Zimbabwe: Abashyigikiye Mugabe ntibazemera ko Abasirikare bamuhirika – UMUSEKE

Zimbabwe: Abashyigikiye Mugabe ntibazemera ko Abasirikare bamuhirika

Nyuma y’uko Umugaba Mukuru w’Ingabo muri Zimbabwe Gen. Constantino Chiwenga aburiye Perezida Robert Mugabe ko nibakomeza akavuyo igisirikare na cyo kibijyamo, abaturage bashyigikiye Perezida n’umugore we bamaganiye kure igisirikare basaba ko kitivanga muri politike.

Gen Constantino Chiwenga Umugaba Mukuru w’Ingabo muri Zimbabwe

Gen Constantino Chiwenga ejo ku wa mbere yatangaje ko igisirikare cya Zimbabwe kivanga mu birimo kuba byo kwirukana abantu bamwe bo mu ishyaka rya Zanu – PF riri ku butegetsi.

Ibi yabivuze hashize icyumweru kimwe Perezida Robert Mugabe yirukanye Visi Perezida we Emmerson Mnangagwa wahise ahunga igihugu.

Ihuriro ry’urubyiruko rwo mu ishyaka Zanu – PF rya riri ku butegetsi rikaba rishyigikiye ko umugore wa Mugabe, Grace Mugabe ari we wagirwa Visi Perezida, babwiye Gen. Chiwenga kuguma mu bya gisirikare ibya politike akabijya kure.

Umunyamakuru wa BBC, i Harare avuga ko mu murwa mukuru ibimodoka bya gisirikare byikoreye intwaro na za burende zagaragaye mu mihanda minini yo mu mugi ziva muri bimwe mu birindiro by’ingabo.

Aho izo modoka zerekeje ntihamenyekanye ngo n’imvo y’izo modoka kugenda mu mugi ntiramenyekana, gusa ngo izo modoka ntizimenyerewe mu mihanda y’i Harare.

Imwe muri izo modoka yakwamiye ku ruhande rw’umuhanda aho mu mugi i Harere.

Amagambo y’Umugaba Mukuru w’ingabo yaguye nabi abashyigikiye Perezida Mugabe bavuga ko biteguye no kumupfira bahangana n’igisirikare igihe cyaba kivanze muri politike.

Umuyobozi w’urubyiruko rwo mu ishyaka Zanu- PF, Kudzai Chipanga yabwiye abayoboke b’ishyaka ko batazemera ko ingabo z’igihugu zivanga mu bya politike no kurenga ku mahame y’itegeko nshinga.

Yababwiye ko bagomba kwitegura gupfa barwana ku mukambwe Robert Mugabe.

Ati: ”Ntabwo twakwicara ngo turebere mu gihe hari abari gutera ubwoba Leta yashyizweho n’abaturage.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru i Harare,  Kudzai Chipanga yavuze ko Umugaba w’ingabo adashyigikiwe n’abandi basirikare.

Gen. Chiwenga yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ari kumwe n’abandi basirikare bakuru 90 ejo ku wa mbere, avuga ko ukwirukanwa kurimo kuba kw’abantu bagize uruhare mu kwibohora kwa Zimbabwe ngo bigomba guhagarara.

Umwiryane uri mu ishyaka Zanu – PF rya Mugabe, ushingiye ku bwumvikane buke buri mu bashaka kuzamusimbura ku ntebe ya Perezida.

Ibifaru byagaragaye mu mugi wa Harare

NDUWAYO Callixte
UMUSEKE.RW

8 Comments

  1. Rwego

    14/11/2017 at 7:48 pm

    Oya nibyo ingabo zigomba kujya kureba uko bimeze kuko bigaragara ko uyu mukambwe akorerwamo numugore bikaba bishobora gushyira igihugu mu majye.

  2. Mico

    14/11/2017 at 8:46 pm

    Bafate ako gasaza bagasinyishe ko keguye ubundi bashyireho amatora rusange mu mezi 6.

  3. Bizimana

    15/11/2017 at 6:37 am

    Agasaza ni wowe.

  4. karame

    15/11/2017 at 7:06 am

    Afrikaaaa….
    Hhhh
    Mbega umugabane!!!

  5. k c

    15/11/2017 at 8:50 am

    Hhhhhhhh karabafunga

  6. gasore

    15/11/2017 at 9:17 am

    Nabanze yirukane izo ngirwa basirikare! Buriya abazungu babakereyemo, baragirango bagaruke muri Zimbabwe! Erega bakubitira agatoki ku kandi kubona Mugabe yarabirukanye mu gihugu cye! Gusa nanjye sincatse kuvuga ko nshyigikiye mugabe cyane, aliko ibyo aba ba generals bakoze si ibyo kwihanganirwa, nabafunge ahubwo!

  7. paulin

    15/11/2017 at 11:53 am

    Ibyo abo basoda bakoze birakwiye kdi biratunganye.

  8. john

    15/11/2017 at 3:24 pm

    urushyize kera ruhinyuza intwari, utinda mu nturo akayamburirwamo, nta gahora gahanze

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock