Umuseke
Kwamamaza
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Kwambara agapfukamunwa ahantu hose ntibikiri itegeko – Inama y’Abaminisitiri

Ange Eric Hatangimana Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2022/05/14 12:45 AM
Muri Amakuru aheruka, Andi makuru, Inkuru Nyamukuru
A A
1
0
Inshuro yasangijwe abandi
3
Abasomyi
Yisangize abandi kuri FacebookYisangize abandi kuri TwitterYisangize abandi kuri Whatsapp

Guverinoma y’u Rwanda yakuyeho itegeko ryo kwambara agapfukamunwa ahantu hose ku Banyarwanda, iri ryari ibwiriza rikomeye mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 rikaba ryari rimazeho imyaka isaga ibiri n’ukwezi kumwe.

Kwambara agapfukamunwa muri Kenya byakuweho (Photo/Internet)

Ni umwanzuro imwe mu ngingo z’umwanzuro wa kabiri w’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu iyobowe na Perezida Paul Kagame, ukaba wafashwe nyuma yo gusuzuma uko icyorezo cya Coronavirus gihagaze mu gihugu.

Related posts

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

2022/05/26 3:18 PM
Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

2022/05/26 1:29 PM

Umwanzuro ugira uti “Ntibikiri itegeko kwambara agapfukamunwa. Cyakora abantu barashishikarizwa kwambara agapfukamunwa igihe bari ahantu hafunganye kandi hahurira abantu benshi. Abaturage barakomeza gushishikarizwa kandi kwimipimisha kenshi no kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.”

Nubwo agapfukamunwa kavuyeho, Leta irasaba abaturarwanda kwikingiza byuzuye kugira ngo bemererwe kujya ahantu hahurira abantu benshi nko kwinjira mu modoka zitwara abagenzi mu buryo rusange.

Kwambara agapfukamunwa byagizwe itegeko rireba buri Muturarwanda, kuva ku wa 18 Mata, 2020.

Icyo gihe ubwandu bwa Coranavirus bwari hejuru cyane, buri muntu wese agasabwa kwambara agapfukamunwa kugira ngo yirinde kwanduza cyangwa kwandura COVID-19.

Ministri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yavuze icyo gihe ko Abaturarwanda bose bagomba kujya bambara agapfukamunwa igihe bari mu ngo n’igihe basohotse.

Gusa icyorezo kimaze kugenza amaguru make, agapfukamunwa kari kakuweho ku bantu bari muri siporo, umwe ku giti cye.

Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko izindi ngamba zo kwirinda Covid-19 zikomeza gukurikizwa, icyemezo kikazasuzumwa nyuma y’ukwezi.

Wasoma itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetOhereza
Inkuru yabanje

Bandikiye UN ngo ibafashe gutegura ibiganiro na Leta y’u Rwanda

Inkuru ikurikira

Kigali: Polisi iraburira abamotari bahisha Pulake za Moto

Inkuru ikurikira
Kigali: Polisi iraburira abamotari bahisha Pulake za Moto

Kigali: Polisi iraburira abamotari bahisha Pulake za Moto

Gicumbi: Uruganda rwa kawunga rwitezweho guhaza abajyaga kuyishaka muri Uganda

Gicumbi: Uruganda rwa kawunga rwitezweho guhaza abajyaga kuyishaka muri Uganda

Ibitekerezo 1

  1. M says:
    shize

    Abanyamakuru muransetsa rwose!ese ntimusoma ibyo mwanditse mbere yo kubitangaza!uri mu Rwanda kwambara agapfukamunwa byakuweho,ushyiraho ifoto uri muri Kenya bakuyeho agapfukamunwa !!!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Amakuru mashya

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

2022/05/26 3:18 PM
Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

2022/05/26 1:29 PM
Ibyo ingabo zaboneye ku rugamba birenze ubushobozi bwa M23 – Impamvu Congo ikeka u Rwanda

Ibyo ingabo zaboneye ku rugamba birenze ubushobozi bwa M23 – Impamvu Congo ikeka u Rwanda

2022/05/26 11:52 AM

IBYICIRO

  • Abana
  • Afurika
  • Amahanga
  • Amakuru aheruka
  • Amerika
  • Andi makuru
  • Aziya
  • Imideli
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Inkuru ndende
  • Inkuru Nyamukuru
  • Inkuru zihariye
  • Inkuru zindi
  • Iyobokamana
  • Izamamaza
  • Kwibuka
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Uburayi
  • Ubutabera
  • Ubuzima
  • Urubyiruko
  • Utuntu n'utundi

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010