Umuseke
Kwamamaza
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Abayisilamu babwiwe ko igitabo cya Kolowani gihabanye n’ubuhezanguni

NDEKEZI Johnson Yanditswe na: NDEKEZI Johnson
2022/05/12 7:53 AM
Muri Amakuru aheruka, Andi makuru, Inkuru Nyamukuru, Iyobokamana
A A
1
0
Inshuro yasangijwe abandi
1
Abasomyi
Yisangize abandi kuri FacebookYisangize abandi kuri TwitterYisangize abandi kuri Whatsapp

Abayisilamu bo mu Rwanda ndetse n’abaturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika babwiwe ko igitabo cya kolowani cyibuza kwishora mu bikorwa by’ubuhezanguni n’ibifitanye isano n’iterabwoba,bibutswa ko bakwiye kuyimenya no kuyisobanukirwa kuko yigisha kurangwa n’ineza.

Abayisilamu baturutse hirya no hino muri Afurika nibo bitabiriye amarushanwa.

Ibi byagarutsweho ubwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Gicurasi 2022,  mu Karere ka Gicumbi ,abayisilamu baturutse hirya no hino muri Afurika barushanwaga gusoma no gufata mu mutwe igitabo cya Kolowani.

Related posts

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

2022/05/26 3:18 PM
Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

2022/05/26 1:29 PM

Mufti  w’uRwanda Wungirije, Sheikh Nshimiyimana Saleh,yavuze ko Umusilamu mwiza, akwiye kuba azi neza igitabo cya Kolowani kuko cyigisha ibikorwa by’ineza.

Yagize ati “Iyo umuntu akuze asobanukiwe kiriya gitabo ibigikubiyemo,aba intangarugero muri byose,igiti kigororwa kikiri gito,abana iyo ubatoje ibya kiriya gitabo,bagakura bayisobanukiwe neza,nibo bagenda bakavamo abana beza, b’imico myiza.”

Yakomeje ati “Nta mwana usobanukiwe neza kiriya gitabo,ujya mu bukozi bw’ibibi cyangwa se ngo yijandike mu yindi myifatire idahesha umuntu imyifatire.”

Mufti wungirije w’uRwanda avuga kuri bamwe bafata kolowani nk’igikoresho cy’ubuhezanguni,yagize ati “Ababa abahezanguni n’abagisobanukiwe mu buryo butari bwo. Inama tubaha ni uko bagomba kwigira ahantu hazwi, ku barimu bazwi n’amategeko.Iyo umwana ajya kwiga igitabo cya kolowani akajya kukigishirizwa ahatagaragara,uwo muntu aba afite ikibazo.”

Ku rundi ruhande, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel,nawe ahamya ko umuyisilamu mwiza, adakwiye kwishora mu byaha bitandukanye, asaba ko iri dini ryakomeza gushishikariza abayoboke kurangwa n’ibikorwa byiza.

Yagize ati “Umuntu wese wasomye kolowani,akayumva,ntabwo yakwishora mu byaha bitandukanye bisa nkaho baba barayobye,idini rya Isilamu ryigisha urukundo.Twumva ko umwana yabashije gufata kolowani mu mutwe,akumva icyo isobanura, ntabwo yaboneka muri bya byaha, mu biyobyabwenge cyangwa mu muhanda. Ni ikintu dushima kandi tugomba gukomeza gushyigikira nk’Akarere.”

Umuyobozi w’Akarere yavuze ko ubusanzwe idini ya Isilamu isanzwe ifite uruhare rukomeye mu gshishikariza abayoboke b’idini kugira uruhare muri gahunda za leta n’iziterambere ry’Igihugu.

Abarushanwa biteze inyungu  mu  kumenya Kolowani…

Yasini Abduluyazidi wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko yashimye igikorwa cyateguwe gishishikariza abana ba abayisilamu gusoma no gufata mu mutwe kolowani.

Yagize ati “Nungutse ibintu byinshi cyane kuva natangira gufata igitabo cya Kolowani,kandi n’ ibyagaciro gahambaye.Icya mbere bimfasha gutekereza ku magambo ya Nyagasani,nkatekereza uko Imana ivuga, ndetse iki gitabo nkibona nk’ibitangaza mu bitangaza bya Nyagasani kuri iyi Isi n’ubundi bumenyi bukubiye muri Kolowani bigenda bimfasha.”

Avuga ko igitabo cya Kolowani cyamufashije gushyira urukundo imbere no kumenya gukemura ibibazo umuntu yahura nayo.

Undi nawe witwa Mumararungu Sifa nawe yagize ati “Bimfasha kumenya uko mpagaze mu gufata mu mutwe kolowani Ntagatifu,no ku munsi w’imperuka  bizamfasha, kolowani ikwigisha kubaho neza kuri iyi Isi, bikagufasha kwiyegereza Nyagasini no mubuzima busanzwe.”

Aya marushanwa abaye ku nshuro ya cyenda, akaba yaritabiriwe n’abagera kuri 56 baturutse mu bihugu 31 byo ku mugabane wa Afurika. Muri rusange akaba amaze kwitabirwa n’abasaga 400 kuva yatangira.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yavuze ko abayisilamu kolowani ibuza kwishora mu byaha birimo n’ikoreshwa ry’ibiyobwange

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetOhereza
Inkuru yabanje

Korea ya Ruguru yemeje ko ihanganye na Virus ya Corona yihinduranyije yitwa Omicron

Inkuru ikurikira

Bafatanwe Frw 400, 000 bashaka kuyaha Abapolisi bakoresha ikizamini cya permis

Inkuru ikurikira
Gakenke: Gitifu yatawe muri yombi akekwa gusambanya umunyeshuri

Bafatanwe Frw 400, 000 bashaka kuyaha Abapolisi bakoresha ikizamini cya permis

Clarisse Karasira aritegura kwibaruka imfura

Clarisse Karasira aritegura kwibaruka imfura

Ibitekerezo 1

  1. semana says:
    shize

    Nkuko History ibyerekana,n’Intumwa Muhamadi yakundaga kurwana.Kimwe mu bitero bikomeye Muhamadi yayoboye kitwa “The Battle of Badr” cyabaye le 15/03/624,kuli 287 km uvuye I Macca .Amaze gushinga idini ya Islam,abamusimbuye nabo bali abarwanyi.Bagabye ibitero byinshi muli Aziya,muli Africa no mu Burayi,bagarukira ahitwa Poitiers muli France.Abangaga kuba Abaslamu benshi babacaga umutwe.Niho ubutagondwa bwaturutse.Mu gihe Yesu wali umunyamahoro,yabujije abakristu nyakuli kurwana,ahubwo abasaba gukunda abanzi babo.Ibi bituma wumva neza hagati ya Yezu na Muhamadi uwari Intumwa y’Imana nyakuli.

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Amakuru mashya

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

2022/05/26 3:18 PM
Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

2022/05/26 1:29 PM
Ibyo ingabo zaboneye ku rugamba birenze ubushobozi bwa M23 – Impamvu Congo ikeka u Rwanda

Ibyo ingabo zaboneye ku rugamba birenze ubushobozi bwa M23 – Impamvu Congo ikeka u Rwanda

2022/05/26 11:52 AM

IBYICIRO

  • Abana
  • Afurika
  • Amahanga
  • Amakuru aheruka
  • Amerika
  • Andi makuru
  • Aziya
  • Imideli
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Inkuru ndende
  • Inkuru Nyamukuru
  • Inkuru zihariye
  • Inkuru zindi
  • Iyobokamana
  • Izamamaza
  • Kwibuka
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Uburayi
  • Ubutabera
  • Ubuzima
  • Urubyiruko
  • Utuntu n'utundi

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010