Umuseke
Kwamamaza
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amahanga

Indege ya sosiyete yo mu Bushinwa yafashwe n’inkongi yitegura kuguruka

Ange Eric Hatangimana Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2022/05/12 11:36 AM
Muri Amahanga, Amakuru aheruka, Aziya
A A
0
0
Inshuro yasangijwe abandi
7
Abasomyi
Yisangize abandi kuri FacebookYisangize abandi kuri TwitterYisangize abandi kuri Whatsapp

Abagenzi 113 ni bo bari muri iyi ndege ndetse n’abakozi bayikoramo 9, babashije gusohoka mu ndege imaze gufatwa n’inkongi y’umuriro, bamwe barakomereka.

Indege yafashwe n’inkongi yitegura kuguruka

Abagenzi bagera kuri 40 bari mu ndege bakomeretse bajyanwa kwa muganga.

Related posts

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

2022/05/26 3:18 PM
Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

2022/05/26 1:29 PM

Ni indege ya sosiyete yitwa Tibet Airlines yo mu Bushinwa, yakuwe mu nzira y’izindi ndege mu gitondo kuri uyu wa kane ubwo yafatwaga n’inkongi y’umuriro mbere yo gukora urugendo rwayo ubwo yari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Chongqing mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba mu Bushinwa.

Ba nyiri indege bavuga ko nta muntu wahasize ubuzima. Indege yiteguraga gukora urugendo iva Chongqing yerekeza Nyingchi mu Ntara yigenga ya Tibet iri mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’ubushinwa.

Impanuka yabaye ahagana saa 8h00 a.m ku isaha yahariya mu Bushinwa.

Sosiyete ya Tibet Airlines yatangaje ko “Ubwo indege yiteguraga guhaguruka, abari bayitwaye babonye ibimenyetso bidasanzwe, bahita bahagarika urugendo. Indege yahise ikurwa mu nzira y’ikibuga.”

Itangazo rivuga ko “Indege yangiritse kubera umuriro.”

Video yashyizwe hanze na televiziyo ya Leta mu Bushinwa, CCTV igaragaza indege iri mu nzira y’ikibuga, irimo gushya, ndetse umutsi mwinshi wuzuye ikirere.

Iyi mpanuka y’indege ikurikiye iyabaye tariki 21 Werurwe, 2022 ubwo Boeing 737-800 yinuye hasi iri mu kirere cy’ahitwa Guangxi mu Majyepfo y’Ubushinwa igahitana abantu 132 bari bayirimo.

Ni impanuka yahitanye umubare munini w’abantu mu Bushinwa mu myaka 30 ishize, nubwo iki gihugu gisanzwe gifite amanota mu kugira umutekano w’indege wizewe.

IVOMO: Bfmtv

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetOhereza
Inkuru yabanje

Kigali Peace Marathon: Arenga miliyoni 20 Frw yashyizwe mu bihembo

Inkuru ikurikira

AMAFOTO: Abafana ba APR FC basagariye umunyamakuru

Inkuru ikurikira
AMAFOTO: Abafana ba APR FC basagariye umunyamakuru

AMAFOTO: Abafana ba APR FC basagariye umunyamakuru

Kasimba, Se wa Mike Karangwa yitabye Imana

Kasimba, Se wa Mike Karangwa yitabye Imana

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Amakuru mashya

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

2022/05/26 3:18 PM
Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

2022/05/26 1:29 PM
Ibyo ingabo zaboneye ku rugamba birenze ubushobozi bwa M23 – Impamvu Congo ikeka u Rwanda

Ibyo ingabo zaboneye ku rugamba birenze ubushobozi bwa M23 – Impamvu Congo ikeka u Rwanda

2022/05/26 11:52 AM

IBYICIRO

  • Abana
  • Afurika
  • Amahanga
  • Amakuru aheruka
  • Amerika
  • Andi makuru
  • Aziya
  • Imideli
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Inkuru ndende
  • Inkuru Nyamukuru
  • Inkuru zihariye
  • Inkuru zindi
  • Iyobokamana
  • Izamamaza
  • Kwibuka
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Uburayi
  • Ubutabera
  • Ubuzima
  • Urubyiruko
  • Utuntu n'utundi

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010