2018: haratangira kubahirizwa amabwiriza agenga imyubakire yubahiriza ibidukikije – UMUSEKE

2018: haratangira kubahirizwa amabwiriza agenga imyubakire yubahiriza ibidukikije

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire kiratangaza ko kuva mu ntangiriro z’umwaka utaha, hazatangira kubahirizwa amabwiriza agenga imyubakire mashya hagamijwe gukangurira abubaka inzu kwita ku bidukikije no kudahumanya ikirere.

Urugero rumwe rw'inyubako yubahirije ibidukikije (photo: internet).

Urugero rumwe rw’inyubako yubahirije ibidukikije (photo: internet).

Imijyi yifuzwa ni imijyi ifite isuku, umwuka mwiza, amazi meza, imihanda myiza yagendwa n’abanyamaguru, abatwaye igare, abafite ubumuga n’imodoka. Ni imijyi ifite za Parike zo kuruhukiramo, ibice byo gukoreramo siporo, ubwikorezi bw’abantu n’ibintu budahumanya ikirere, yubatse ku buryo itabasha guhangarwa n’ibiza, ifite uburyo bwo gukusanya no gutunganya imyanda.

Eng. Eric Serubibi uyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire (Rwanda Housing Authority-RHA) avuga ko iyi mijyi igomba kuba irimo inyubako zubahiriza ibidukikije.

Ati “Kuvuga ko inzu yubahirije ibidukikije tureba ibintu byinshi, birimo ingufu z’amashanyarazi, ese iyi nzu ikoresha gute ingufu? Amazi nkoresha ajyahehe? Ntabwo yangiza ibidukikije?…”

Eng. Serubibi yavuze ko ubu bagiye gushyiraho amabwiriza ajyana no kubaka wubaha ibidukikije.

Ati “Turateganya y’uko yazajya mu bikorwa umwaka utaha utangiye, noneho uwubaka wese akaba azi ko hariho amabwiriza mubyo yubaka agomba kurengera ibidukikije.”

Yirinze kuvuga ko imishinga yo kubaka itubahirije ibidukikije itazajya yemerwa, avuga ko bitewe n’umushinga hari ibyibanze by’ingenzi bazajya bareba.

Ku rundi ruhande, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo Jean de Dieu Uwihanganye we avuga ko hejuru y’igishushanyo mbonera kireba iyubahirizwa ry’ibidukikije, ubu hagiye kwiyongeraho n’amategeko ku buryo umuntu ugiye kubaka azajya abanza kugaragaza ko umushinga we wubahirije ibidukikije kugira ngo abone guhbwa ibyangombwa byo kubaka.

Ati “Imijyi yacu irimo irakura, muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi hariho gahunda ikomeye yo guteza imbere imijyi, ariko igomba gutera imbere yubahiriza ibidukikije (green cities). Abantu bakaba ahantu heza, hahehereye, bakabaho neza, ariko n’ubundi babaye mu mujyi,.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo Jean de Dieu Uwihanganye mu nama yahuje inzego z'abubatsi n'inzego za Leta zishinzwe ubwubatsi n'ibidukikije.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo Jean de Dieu Uwihanganye mu nama yahuje inzego z’abubatsi n’inzego za Leta zishinzwe ubwubatsi n’ibidukikije.

Min. Uwihanganye avuga ko kugira ngo ukosore ibikorwaremezo n’inyubako byubatswe ku buryo butubahirije ibidukikije bigoye kandi bihenze, ariko guhera ubu ibizajya byubakwa bizajya biba byubahirije ibidukikije.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), Eng. Coletha Ruhamya avuga ko u Rwanda rufite ikirere kiza bityo nta mpamvu yo kubaka inyubako ukazuzumo ibikoresho bihumanya ikirere.

Ati “Muzi ikirere cyacu uko kimeze, dufite imvura, dufite izuba, ariko ugasanga ahantu umuntu ari ntashobora kubona acanye amatara, dufite umuyaga mwiza nta bushyuhe bwinshi tugira ariko ugasanga abantu bacanye bya byuma bikonjesha, ni ya myubakire yacu itarebaga ibyo byose.”

Eng. Ruhamya avuga ko ugasanga abantu bajya kwiga hanze bagakopera nyamara uko bigishijwe bijyanye n’ikirere cy’aho bigiye, bagaruka mu Rwanda bakaba aribyo bubaka, ntabyaze umusaruro ikirere kiza n’urumuri ruhagije u Rwanda rugira.

Kuri uyu wa gatatu, hanatangijwe ku mugaragaro ihuriro ry’abanyamwuga bo mu rwego rw’ubwubatsi bazakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi myibakire yubahiriza ibidukikije ryiswe “Rwanda Green Building”.

Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. gasarenda

    10/12/2017 at 7:12 am

    Gusa mwibuke kuvuganira abakene bashaka gutera imbere muzaba mugize neza *999 ndetse muzabamwihesheje isheme imbere y’IMANA.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock