Umuseke
Kwamamaza
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Gakenke: Gitifu yatawe muri yombi akekwa gusambanya umunyeshuri

NDEKEZI Johnson Yanditswe na: NDEKEZI Johnson
2022/05/09 1:59 PM
Muri Amakuru aheruka, Inkuru Nyamukuru, Ubutabera
A A
0
0
Inshuro yasangijwe abandi
1
Abasomyi
Yisangize abandi kuri FacebookYisangize abandi kuri TwitterYisangize abandi kuri Whatsapp

Uwari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasiho mu Murenge wa Minazi, mu Karere ka Gakenke, Bangankira Jean Bosco, afunzwe akekwaho gusambanya umwana w’ umunyeshuri w’imyaka 16, nk’uko ubuyobozi bw’Akarere bwabibwiye UMUSEKE.

Related posts

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

2022/05/26 3:18 PM
Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

2022/05/26 1:29 PM

Uyu muyobozi  yatawe muri yombi  kuwa 07 Gicirasi 2022. Akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 16, icyaha bivugwa ko yagikoze mu bihe bitandukanye.

Amakuru avuga ko uyu muyobozi yabanje kugirana umubano n’uyu munyeshuri wiga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Congole Ruli.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianey, yahamirije UMUSEKE ko uyu mugabo yamaze gutabwa muri yombi akaba afungiye kuri Sitasiyo y’Ubugenzacyaha ya Ruli.

Yagize ati “Uwari umunyamabanga Nshinwabikorwa w’Akagari yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umunyeshuri. Ari mu nzego za RIB nizo ziri kubikurikirana ariko birakekwa,inzego zibifite ububasha nizo zogomba kubihamya hashingiwe ku bimenyetso bizaba byatanzwe.”

Uyu muyobozi yavuze ko uwari gitifu ubu afunzwe mu gihe iperereza rikomeje naho umwana nawe akaba ari gukurikirana amasomo.

Yakomeje ati “Afungiye kuri RIB sitasiyo ya Ruli.Umwana ameze neza nta kibazo,gusa byarakeketswe, ababyeyi babitangamo ikirego,ubu biri gukurikiranwa, umwana ameze neza ari ku ishuri.”

Yasabaye  abayobozi kwiyubaha kandi bakirinda ingeso mbi, bakirinda ibyaha ibyo ari byo byose.

Yagize ati “Ubutumwa twaha abayobozi bose ni ukwirinda ingeso mbi  zirimo no kwiyandarika, bakamenya inshingano n’inzego baba bahagarariye,kuko iyo wanakoze ibyaha nk’ibyo baba bangije isura y’ubuyobozi kandi banatesheje agaciro urwego ruba rwarabagiriye ikizere,turabasaba kugira imyitwarire myiza, ntibiyandarike,ntibakore ibyaha ibyo ari byo byose.”

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetOhereza
Inkuru yabanje

Nyanza: Bahawe inzu bibatunguye, Umusaza ati “Imana itujyanye mu ijuru tudapfuye”

Inkuru ikurikira

Volleyball: GISAGARA VC yatangiye neza mu mikino Nyafurika

Inkuru ikurikira
Volleyball: GISAGARA VC yatangiye neza mu mikino Nyafurika

Volleyball: GISAGARA VC yatangiye neza mu mikino Nyafurika

Igikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live kigiye kuba ku nshuro ya kabiri

Igikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live kigiye kuba ku nshuro ya kabiri

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Amakuru mashya

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

2022/05/26 3:18 PM
Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

2022/05/26 1:29 PM
Ibyo ingabo zaboneye ku rugamba birenze ubushobozi bwa M23 – Impamvu Congo ikeka u Rwanda

Ibyo ingabo zaboneye ku rugamba birenze ubushobozi bwa M23 – Impamvu Congo ikeka u Rwanda

2022/05/26 11:52 AM

IBYICIRO

  • Abana
  • Afurika
  • Amahanga
  • Amakuru aheruka
  • Amerika
  • Andi makuru
  • Aziya
  • Imideli
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Inkuru ndende
  • Inkuru Nyamukuru
  • Inkuru zihariye
  • Inkuru zindi
  • Iyobokamana
  • Izamamaza
  • Kwibuka
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Uburayi
  • Ubutabera
  • Ubuzima
  • Urubyiruko
  • Utuntu n'utundi

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010