Ku myaka 70 ni isugi, ubu arashaka uwo aha ubusugi bwe – UMUSEKE

Ku myaka 70 ni isugi, ubu arashaka uwo aha ubusugi bwe

Atarihaye Imana, umwongerezakazi Pam Shaw yabashije kurinda ubusugi bwe kugeza ubu ku myaka ye 70, gusa ubu arashaka ko ibintu bihinduka.

Pam Shaw utarigeze amenya umugabo/photo Internet

Pam Shaw utarigeze amenya umugabo/photo Internet

Ubu nicyo gihe. Niteguye kugira uwo mpa ubusugi bwanjye noneho” Niko Pam yabwiye The Sun.

Yongeyeho ati: “Meze neza, mfite imbaraga. Ndifuza umugabo muremure wirabura (dark) ufite amafaranga menshi

Pam Shaw w’i Wigan, East Lancashire yavuze ko nubwo afite imyaka 70 ariko ku mutima ari umwana cyakora ntabwo iyi sugi y’umukecru yemera imibonano mpuzabitsina mbere yo kurushinga.

Pam yabashije kugeza ku myaka 70 ntumusore cyangwa umugabo urusamura ubusugi bwe kuko ngo yahoranaga akazi kenshi aho akora ibijyanye n’imbyino n’amakinamico, avuga ko buri kanya kugeza agiye kuruhuka aryamye yabaga afite icyo ariho akora.

Pam ati: “Abantu iyo mbibabwiye ntibabyemera, ariko rwose ntamugabo nzi. Ngirango niyo mpamvu nkomeye kuko ntigeze nabyara”.

Nubwo ariko ageze ubu akibitse ubusugi bwe, ntabwo ngo yigeze abura abasore bamutereta, ndetse rwose ngo bamubonaga yambaye utwenda duto kuri Scene akina amakinamico anabyina abasore bakamwirukaho bagirango agire icyo abapimira kuko bibwiraga ko yoroshye (Easy girl).

Nta mugabo twigeze tugerana kure, cyakora hari uwansomye ho gato (a bit of kissing) nawe ntitwakomezanyije kuko ntemera kubonana mbere yo kurushinga” niko Pam Shaw wabanye na nyina kugeza yitabye Imana mu 1997 ku myaka 95 avuga.

Akunda kubyina Salsa na Lumba bigaragara ko ari umukecuru ukomeye/photo internet

Akunda kubyina Salsa na Lumba bigaragara ko ari umukecuru ukomeye/photo internet

Mu myaka ya za 60 (1960) yatwaye igihembo cya TV Talent Show, ndetse anatangira kujya gukina za Las Vegas,US. Benshi ngo bari baziko icyo gihe ari umwari yakundanaga n’umukinnyi w’amakinamico Tom Jones ubu ufite imyaka 71, ariko Pam yavuze ko bari inshuti ariko ntakintu yigeze amupimira. Ibi byaje kwemezwa na Tom ubwe.

Engelbert Humperdinck bakinanye amakinamico muri za Theatre muri 1970, uyu musaza ubu ufite 75, ngo yakundaga abakobwa cyane ndetse ngo yigeze kubizira kubera gushwana nabo, Pam avuga ko nawe yamugerageje ariko aramunanira.

Ubu rero ku myaka 70 aratangaza ko aricyo gihe, ariko ashaka uwo babana atari uwo kumukiza ubusugi gusa!

Source:huffingtonpost.co.uk

Egide RWEMA
UMUSEKE.COM

0 Comments

  1. uwase

    May 11, 2012 at 2:27 pm

    hhahaahhaa,mbega umukecuru ubuse uyu ninde uzamwiteza ra!!!!nzaba ndeba

    • mu7

      May 13, 2012 at 9:06 pm

      h

      • mu7

        May 13, 2012 at 9:08 pm

        uwo mucecuru nanyandikire muri email yanjye murangire umugabo ufite gahunda

  2. muhirwa

    May 11, 2012 at 2:32 pm

    mbega ibintu byizaaa! niba ari ukuri uyu mutate avuga,nurugero rwiza no gutanga icyizere ko ubusugi bukibaho cyane cyane mubazungu,gusa niba yemera imana izamuhe uwo mugabo yifuza.kdi kugeza mu myaka nkiriya uri isugi ni ubutwaripe.arise uwomugabo batazabyarane kuberako uwo mutate yamaze guca imbyaro byaaaa ahaaa reka tubihange amaso.

  3. zuba

    May 11, 2012 at 2:53 pm

    ahahah! yaratizne gutanga ubusugi bwe none 70 years nibwo yumva akeneye umugabo iyamushaka bigishoboka naho uwo yifuza nawe azaza ashaje nkawe soo abazungu bagahungira mkazi mugushaka cash bakibagirwa kurogorwa no kubyara bakabyifuza amazi yararenze inkombe, nukwishakira hakiri kare da aho kuzifuz aumugabo ngana nkuyu mukecuru, kumi

  4. philbert

    May 11, 2012 at 3:29 pm

    ndumva mushaka cyane rwose! mfite imyaka 29 na miliyari 11 z’amanyarwanda! azemera ra? uwampa adress ze yaba amfashije!

  5. Nyiragicari

    May 11, 2012 at 3:31 pm

    Ndumiwe koko! yego ni byiza pe! ariko se yabuze n’umucokoza? njye nabaye isugi kugeza ku myaka 25, ariko agasore k’inkwakuzi kaje kunyivugana mbura aho njya kurega kuko nari nagasuye(bari kuvuga ko nigemuye none nkabangiye kurega, usibye ko nta cyiza kirimo, lorsque tu es forcé, kuburyo kugeza n’ubu nta rari mbigirira. Ariko nanone murambarize niba nyina atararogaga! 70 koko!

  6. heza

    May 11, 2012 at 3:46 pm

    Ubutwari yabugize mu bihe byashize, ubu umubiri wabaye ibinya, uramutse wibeshye rubagimpande zakwica!!

  7. ukombibona

    May 11, 2012 at 4:23 pm

    ariko yarimwiza akiri inkumi we!!! Ngaho abashaka rubagimpande nababwira iki, umusaza bangana ntaba akinashyu***

  8. SISSCO

    May 11, 2012 at 4:33 pm

    Muzamumbarize niba akinnyara.nubwo yaba asigaranye duke ntacyo namutunga.

  9. Nshimiyimanasaidi

    May 11, 2012 at 7:38 pm

    Hi ndumva yakwiha imana kuko kumyaka afite ntiyakabaye yaka amafaranga. Umva kobabeshyera abubu.nzabanumva.

  10. Davi

    May 12, 2012 at 7:41 am

    ku tuguru yashyizeho ke band none twagize fraicheur! utuboko twabaye nk’igipurizo kiri gushiramo umwuka none ngo arashaka kurongorwa???Yewe kereka niba yaratinye kujyanwa muri zanzu z’abasheshe akanguhe none akaba ashaka uzamurera!! Abirabura twaragowe ngo arashaka umugabo uri black( ntabwo ari dark wa munyamakuru we mujye mwandika ibyumvikana). Nabwira iki nimurongore dore ko mugikunda!!!!

  11. coco

    May 12, 2012 at 9:51 am

    yewe ndumiwe koko!!!!!!!!!!!!!!! gewe simbyumva kuko abazungu bazwiho gukira ibyabana bakiri bato peeeeeee, iyi nkumi rero ntabwo nibaza ko ari nzima!!!!!keretse niba iwabo bararogaga cg ari abashigwe!!!!! naho kuvuga ko yagumaga mukazi ntawudakora!!!! ese ko yakoreye menshi kugeza naho yibagirwa ibindi kandi nabyo bikenerwa mubuzima, kuki yifuza ufite cash!!!!!! aaahhhhhhhh abakura ibyinyo bashaje bo tuzabakizwa n iki?????!!!!!!!!!!! ahubwo we avuga ayo azaha uzamukemurira akabazo!!!!!!!!!!11

  12. Rukagana N.

    May 12, 2012 at 8:09 pm

    imitsi ku maboko,ku itako,naho se aho ntareba hameze hate?aba fite amenyo nimwigeragereze

  13. tumuhirweisaie

    May 12, 2012 at 8:20 pm

    UWOMUCYECURU NARECYEKWIFUZA AMAFRANGA KANDI AYAFITE ARAMUHAGIJE.AHUBWO NIYISHAKIRE UMUKAMWE UMUBEREYE.

  14. mu7

    May 13, 2012 at 9:05 pm

    uwo mucecuru nanmurangire

  15. k

    May 14, 2012 at 8:51 am

    Mpise mbyemera koko ko abagabo bashajisha abagore! ko angana na mabukwe utakibasha guhaguruka!!!!!!!!

  16. sonia

    May 14, 2012 at 9:48 am

    yoooh congz mukecuru nubwo wakabije uri ntwari

  17. gogo

    May 14, 2012 at 10:55 am

    aha ntibyoroshye

  18. MOUBANGA

    May 14, 2012 at 9:56 pm

    hymen se buriya ntiyakomeye kurusha shitingi ya UNHCR!!!!!!!?

  19. Rukara Rwabishingwe

    May 15, 2012 at 12:34 am

    Je suis près à la devierger ashobora kuba anaryoshye. Ngwino ngusature bebe!!! ndetse no kukunyaza ntabiretse ubundi uzapfe wirahira Umunyarwanda wo kwa Rwabugili.

  20. amour interdit

    May 15, 2012 at 9:37 am

    Murarongore bahu!!! gusa mbabwiye ko nta tuzi tukirimo kwiriya myaka, muritonde izo nkoresho zitazahasigara!!!afite cya kindi kiryana gifite n’amenyo mbibabwire!!ni ku rutare!!!uriya mukecuru niyihe Imana ubwo busugi bwe azabuture Imana, usibe ko nayo itashimishwa no kwakira ibyanzwe binashaje!!

  21. MUGABO APPOLON

    May 15, 2012 at 1:56 pm

    NAKUMIRO MBESUBWO YUMVA ABISHAKA? KAREKOSESE YAREBAGAHE? MBESE INKUMI NTIZABIHOMBERAMO? ABAGABO BARABUZE AGATETA YIRANGAYEHO ATI CASH NYISHI? WESE AFITIZIHE? NIWE WAKAZIGIZE ABONASE ARINDE WAKAMUTAYEHO IGIHE? NTAWE AZABONA ABANA BATO BARIHO TUUU AFITE IKIBAZO AHUBWO

  22. ndayizeye

    May 15, 2012 at 2:10 pm

    nibyiza kuri nyirabyo kuko yabishatse akiko logiquement ntacyo bizamumarira arashaje ntazabyara ntazaryoherwa kuko ntamusore wamukunda wenda umusaza bangana yamubona aliko siziko azamunezereza so nabandi babika ubusugi bwabo nibyiza aliko bimaze kurenga 30ans ntacyo biba bimaze gukundana uri muto ukitonda byibura ukarangiza kaminuza ubundi ugahita ushaka urisugi

  23. Bebeto

    May 15, 2012 at 2:40 pm

    NIYIGUMANIRE IMARI YE. ABAGABO BOSE BIKUNDIRA ABAKOBWA BAKIRI BATO. UFITE AMAFARANGA NTIYASHAKA NYIRAKURU!

  24. Vincent

    May 15, 2012 at 8:05 pm

    ntibyoroshye da….

  25. Rene

    May 15, 2012 at 8:16 pm

    Ibyo bibabaho kuko nanjye ndi imanzi kuko mfite iye ukubye kabiri ukuyeho 80 ukongeraho 0,5 ukagabanya 1 ukuyeho 1/10 bityo rero,uwo mwana sinamurenganya.gusa titambuwe neza azabona uwe,yihangane njye sindaganya nkomeye kubumanzi bwanjye kuko nzabujyana mu imurikagurisha mubihugu by,uburayi.ahaaa.ngayo nguko….

  26. Emma

    May 16, 2012 at 7:53 am

    hahahaha ngo ni isugi!ruriya rujyo se ninde warwemera arakavuza idebe,sha hariya utitonze wahakura indrwara itazwi kabisa mba ndoga kanyandekwe.

  27. george

    May 16, 2012 at 8:49 am

    Sha ntibizoroha mbankuroga nubwo ari isugi ark indwara navuga ubu nirubagimpande inyinshi nizitazwi gusa nagerageze nibicamo azadutumire tuzabutaha cyakora nugusenga cyane naho,ahaaa,nzaba mbarirwa.

  28. aldtg

    May 16, 2012 at 3:48 pm

    kijyeho wishaka kututmarira abana wa nkunguziwe gashiptis

  29. mbwayinkozi

    May 16, 2012 at 8:25 pm

    iriya mitsi ye yuzuye umubiriwe wose mumunzaniye namugorora igasubirayo naho imyaka yo ntacyo niriya mitsi ibitera mumuzane mwi igarage yange pee. nzabaca macye.

  30. Rusenda

    May 17, 2012 at 3:51 pm

    ariko sinumva impamvu mwamutinzeho doreko muri nabanyarwanda muribazako uzashaka kubaka izina itazamushakase? mbega uzashaka kumva uko ubusugi bumera azamubona!

  31. soso

    May 18, 2012 at 12:43 pm

    hormone feminin kuri iriya age ziba zarashizemo ari umugabo keretse niba hari indi ndwara agirango azane isimbure SIDA murarye muri menge bana b’u Rwanda

  32. Eric NDUNGUTSE

    May 18, 2012 at 3:12 pm

    NGEWE NDI REDY YO KUMWEMERA GUSA AKANDEKA NKABYARA UMWANA UMWE GUSA .

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ububiko bw’inkuru

Ububiko bw'inkuru

Ububiko bw’inkuru

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Since 2011 - Copyright 2016 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved