Zimbabwe: Mugabe ngo azasigira ubutegetsi umugore we cyangwa Vice-Perezida we – UMUSEKE

Zimbabwe: Mugabe ngo azasigira ubutegetsi umugore we cyangwa Vice-Perezida we

Kuri uyu wa gatandatu, Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe yatangaje ko yifuza gusigira ubutegetsi umugore we Grace Mugabe cyangwa Vice-Perezida we Emmerson Mnangagwa.

Grace Mugabe na Emmerson bahabwa amahirwe yo gusimbura Robert Mugabe ku butegetsi.

Grace Mugabe na Emmerson bahabwa amahirwe yo gusimbura Robert Mugabe ku butegetsi.

Robert Mugabe w’imyak 93, wamaze gusabwa n’ishyaka rye Zanu-PF kuzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri iki gihugu mu mwaka utaha wa 2018, noneho yavuze ko agomba kubiganiraho n’ishyaka rye kugira ngo bafate umwanzuro wa nyuma.

Ubwo yaganiraga n’ibihumbi n’ibihumbi by’urubyiruko ahitwa Bindura, Mugabe yagize ati “Nshobora kuba mfite umukandida nshaka ariko agomba kubihatanira n’abandi mu nteko rusange y’ishyaka,…Itegeko nshinga riteganya ko umuyobozi atoranywa n’inteko rusange.”

Ikinyamakuru Jeuneafrique dukesha iyi nkuru kivuga ko Emmerson Mnangagwa na Grace Mugabe aribo bahabwa amahirwe yo gusimbura Mugabe, gusa ngo amacakubiri akomeje kuzamuka hagati mu ishyaka Zanu-PF kuko abantu batumvikana kuwuzasimbura Perezida Mugabe.

Perezida Mugabe wirinze kugaragaza uwo ashyigikiye yagize ati “Njye nkurikiza amategeko inyuguti ku nyuguti. Sinasigira ubutegetsi umugore wanjye nk’uko bigenda mu bihugu bimwe bikoresha ururimi rw’igifaransa. Nzasigira cyangwa nzaha ubutegetsi Mme Mugabe (umugorewe), cyangwa Emmerson (Vice-Perezida), cyangwa Mphoko-Phelekezela (wahoze ari Vice-Perezida).”

Abakurikirana Politike y’igihugu cya Zimbabwe bavuga ko aho bigeze kubera ubusaza n’uburwayi Robert Mugabe ashobora kuva ku butetsi, gusa n’ubundi ngo niwe ufite ijambo ku uzamusimbura.

UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. Mwanainchi

    10/09/2017 at 1:55 pm

    Abenshi mu bategetsi ba Afrika bagera ku butegetsi bakumva ibihugu byahindutse uturima twa ba se. Iyaba bitangiraga ibihugu byabo kurusha uko babisahura, nibo ubwabo bajya bisabira kuva ku ntebe zabo. Ariko bahitamo kuba abami bagaragirwa, bakorerwa aho gukorera abandi.

    • Mukiro

      11/09/2017 at 12:09 am

      Njyewe nashimye De Santos ejobundi wahisemo kutiyamamaza agatanga ubutegetsi.Ba Mugabe,Museveni, Ongwema, Sassou, Kagame,Kabila,Nkurunziza,Bouteflika…Bite?

      • Gatarayiha

        11/09/2017 at 12:12 pm

        Yaburekuye abumazeho imyaka ingahe? Niba umushima, na bariya wavuze bashime ndetse ABASHIME CYANE kuko abenshi muri bo batarageza iyo uwo ushima yamaze ku butegetsi.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock