndetse antesha agaciro nk’umugabo. Ibyo nakoze ni ukuvanaho umugore wangije ubuzima bwanjye kuri iyi si.”

Police yavuze ko nijoro saa tatu uyu mugabo yahamagaye umugore we amubaza uko abana bameze anamubwira ngo abiteho, undi ngo amusubiza ko abana baryamye kare kuko babyuka kare bajya ku ishuri.

Police yaho ivuga ko Carlos Garcia afunze mu gihe ategereje kuburanishwa. Abana babo ngo baraba barerwa na bene wabo.

ElMundo

UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. Akebo

    10/08/2017 at 3:54 pm

    Byiza cyanee !

  2. KABANDA Joseph

    11/08/2017 at 12:51 pm

    Erega iyi niyo mpamvu imana itubuza gusambana.Bitera ikibazo muli Human Society.Bituma abantu bicana,barwana,bakuramo inda,etc…Abantu basambana ku isi,ni Millions nyinshi cyane.Abarwana mu ntambara zibera mu isi,nabo ni benshi cyane.Abajura,abarya ruswa,etc…ni benshi cyane.Imana yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izica abantu bose batayumvira (Yeremiya 25:33).Hazarokoka abantu bake bumvira imana.Niba mukeka ko tuba tubeshya,nibuze mujye mwemera ibyo YESU yivugiye.
    Yavuze ko mu gihe cya NOWA,imana yishe abantu bose batayumviraga,isigaza abantu 8 gusa bayumviraga (Matayo 24:37-39).Niba dushaka ubuzima bw’iteka muli Paradizo,tugomba guhinduka.Ntitwibere mu byisi gusa,ahubwo tugashaka imana.Tukiga neza Bible,noneho tugakora ibyo imana idusaba.Muli Bible,hali ibintu byinshi abantu batazi kubera kwanga kwiga Bible.Abantu bose bashaka kwiga Bible,tuyibigisha ku buntu,kandi tubasanze iwabo.Kugirango bazabone ubuzima bw’iteka muli Paradizo.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock