Nelly Mukazayire uyobora Ikigo gitegura kikakira inama mpuzamahanga (Rwanda Convention Bureau) yavuze ko umwaka ushize u Rwanda rwakiriye inama 2 01 zitabirwa n’abashyitsi basaga 35 000, basize mu Rwanda miliyoni $52. Ngo bitarenze Kamena 2019 bazaba binjije agera kuri miliyoni 74$ naho uyu mwaka uzarangira binjije miliyoni 88$.

Nelly Mukazayire avuga ko intego yabo ya mbere ari ukwakira inama no gukora ku buryo zigenda neza
Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kubaka ubukungu bushingiye kuri serivisi, yubaka n’ibikorwa remezo byo kwakira inama mpuzamahanga zinyuranye.
Nelly Mukazayire avuga ko ikigo ayobora kuva cyatangira muri 2016 cyakomeje kwinjiza amafaranga menshi buri mwaka.
Ibi ngo byatewe n’uburyo bashyizeho bwo kumenyekanisha ibyiza nyaburanga ku baza gusura u Rwanda na hoteli zakira abashyitsi n’uburyo bakirwamo.
Yavuze ko uburyo bwa ‘Come and See, Go and Tell’, buha abanyamahanga gusura u Rwanda bakirebera ibyiza byarwo bagasubirayo kubwira abandi, na byo ari ikindi gituma abagana u Rwanda biyongera.
Ikindi bakoresha ngo ni ukuvugana na Ambasade z’u Rwanda hirya no hino na zo zigakomeza gushishikariza abanyamahanga gusura u Rwanda.
Intego nkuru ya Rwanda Convention Bureau ngo ni ukumenyekanisha u Rwanda binyuze mu nama mpuzamahanga kandi abaje kuzitabira bakaba bizeye ko zizagenda neza.
Mukazayire avuga ko muri 2017 iki kigo kinjirije u Rwanda miliyoni 47$ kandi ngo kuva icyo gihe amafaranga akomeza kwiyongera.
Imigi 3 izunganira Kigali kwakira inama mpuzamahanga
Mu rwego rwo gufasha indi migi yunganira Kigali kwakira no gukorerwamo inama mpuzamahanga, ngo hari gutekerezwa uko inama zajya zibera i Rubavu, Musanze, na Huye.
Ubu ngo umugi wa Rubavu ufite hoteli n’ibindi bintu nyaburanga byatuma nayo iba umigi wunganira Kigali mu kwakira inama mpuzamahanga.
Inama zivuga ku by’ubushakashatsi ngo hari kurebwa uko zajya zikorerwa i Huye kuko ngo hafite amateka y’ubuhanga n’ubushakashatsi kubera Kaminuza y’u Rwanda ihafite amateka.
Umugi wa Musanze nawo ngo uzakomeza kwitabwaho kuko unegereye ibirunga bifite ingagi zisurwa na benshi nawo ujye wakira inama zinyuranye.
Rwanda Convention Bureau ivuga ko mu Rwanda hari ibyumba 5 000 byaberamo inama muri hoteli zitandukanye.

Iyi nama yari igamije kuvuga uko igihugu cyungukiye mu gutegura no kwakira inama mpuzamahanga
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW
9 _
Amafranga yose umuntu asize mu gihugu yaje mu nama muyamenya gute ra? Yigira mu isoko yagura ikintu mukaba mubizi? Uraye muri hoteri iciriritse runaka mujya gufatayo ibitabo mukareba ayo abanyamahanga badusuye batanze mukayatandukanya n’ay’abandi bakiliya bataje mu nama bibereye mu bindi? Gute? Ariko noneho ikibazo cy’ingutu: twinjiza ayongayo twasohoye angahe muri logistic yo kubitaho no kubacungira umutekano? Abenegihugu bo baba bahombye angana iki iyo bamaze iminsi nk’ibiri cyangwa itatu hari imihanda migari bakoresha mwafunze? Tekereza nko kuba uvuye ku Kimironko utashye i Remera muri Rukiri, kubera ko bafunze umuhanda uva ku kibuga cy’indege ugera mu mujyi ukagomba gucurika kuri 12, ukazamuka i Kanombe kuri Military Police, ukanyura mu Busanza, ukarasuka Rubirizi-Kabeza, ukambuka ku Kicukiro, ukabona kugaruka Sonatubes utaha iwawe. Ibyo bintu ikiguzi cyabyo cyo murakibara? Ahaa!! Ko mbona n’iyo nta bashyitsi bo hanze dufite musigaye mufunga iyo mihanda minini muri weekend ngo mwikorere sport mugabanye ibilo!!! Mwagiye mubigabanya mufata regime mugasagurira n’abashonji babakikije?
Twasaruye miliyoni 52 z’amadolari twashoye angahe ngo turebe balance?
Mbona igisigaye kigaragara cyane ari uko abanyarwanda bashaka kubona Cash at any cost!!! Ntimumpeho pe!! Bene ibi ni nka bimwe Satani yabwiraga Yesu ngo: urashonje fata ibuye urihindure umugati urye. Abanyarwandakazi bamaze kugira ubunararibonye bwo gufata amabuye bakayabyaza umugati. Je leur souhaite bon appetit. Ntihazagire umpaho.
Mugereranye ayo miliyoni 52 z’amadolari zinjiye, na miliyari zirenga eshatu z’amadolari z’ingengo y’Imari y’igihugu mu mwaka umwe uvugwa (the same year). Bingana na 2% by’ingengo y’Imari ya Leta!!! Ayinjiye arangana n’ayo Rwandair yonyine ihomba Leta ikamenamo. Ayo ivanye hehe?
Ibi byo gusetsa imikara, muvanemo n’ayishyurwa umwenda wa $300millions yubatse CONVENTION. hanyuma mutubwire ayo mwaguze ibyo abo bashyitsi bakirijwe turebe mwarungutse angahe! Rahira ko mutaba muri mu gihombo?! Ushobora kwinjiza miliyoni 52 $, ukakoresha 54! Harya ubwo uba wungutse??
Hari umuntu wari uri gusobanura ko nta kintu na kimwe leta yu Rwanda igifite kuva muri 1994. Ibigo byose byari ibya leta byose byaragulishijwe niyo convention uvuga ntabwo ari iya leta yu Rwanda imiturirwa yose yubatse aho imwe yagiye inubakwa mu bibanza bwite bya leta ntumbaze amafaranga byaguzwe. Hirya no hino mu gihugu ibyari umutungo wa leta byose ubu bifitwe nabantu ku giti cyabo. Nsanga hari igihe abantu tuzasubira mu mibare tukarenganura leta yahugujwe.
Nonese niba ubona izo 52 yinjira yishyurwa ideni bitazageraho rikarangira tukunguka? Ikingenzi ni politiki yo kuyongera nahubundi ntiwakwinjiza utashoye.it’s a no brainer
Ahubwo se wowe hari amakuru ujya uhabwa y’uburyo imyenda Leta ifata yishyurwa?! Ko buri gihe dutangarizwa ayahawe u Rwanda nk’umwenda, (inguzanyo) hari igihe urumva batubwira ko bishyuye izo nguzanyo?! Kucyi byo bigirwa ibanga?! Rahira ko atazishyurwa n’abana bacu?! Abanyarwanda bibera injiji bagashimishwa n’ukubwirwa ko Leta iri kwakira inguzanyo, nyamara ntibabaze igihe zishyurirwa?! Cyereka iyo bazisonewe nibwo tubitangarizwa. Kubera iki? Niba wumva ari uburenganzira bwawe kubwirwa ibyo Leta yagurijwe, kucyi utanumva ko ari uburenganzira bwawe bwo kumenyeshwa oo yishyuye bimwe yagurijwe?!
Zuhra uri muri bamwe basobanukiwe mu Rwanda cyangwa aho ubahose hanze y’imbibi zarwo.Ibaze ko nta mudepite numwe ujya abaza ikibazo nk’iki mu nteko.