Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Amajyaruguru: Urubyiruko rwiyemeje gutanga umusanzu mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge

Yanditswe na: NDEKEZI Johnson
2022/05/21 10:52 AM
A A
0
Yisangize abandi kuri FacebookYisangize abandi kuri TwitterYisangize abandi kuri Whatsapp

Urubyiruko ruhagarariye abandi rwo mu Turere twa Gicumbi ,Rulindo na Gakenke bafashe iya mbere mu kwamagana abimakaza amacakubiri no guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Mayor wa Rulindo, Uwanyirigira yasabye urubyiruko guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2022 mu Karere ka Rurindo hateraniye urubyiruko ruturuka mu Turere tw’ Amajyaruguru bibuka bagenzi babo bagera kuri 28 bishwe bazira kwitwa Abatutsi, bashyinguwe muri aka Karere, hanafatwa ingamba zo kwiyemeza gutanga umusanzu wo guhangana n’uwo ariwe wese wakongera kubiba amacakubiri mu banyarwanda.

Related posts

Meya wa Ruhango yahakanye ibyo gutuka no gutoteza abakozi bimuvugwaho

Meya wa Ruhango yahakanye ibyo gutuka no gutoteza abakozi bimuvugwaho

2022/07/06 7:50 PM
Imyanzuro y’ingenzi wamenya mu biganiro byahuje P.Kagame na Tshisekedi i Luanda

Imyanzuro y’ingenzi wamenya mu biganiro byahuje P.Kagame na Tshisekedi i Luanda

2022/07/06 7:50 PM

Igihango cy’Urungano, uru rubyiruko intero ni imwe “Urubyiruko Twahisemo kuba umwe- Igihango cyacu”.

Igikorwa cyabereye mu ishuri rya IPRC Tumba, basobanurirwa uburyo Abanyarwanda babagaho mu bumwe n’ubwiyunge nta makimbirane bafitanye, ariko kubera ubuyobozi bwariho hakabaho ubukangurambaga bwo gushuka urubyiruko rukica bagenzi babo kandi nta kintu bapfaga.

Mu gahinda gakomeye urubyiruko rwagaragazaga, n’ ko bamwe mu rubyiruko bacengewe n’ ingengabitekerezo bagafata imihoro n’ izindi ntwaro gakondo bagahiga bagenzi babo bakabica kandi ntacyo bapfaga, igikorwa bafashe nk’ubugwari.

Gusa bakongera bagatekereza uburyo nanone hari urubyiruko rwigishishwe neza rugafata iya mbere mu guhagarika ubwicanyi bwakorerwaga abatutsi, bigashoboka , ndetse bakabohora igihugu icyo bise ubutwari.

Ndagijimana Emmanuel umunyeshuri wa IPRC Tumba ishuri riherereye mu karere ka Rulindo, yahisemo kuba umusizi w’ amateka mu rwego rwo kwigisha urubyiruko kwitandukanya n’abimakaza amacakubiri, kwigisha ubumwe n’ ubwiyunge ndetse no guhangana n’ abashaka gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agira ati “Abasore b’ibikaka n’abakobwa b’ibishongore twibuka uyu munsi bishwe n’ urubyiruko bagenzi babo kandi ntacyo bapfaga, mureke tubibuke ariko tunatandukane n’amateka mabi, tube urubyiruko rwahisemo kuba umwe nk’igihango cyacu, tubibuke ndetse tuniyubake mu bumwe n’ubwiyunge bizatuma turushaho kugira imbere heza.”

Nshimiyimana Alexis uri mu nama nkuru y’ urubyiruko mu Karere ka Gicumbi agira ati ”Twifuza ko ku nzibutso hajya handikwaho amateka yaharanze bizadufasha kudasibanganya amateka n’ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi, twiteguye gutanga umusanzu mu gufasha abahuye n’ihungabana, tunarusheho kubaka ubumwe n’ubwiyunge nkuko Abanyarwanda kuva cyera babanaga nta kwishishanya.”


Uwitonze Patricie nawe n’urubyiruko rw’Akarere ka Gakenke agira ati “Twahisemo kuba umwe, nitugira urukundo Jenoside ntizongera kuba ukundi, mureke duhangane n’ abimakaza ingengabitekerezo cyane cyane babicisha ku mbuga nkoranyambaga, kandi nituba umwe tuzabarwanya.”


Depite mu Nteko Ishinga Amategeko Kamanzi Erneste agira ati “Twibuka urubyiruko nk’imbaraga igihugu cyatakaje ,ndetse n’ abandi bose bishwe ntibateze kuzazima kuko turabibuka,tunashime urubyiruko rw’Inkotanyi rwafashe iya mbere mu gutsinda urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yongerako ko urubyiruko rw’Inkotanyi bifashishije ubushobozi bucye bari bafite, ati “Twongere tube umwe, twubake inshingano, kwirinda uwari we wese ushaka gupfobya Jenoside, mugaragaze ibyiza mumaze kugeraho nibwo muzarushaho kuba inkomezamihigo.”


Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith avuga ko muri aka Karere hari inzubutso Icyenda zishyinguwemo imibiri isaga 2019 yazize kuba abatutsi, hari n’abajugunywe mu mugezi wa Nyabarongo batabashije kumenya umubare wabo, gusa asaba buri umwe gufata iya mbere mu gukumira Jenoside ntibizongere kubaho ukundi.


EVENCE NGIRABATWARE / UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetOhereza
Inkuru yabanje

Prince Kid uregwa gusambanya “ba Miss” yamaze kujurira – Dore ingingo 6 yatanze

Inkuru ikurikira

Nyaruguru: Serivise zo kuboneza urubyaro ntizigera kuri bose, kuko kuri bamwe zitangirwa kure

Inkuru ikurikira
Nyaruguru: Serivise zo kuboneza urubyaro ntizigera kuri bose, kuko kuri bamwe zitangirwa kure

Nyaruguru: Serivise zo kuboneza urubyaro ntizigera kuri bose, kuko kuri bamwe zitangirwa kure

Inkuru zikunzwe

  • Gakenke: Gitifu yatawe muri yombi akekwa gusambanya umunyeshuri

    Nyanza: Utaragiye mu kizamini cy’akazi ni we wabonye amanota ya mbere – RIB hari abo ifunze

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umugabo “wakubise ifuni umugore we n’umwana yafashwe” – Icyo yabajijije kiratangaje

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Imyanzuro y’ingenzi wamenya mu biganiro byahuje P.Kagame na Tshisekedi i Luanda

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Congo yahaye inzu zigezweho Abasirikare bakuru muri FARDC – AMAFOTO

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Musanze: Umuganga wapimye umurambo wa Iradukunda Emerence yagize ibyo asobanura

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Muhanga: Gaz yaturitse itwika umugore mu maso mu buryo bukomeye

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • US: Abapolisi bahuye n’akaga bagiye gufata umugabo witwaje intwaro

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umwuzukuru wa Perezida Kagame yagaragaye amuha “Bisous” ubwo yari kuri televiziyo-VIDEO

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • MONUSCO yeretse amahanga ko M23 ifite imbaraga zirenze iz’umutwe w’inyeshyamba

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Meya wa Ruhango yahakanye ibyo gutuka no gutoteza abakozi bimuvugwaho

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0

Follow us on Facebook

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Amakuru mashya

Imfungwa zisaga 400 zirimo abarwanyi ba Boko Haram zatorotse gereza

Imfungwa zisaga 400 zirimo abarwanyi ba Boko Haram zatorotse gereza

2022/07/06 11:39 PM
KCCA yatandukanye n’abakinnyi umunani barimo Davis Kasirye

KCCA yatandukanye n’abakinnyi umunani barimo Davis Kasirye

2022/07/06 10:20 PM
Meya wa Ruhango yahakanye ibyo gutuka no gutoteza abakozi bimuvugwaho

Meya wa Ruhango yahakanye ibyo gutuka no gutoteza abakozi bimuvugwaho

2022/07/06 7:50 PM

IBYICIRO

  • Abana
  • Afurika
  • Amahanga
  • Amakuru aheruka
  • Amerika
  • Andi makuru
  • Aziya
  • Imideli
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Inkuru ndende
  • Inkuru Nyamukuru
  • Inkuru zihariye
  • Inkuru zindi
  • Iyobokamana
  • Izamamaza
  • Kwibuka
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Uburayi
  • Ubutabera
  • Ubuzima
  • Urubyiruko
  • Utuntu n'utundi

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010