Zimbabwe: Mugabe yirukanye Visi Perezida w’Ishyaka rye – UMUSEKE

Zimbabwe: Mugabe yirukanye Visi Perezida w’Ishyaka rye

*Iki kemezo kiraha amahirwe Grace Mugabe yo kuzasimbura umugabo we

Visi Perezida mu gihugu cya Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa yirikanywe mu mwanya we nk’uko byatangajwe na Minisitiri ushinzwe itangazamakuru muri iki gihugu.

Robert Mugabe yari yasabwe mbere n’umugore we Grace Mugabe kwirukana Visi Perezida we

Mnangagwa w’imyaka 75, yazize kwigomeka nk’uko Minisitiri Simon Khaya Moyo yabitangaje.

Iki kemezo cyo kwirukana Visi Perezida kiraha amahirwe menshi umugore wa Perezida Robert Mugabe, Grace Mugabe kuba yazasimbura mugabo we ku butegetsi muri Zimbabwe.

Uyu mugore yari yasabye umugabo we kwirukana Visi Perezida Mnangagwa basa n’abahanganye.

Minisitiri ushinzwe itumanaho Simon Moyo yagize ati “Imyitwarire ya Mnangagwa ntijyanye n’inshingano yari afite.”

Yongeraho ati “Visi Perezida yagaragaje ibikorwa byo kwigomeka.”

Mnangagwa wabaye umuyobozi ushinzwe Iperereza muri Zimbabwe yari umwe mu bahabwa amahirwe yo kuzahatana na Grace Mugabe ku kuba basimbura umukambwe Robert Mugabe ugegejeje imyaka 93.

Grace Mugabe na Emmerson Mnangagwa bamaze igihe bahanganye ahanini buri wese yumva ko azasimbura Robert Mugabe

BBC

UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. Nasser

    06/11/2017 at 8:26 pm

    Nubundi hashize iminsi mike uyu mugore avuzeko ashaka ko viceprésident aba igitsinagore.Ubwo murumva uwoyashakaga kuvuga.Haryango twaribohoye twirukana abakoloni? Baragiye badusigira undi mukoloni kabombo.Kumvako igihugu ariwowe wenyine numuryango ntabukoloni buruta ubwo.

  2. UWAMBAYE

    07/11/2017 at 9:01 am

    Politike ni mbi cyane.Uyu Mnangagwa yahoze ku ibere rya MUGABE,nawe yica agakiza.None abaye ZERO kubera inyungu za Mugabe Family.Uyu mugore arabona ko MUGABE yenda gupfa.Kubera ko uyu mugore na Mugabe bakoze ibintu byinshi bibi (ubwicanyi,gusahura igihugu,gutonesha inshuti zabo,despotism,etc…),bafite ubwoba ko hagiyeho undi muntu,bagira ibibazo.Niko bimeze henshi muli Afrika.Benshi banga kurekura ubutegetsi kubera gutinya ko bavuyeho bagira ibibazo.Kandi ntawagira icyo akora kuko Army na Police biba bitegekwa n’abantu babo (AKAZU).Nyamara bikitwa ngo ni National Army and National Police.Ikibabaje nuko abasore bajya mu gisirikare byitwa ko bagiye kurinda ubusugire bw’igihugu,kandi mu byukuri ari ukurinda ubusugire bwa President and Family.Nta na rimwe muli Afrika hazaba Democracy.Nibe n’Abakoloni.Ntabwo bikubiraga umutungo w’igihugu cyangwa ngo bice abenegihugu.

  3. protogene mutali

    07/11/2017 at 1:59 pm

    Ahaaa!!! ndabona ibyiwabo ari hatali! Baje se tukabigisha definition y’ubudasa. Twebwe abaturage dusaba umuyobozi, ntabwo ariwe uvuga ngo,… Ndabishaka, ndabishoboye cg ibindi nk’ibyo

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock