Zaza: Bishimiye umuhanda mwiza ariko bakeneye imodoka itwara umusaruro ku isoko – UMUSEKE

Zaza: Bishimiye umuhanda mwiza ariko bakeneye imodoka itwara umusaruro ku isoko

Abatuye mu kagari ka Ruhembe mu murenge wa Zaza mu karere ka Ngoma bavuga ko bishimiye umuhanda mwiza bakorewe ku bufatanye na Kaminuza ya Kibungo gusa bagatakamba basaba ko bahabwa imodoka izajya ibagurira umusaruro wabo ngo kuko bibagora kuwugeza ku isoko.

Uyu muhanda wakozwe n’abanyeshuri ba UNIK bafatanyije n’abarimu babo n’abaturage

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kibungo buvuga ko bugiye kubafasha mu gihe cya vuba kubona imodoka itwara imyaka.

Ku bufatanye bw’abaturage bo mu kagari ka Ruhembe, abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Kibungo, bakoze umuhanda winjira mu giturage rwagati ukaba ushamikiye ku muhanda mugari wa Zaza – Kibungo.

Uyu muhanda utaragaragazwa neza agaciro watanzweho mu buryo bw’amafaranga, ahanini wakozwe hifashishijwe imbaraga z’amaboko.

Abaturage nyuma yo kubona umuhanda mwiza bashima iyi kaminuza yabigizemo uruhare, ariko bakagaragaza impungenge ko umuhanda ushobora kuzabapfira ubusa mu gihe batarabona imodoka ibafasha kugeza umusaruro wabo ku isoko ngo kuko muri aka gace nta muntu n’umwe ufite imodoka ushobora kubagurira imyaka.

Uwitwa Nduwimana Matiyasi ati ”Uriya muhanda ni iterambere ryacu ariko bishobotse baduha n’akamodoka kazajya kadutwarira imyaka nibyo byaba byiza kurushaho.”

Uwamahoro Liberata na we ati ”Ikibazo nta soko tubona n’iyo duhinze, imyaka idupfira ubusa ugasanga nta terambere, gusa ubwo twari tubonye umuhanda habonetse n’imodoka ikibazo cyaba gikemutse.”

Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo, Prof. Karuranga Egide yizeza abaturage ko binyuze mu bafatanyabikorwa ba Kaminuza bagiye kubazanira imodoka muri iki cyaro mu minsi ya vuba ngo ikazajya ibafasha kugeza umusaruro wabo ku isoko rya kure nk’i Kigali n’ahandi.

Ati ”Icyo dufasha cya mbere ni ukubaha amakuru ku isoko ariko hari abafatanyabikorwa bacu hano bagiye kuzana imodoka izajya ituma umusaruro ugera iyo za Kigali.”

Amiel Ntibizerwa ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Zaza, mu izina ry’ubuyobozi avuga ko iki gikorwa bakorewe na UNIK kizafasha cyane abaturage kuko ngo uyu muhanda ugera ahari ihunikiro ry’umurenge wa Zaza.

Uyu muhanda ntihagaragazwa neza agaciro k’imirimo y’amaboko yawugiyeho, ariko hamaze gusiburwa ibirometero bitatu kandi ngo ni gahunda izakomeza.

Uyu muhanda watunganyijwe ariko abatuye i Zaza basigaranye ikibazo k’imodoka

Uwamahoro Liberata arasaba ko bahabwa imidoka

Nduwimana Matiyasi na we utuye i Zaza yemeza ko imodoka ikenewe mu gace batuyemo

Prof. Karuranga Egide uyobora UNIK yizeza aba baturage ku imodoka izaboneka binyuze mu bufatanye n’abafatanyabikorwa

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock