Uburyo bushya bwo kwirinda igituntu – UMUSEKE

Uburyo bushya bwo kwirinda igituntu

Ministeri y’ubuzima yashyizeho gahunda shya yo gutanga imiti irinda igituntu iyi miti ikazajya ihabwa abantu bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. Ibi akaba aribyo biri kwigishwa abanyeshuri bo mu ishuri rikuru ry’abaforomo n’ababyaza ry’ikabgayi.
Iyi gahunda ikoreshwa mu bindi bihugu byo ku mugabane w’afurika nka Ethiopie na Botwana, ubu ikaba igiye gutangizwa hano mu Rwanda. Ikaba igamije kurinda abantu igituntu cyane cyane ku bafite ubwandu bw’agakoko ka SIDA.

Ibihaha

Ibihaha

Bwana Eslon SEBATUNZI umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi yatangaje ko iyi miti izajya ihabwa cyane cyane abantu babana n’ubwandu kugira ngo babarinde kuba bahura n’ingaruka z’ igituntu bakabashyira ku miti igihe cy’amezi atandatu. Yakomeje avuga ko iyi gahunda izatangirira mu bitaro by’ikabgayi ndetse no mu bigo nderabuzima bya Kivumu na Kimironko. Yemeza neza ko ibi bizatuma igituntu kigabanuka cyane kuko iyo miti izaba ibakingira ubwandu bw’ gituntu kandi ko ibigo nderabuzima ndetse n’ibitaro byose bihora bikangurira abantu kwirinda igituntu.
Imibare yerekana ko mu banduye indwara y’igituntu 33% ubasanga mu mugi wa Kigali kubera ubucukike buhari mu nce zimwe na zimwe kandi haba harimo na abafite iyi ndwara y’igituntu ugasanga bagenda banduzanya batabizi. Aya mahugurwa akaba yari yateguwe n’ishami ryo muri minesteri y’ubuzima rishinzwe kurwanya indwara y’ igituntu’n’ibibembe agahabwa abanyeshuri barangiza umwaka wa gatatu w’ubuforomo n’ububyaza.

Paulette M.
Umuseke.com

Likes(0)Dislikes(0)