Zimbabwe: Vice Perezida Mnangagwa yajyanywe mu bitaro avugwaho kurogwa – UMUSEKE

Zimbabwe: Vice Perezida Mnangagwa yajyanywe mu bitaro avugwaho kurogwa

Vice Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa uvugwaho ko ariwe Mugabe yateguriye kuzamusimbura ubu ari mu bitaro muri Africa y’epfo aho yagiye kuvurwa uburozi ashobora kuba yarariye ku wa Gatandatu ushize ubwo yari avuye mu bikorwa bya Mugabe byo kwiyamamaza mu gace ka Gwanda.

Emmerson Mnangagwa ubu ngo ari mu bitaro muri Africa y’epfo

Mnangagwa ubu ufite imyaka 74 niwe bivugwa ko Perezida Robert Mugabe azasigira ubutegetsi bwa ZANU-PF ndetse n’ubwa Zimbabwe.

Minisitiri w’ubuzima muri Zimbabwe witwa David Parirenyatwa yemeza ko hari bamwe mu baganga ba Mnangagwa bari muri Africa y’epfo ngo bamwiteho.

Yongeyeho ko agaragaza ibimenyetso by’uko yariye ibiryo bihumanye, harimo kuruka no  gucisha hasi no gutakaza amazi mu mubiri.

News 24 yemeza ko kuba Emmerson Mnangagwa yarabereye Mugabe inkoramutima kuva bajya ku butegetsi ari kimwe mu byerekana ko ashobora kuzamusigira inkoni y’ubushumba akayobora kiriya gihugu.

Abantu bivugwa ko bazahangana na Mnangagwa mu nzira yo gushaka kuyobora kuyobora Zimbabwe barimo abo ku ruhande rw’umufasha wa Robert Mugabe bibumbiye mucyo bise Generation 40( G40).

Grace Mugabe nawe bivugwa ko yiyumvamo kuzayobora Zimbabwe kandi ngo afite muri gahunda kuzitangaho umukandida mu matora y’Umukuru w’igihugu mu bihe biri imbere.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. umusaza

    15/08/2017 at 11:10 am

    Ariko se iyi Zimbabwe murabona izakizwa n’ iki? ngo umusaza w’ imyaka 74 niwe uri gutegurwa kuzasimbura uwa 94? bajyanye se bose ko bashaje?

    • Ndiki

      15/08/2017 at 4:40 pm

      Ufite ukuri, byaba byiza bombi bagendeye rimwe.

  2. faith berwa

    17/08/2017 at 1:23 pm

    Yewe umusaza na ndiki munkuyeho nasetse nituye hasi gusa njye sinavuga ngo bajyane kereka ari abantu byibura nazi immana naho ubundi mumugambi w’immana nuko abantu Bose bihana banapfa bakajya kugororerwa

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock