02-05/2020 ubushomeri bwavuye kuri 13,1% bugera kuri 22,1% kubera COVID-19 | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 11:35 49

02-05/2020 ubushomeri bwavuye kuri 13,1% bugera kuri 22,1% kubera COVID-19

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kiratangaza ko kuva mu kwezi kwa Kabiri (Gashyantare) 2020 kugeza mu kwa gatanu (Gicurasi) ubushomeri bwavuye kuri 13,1% bugera kuri 22,1% kubera ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Iki kigo kigaragaza ko umubare w’abagore ari bo badafite akazi kuko muri Gashyantare bari 14% mu gihe ab’igitsinagabo, bari 12%.

Kubera ingaruka za COVID-19 muri Gicurasi ab’igitsinagore batari bafite akazi bari 25% mu gihe ab’igitsinagabo bari 19%.

Muri rusange ubushomeri bwazamutseho 9% muri ariya mezi atatu kuko bwavuye kuri 13% bwariho muri Gashyantare bugera kuri 22,1%.

Mu kigero cy’imyaka, abari hagati ya 16 na 30 ni bo bibasiwe cyane n’ubushomereri kuko muri Gashyantare bwari buri kuri 17,3%, abari hagati y’imyaka 31 na 44 bo bari 10,8%, abari hagati y’imyaka 45 na 54 bo bakaba bari ku 9,1%, abari hagati y’imyaka 55 na 64 bo bari ku 8,4% mu gihe abari hejuru y’imyaka 65 bo bakaba bari kuri 3,1%.

Nyuma y’amezi atatu icyorezo kigeze mu Rwanda, ikiciro kiri hagati y’imyaka 16 na 30 ubushomeri bwahise buzamukaho 9,9% kuko muri Gicurasi bwahise bugera kuri 27,2% naho mu bari hagati y’imyaka 31 na 44 bo bwazamutseho 5,9% kuko bwageze kuri 16,7%.

Abari hagati y’imyaka 45 na 54 bagezweho cyane na ziriya ngaruka ku bijyanye n’umurimo kuko bo ubushomeri bwazamutseho 11,7% kuko muri Gicurasi bwari bugeze kuri 20,8%.

Abari hagati y’imyaka 55 na 64 bo ubushomeri bwazamutseho 11% kuko muri Gicurasi bwagze kuri 19,4% naho mu kiciro cy’abari hejuru y’imyaka 64 bo ubushomeri bwazamutseho 7,8% kuko muri Gicurasi bwageze ku 10,9%.

Ibice by’icyaro ni byo byugarijwe n’ubushomeri kuko buri kuri 22.3% mu gihe mu bice y’imijyi bwo buri kuri 21%.

UKO IMIBARE ITEYE:

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Noneho nabaho nitwa nge nibwo bwambere mu Rwanda hatanzwe statistics zijya gusa na ukuri wenda Leta yahumuka ikamenya aho ishyira ingufu muguhanga umurimo. Abashomeri mu Rwanda ntibari munsi byibuze ya 43% nubwo ntabushakashatsi bwimbitse nakoze ariko muri Quartier birigaragaza, mubigo bitanga akazi ka Leta iyo batanze amatangazo y’akazi umubare wabakora application urabigaragaza. Ejobundi i Muhanga hakoze examen abantu 5000 hari imyanya 11, namwe mubare mumbwire.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *