Zlatan Ibrahimović ku inoti ya 1000 muri Sweden – UMUSEKE

Zlatan Ibrahimović ku inoti ya 1000 muri Sweden

Umukinnyi wa Manchester United Zlatan Ibrahimović yashyizwe ku inoti y’igihumbi y’amafaranga y’ama- kroner akoreshwa muri Sweden. Iyi noti biteganyijwe ko izemezwa ku mugaragaro mu Ugushyingo.

Umuhanzi usanzwe ashushanya inoti zikoreshwa mu bihugu by’Uburayi bw’amajyaruguru yatangaje inote nshya iriho isura ya rutahizamu wakoze amateka mu ikipe y’igihugu ya Sweden. Ariko ntabwo iratangira gukoreshwa.

Uyu mugabo wakiniye amakipe atandukanye nka; Malmö FF, Ajax, Juventus, Inter de Milan, Barcelona, AC Milan, Paris Saint-Germain na Manchester United asanzwe afatwa nk’intwari ya ruhago muri ibi bihugu kuko yanubakiwe ikibumbano kuri stade nkuru y’igihugu cya Sweden ‘Friends Arena’ iri mu mujyi wa Stockholm.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram Ibrahimović yagaragaje ko yishimiye uyu mushinga utararangiza kunozwa wo kumushyira ku inote.

Byatumye yigereranya n’umwe mu bashinze leta zunze ubumwe za Amerika Benjamin Franklin uri ku inoti y’amadolari ijana.

Zlatan yifotoreje kuri iki gishushanyo cy'inoti

Zlatan yifotoreje kuri iki gishushanyo cy’inoti

Roben NGABO

UMUSEKE

4 Comments

  1. anonymous

    27/07/2017 at 3:37 pm

    Mwanditsi, ucukumbuye inkuru neza uko abandi babivuga b’iwabo (reba link hasi) usanga hano wakabije kuvuga ko ibyo kumushyira ku noti biri mu mushinga!

    https://www.thelocal.se/20170727/zlatan-ibrahimovic-immortalised-on-a-giant-1000-kronor-note

  2. john

    27/07/2017 at 4:30 pm

    Hhhhh, menya uyu munyamakuru uruzungu rumuchanga tu, Anonymous arakoze kuduha link igaragaza ukuri kwi Nkuru.

  3. Pato.

    28/07/2017 at 6:23 am

    Abanyamakuru bajya batubeshya Kenshi. Inkuru original barayi pirata. Usomye original news yiyi nkuru agahinda karakwica pe.

  4. Dido

    28/07/2017 at 10:16 am

    hahahahahhaah njye ndumiwe kabisa, uyu munyamakuru ni mwenewabo na Barafinda neza udashobora gusoma ngo yumve icyo banditse, birabaabje warangiza ugakubita inkuru aho ugiye gutuma iki nacyo nkikura mumubare wibyo nasomaga

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock