2019-Q4: Ibiciro by’ibiribwa byazamutseho 20% – UMUSEKE
  • 28/09/2020 5:02 05

2019-Q4: Ibiciro by’ibiribwa byazamutseho 20%

  • Muri rusange izamuka ry’ibiciro ryazamutse kuri 6% rivuye kuri 2,4%
  • Ibi byatumye BNR idahindura urwunguko rwayo ku zindi Banki,
  • Ibitumizwa hanze byazamutseho 10,6% naho ibyinjira bizamukaho 3,8%.

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) iratangaza ko mu gihembwe cya kane cy’umwaka wa 2019 izamuka ry’ibiciro ku masoko ryavuye kuri 2,4% rikagera kuri 6% (ni ukuvuga ko izamuka ryiyongeraho 3,6%). BNR ivuga ko iri zamuka rikabije ryatewe n’izamuka ry’ibiciro ry’ibiribwa ryazamutseho 20%.

Uyu munsi habaye ikiganiro n’itangazamakuru

Ibi bikubiye mu myanzuro y’inama y’akanama ka Banki Nkuru y’u Rwanda gashinzwe ukutajegajega kw’urwego rw’imari y’igihugu yateranye ejo hashize.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa avuga ko icyagaragaye muri iyi nama ari uko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro mu gihembwe cya kane cya kane (4) cya 2019 warushijeho kuzamuka ugera kuri 6% uvuye kuri 2,4% wari wazamutseho mu gihembwe cya gatatu (3).

Avuga ko ibi byatewe n’izamuka ry’ibiciro ry’ibiribwa ryakabije kuzamuka muri kiriya gihembwe cyaranzwe n’ibura ry’ibiribwa ku masoko.

Ati “Byatewe ahanini n’umusaruro utaragenze neza mu gihembwe cya kane kubera imvura yaje itinze, iba nyinshyi, ari ukuza itinze no kuza ikaba nyinshi byagize ingaruka ku bihingwa bimwe na bimwe bijya ku masoko.”

Avuga na none iri hinduka rikomeye ryatewe no kuba mu gihembwe cya kane cya 2018 cyo cyari cyaranzwe no kurumbuka kw’imyaka bigatuma n’ibiciro by’ibiribwa bimanuka.

Ati “Iyo rero uhereye hasi ikintu icyo ari cyo cyose cyakwiyongeraho kigaragaza ko byazamutse cyane.”

John Rwangombwa avuga ko iteganya rya BNR rigaragaza ko izamuka ry’ibiciro ku masoko rizaguma mu mpuzandengo isa nk’iri hejuru ijya kuba hejuru gato ya 5% kuko n’ubundi ibiribwa bikomeje kubura ku masoko.

Ati “Kuko ibipimo byari hasi cyane mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2019  ariko na none n’ibiciro by’ibiribwa turabona bizakomeza kuba biri hejuru gato.”

Avuga ko iri zamuka ry’Ibiciro ku masoko rya 6% ridakanganye ariko ko ryatumye BNR ifata ikemezo cyo “kudahindura igipimo cy’urwunguko rwa Banki nkuru y’igihugu kugira ngo dukomeze gushyigikira uko amabanki atanga imyenda ku bikorera.”

Guverineri wa BNR avuga ko iyi Banki n’ubundi yari yagumushijeho urwunguko rwayo kuri 5% kandi “ko byatanze umusaruro ku myenda yatanzwe ku bikorera bigatuma imyenda yatanzwe n’amabanki yazamutseho 20%.”

 

Ibitumizwa hanze byazamutseho 10,6%

BNR kandi ivuga ko muri kiriya gihembwe cya kane cya 2019, ibitumizwa hanze byazamutseho 10,6% bitewe n’ibikoresho by’inganda n’ibiri gukoreshwa mu kubaka ikibuga k’indege ndetse n’izindi nyubako ndetse n’ibiri gushorwamo imari biri gutumizwa mu mahanga.

Guverineri Rwangombwa avuga ko iki kinyuranyo cya 8% cyatumye ifaranga ry’u Rwanda rita agaciro ho 4,9% rigereranyijwe n’idolari rya America.

Ati “Uyu mwaka na none ifaranga rishobora guta agaciro nka 4,7%. Ariko muri rusange iyo turebye uko ubukungu buhagaze ari izamuka ry’ibiciro uko rizaba rimeze ari uguta agaciro kw’ifaranga rya 4,7% iyi shusho itwereka ko ubukungu bw’u Rwanda buzaba buhagaze neza muri 2020.”

 

Ibyerekeye Imari muri 2019: Umutungo mbumbe wa za Banki zamutse kuri 12,5%

Ku bijyanye n’imari, BNR ivuga ko mu mwaka wose wa 2019 umutungo mbumbe w’ibijyanye n’uru rwego wazamutse kuri 13,2% ukaba warabaye Miliyaridi 5 268 Frw.

Imari shingiro ya za Banki yazamutse kuri 12,5% ugereranyije n’umwaka wa 2018 igera kuri Miliyaridi 3 476 mu gihe imari shingiro y’urwego rw’Ubwishingizi yazamutse kuri 13% ikagera kuri Miliyaridi 510.

Naho mu rwego rw’Ibigo by’imari iciriritse (Microfinance), imari shingiro yarwo yazamutse kuri 14,7% kuko yageze kuri Miliyaridi 321 Frw mu gihe umutungo w’ubwizigamire bw’abageze mu zabukuru wazamutse kuri 15% kuko wageze kuri Miliyaridi 891 Frw.

John Rwangombwa avuga ko ibi ari inkuru ishimishije ku bukungu bw’u Rwanda kuko inzego zose zibugize zikomeje kuzamuka ku buryo ntacyapfa kuzihungabanya

Ati “Bifite amafaranga yakenerwa mu bintu ibyo ari byo byose kuko ni ibigo bikorera abandi bantu baza kubibitsamo cyangwa baza kwizigamamo.”

BNR kandi igaragaza ko inguzanyo zitishyurwa na zo zikomeje kumanuka kuko zavuye kuri 7,6% mu mpera za 2017 zikagera kuri 6,4% muri 2018 mu gihe mu Ukuboza 2019 zageze kuri 4,9%.

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • kuki byazamutse ibyo biciro? kuki mutavugisha ukuli? ahhaaaa,twese tuzi ko byatewe nuko imipaka na Uganda yafunzwe………ntimubeshye!!!! yewe ngo no mu mashuli yisumbuye byabananiye guhaha kubera ibiciro byazamutse waa!!

  • Murakoze cyane kutubwira impamvu ibiribwa byagabanutse bikanahenda ku isoko.
    Nyakubahwa Rwangombwa ese ko kuva u Rwanda rwabaho twahahiranaga n’abaturanyi bityo ibyo tudafite tukabivana mu baturanyi, mwatubwira ko kuba Imipaga n’abaturanyi ifunze byo nta ruhare byateye?
    Mwaba se mwarabirebyeho?
    Turashonje rwose murebe Impande zose niba niyo mipaka ifunze nta kibazo itera mwibura ry’ibiribwa.

  • Ibiciro by’ibiribwa byazamutseho 20%! Harya imishahara y’abakozi yazamutseho kangahe? Amashuri yagerageza kuzamura minerval ngo ashobore guhahira abana kuko Leta n’ayo iyemerera asigaye ari n’intica ntikize, atangwa zahize, MINEDUC iti: nimusigeho mwikongera. Mufungure imipaka abaturage bahahe muve mu bya “ndi igabo”. Ariko niba umugambi nyamukuru mufitiye abenegihugu ari uwo abajenerali bamaze iminsi basobanurira urubyiruko, niturire twihanagure nta kundi. Imihigimo y’urukwavu ntibuza iguhuru gushya.

  • Mubireke bitumbagire ibyo biciro by’ibiribwa rwose. Hagati aho Uganda yabuze aho igurisha ibiribwa abaturage bayo beza niyo ihomba cyane.

  • nyamara imipaka idafunguye ,byazagira ingaruka ku buzima bw’abaturage: 1/bwaki iziyongera cyane…….2/amashuli azafunga………3/abaturage bazijujuta cyane…..bazakora imyigara…….4/ubukene buzarushaho gukomera………5/NZARAMBA izakomeza irambe……

  • Mufungure imipaka naho ubundi rubanda rugufi turashize pe. Bariya banyakubahwa bacu bo ndabizi ko ntacyo byabatwaye ariko nibumve akababaro kabo bayobora.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *