Umuseke
Kwamamaza
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Andi makuru

Menya n’ibi! Wari uzi ko umuneke wagufasha kugabanya ibiro na hang-over ?

NDEKEZI Johnson Yanditswe na: NDEKEZI Johnson
2022/05/13 11:34 AM
Muri Andi makuru, Utuntu n'utundi
A A
0
0
Inshuro yasangijwe abandi
79
Abasomyi
Yisangize abandi kuri FacebookYisangize abandi kuri TwitterYisangize abandi kuri Whatsapp

Umuneke ni kimwe mu biribwa abantu benshi bahariye abana dore ko abanyarwanda bari baranawuciyemo umugani ngo Sogokuru aryoha  aboze, nubwo abakuze badaha agaciro kurya umuneke ntibazi agaciro n’ubukungu bwihishemo.

Abantu bagirwa inama yo kurya byibura imineke ibiri buri munsi

Ubushakashatsi bwakozwe mu bihe binyuranye n’abahanga mu mirire bwahishuye ko umuneke ari kimwe mu biribwa umuntu yarya buri munsi kuko gikungahaye mu ntungamubiri umubiri ukenera.

Related posts

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

2022/05/26 3:18 PM
Nyarugenge: Umusore birakekwa ko yiyahuye yimanitse mu mugozi

Nyarugenge: Umusore birakekwa ko yiyahuye yimanitse mu mugozi

2022/05/26 10:22 AM

UMUSEKE wegeranyije byinshi ku kamaro ko kuba umuntu yarya umuneke buri munsi , dore ko byibura umuntu aba akwiye kurya umuneke umwe cyangwa ibiri ku munsi.

Kurya umuneke buri munsi bigabanya akajagari k’ubwonko(Depression)

Abahanga mu buzima bwa muntu bagaragaza ko uwariye umuneke buri munsi aba yatandukanye ukuri n’indwara y’agahinda gakabije dore ko ari kimwe mu byugarije abantu, bahamya ko uwamenye uburyohe n’ubwiza bw’umuneke atandukana no guhora yigunze kuko amaso ye ahoraho akanyamuneza.

Batanga inama ko byaba byiza umuneke ugiye uwurya mu gitondo, wifitemo ibyitwa tryptonhan bigera mu mubiri maze bigahinduka serotonin zifasha mu kugabanya kujagarara k’ubwonko kandi ukirirwana umutima uzira mukushi.

Uretse ibi kandi, kurya umuneke bifasha gusinzira kandi ugasinzira neza, mu gihe ugira ibibazo byo kubona ibitotsi ugirwa inama yo kurya umuneke kuko wifitemo amino acide imwe mu zifasha umuntu gusinzira kandi neza.

 Ugorwa no gukira Hangover watewe n’inzoga wanyoye? Igisubizo ni umuneke,

 Umuneke wifitemo imyunyu ngugu ifasha mu gutuma potassium ziyongera mu mubiri, ibi bizagufasha gutuma umutima wawe ugira ubuzima buzira umuze.

Mu gihe cyose ibiryo urya bidakungahaye kuri potassium ugirwa inama yo kwihebera umuneke mu buzima bwawe bwa buri munsi, ubushakashatsi bugaragaza ko uwayobotse kurya umuneke bigabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima kugeza kuri 27%.

Iyi myunyungugu ya Potassium byagaragaje kandi ko mu gihe waraye usomye agasembuye kakaganza umubiri, umuti wo kugabanya uwo munaniro watewe n’izo nzoga ari ukurya umuneke. Utuma umubiri ugarura imbaraga ku buryo utangira umunsi wawe ufite akanyamuneza.

Umuneke ibi ubihuriyeho na avoka, amagi n’ibindi biribwa abantu bifashisha mu kwivura inzoga.

Uwariye umuneke aca ukubiri n’impinkanyari ndetse akagabanya ibiro,

Ibyiza byo kurya umunekeni byinshi , benshi bakora ibishoboka byose ngo bagire uruhu rutoshye nyamara ntibazi ibanga aho rihishe. Umuneke ni igisubizo ku kugira uruhu rwiza kuko intungamubiri n’imyunyu ngugu iba mu mubiri nka Manganese zifasha uruhu kwisazura, iminkanyari itangira guca uwankebya ugatandukana nayo mu gihe wayobotse kurya umuneke buri munsi.

Wasanga utanejejwe n’ibiro byawe ndetse ukifuza kubigabanya, uhora ukora ibishoboka ariko byarakunaniye ko umubyibuho ufite wagabanuka. Ibanga ni ukurya umuneke maze ugasubizwa, ibiro byawe bikagabanuka mu minsi mike.

Kurya umuneke bigabanya ibyago byo kurwara kanseri y’impyiko.

 Impyiko ni kimwe mu bice by’umubiri bifite akamaro gakomeye harimo gusohora imyanda mu mubiri, kuyungurura amazi no kuyungurura amaraso. Mu gihe urya umuneke buri munsi bizagufasha kongera mu mubiri ibyitwa Antioxidant Phenelic  dusanga mu muneke bizagufasha kugabanya ibyago byo kuba warwara impyiko.

Ubushakashatsi bwakorewe muri Sweden bwagaragaje ko mu cyumweru kimwe na bitandatu urya umuneke ibyago byo kurwara impyiko bigabanuka kugeza kuri kimwe cya kabiri.

 Kurya umuneke birindwa kwibagirwa ndetse umubiri ukagira imbaraga,

Imirimo myinshi ikorwa na muntu imusaba imbaraga, aha twavuga nk’abakora amarushanwa yo gusiganwa ku magare, ku maguru n’indi mirimo. Gusa byagaragaye ko guhorana umuneke hafi ari kimwe mu bifasha umubiri kugumana imbaraga, gusa ngo abakina amarushanwa yo kwiruka ku maguru ni akarusho kurya umuneke kuko bibafasha cyane.

Ibi byiyongeraho ko uwamenye zahabu ibitse mu muneke , baca ukubiri no kugira ubwonko bukennye ku kubika. Intungamubiri ya Vitamini B iboneka mu muneke ni imwe mu bifasha ubwongo gutekana no kurindwa, umunyeshuri witegura ibizamini cyangwa umukozi utegura ikizamini cy’akazi mu gihe barya imineke bitwara neza kakahava.

Vitamini A dusanga mu muneke ifasha kandi mu gutuma umuntu agira amaso akora neza, The National Institute of Health yahishuye ko kurya umuneke birinda amaso, imboni ikagumana ubushobozi bwayo ndetse umuntu akaba yabasha no kugenda nijoro ntakibazo agira.

Nubwo kurya umuneke ari byiza, si byiza kurya imineke myinshi kuko bitagwa neza umubiri. Abantu bagirwa inama yo kutarenza byibura imineke ine buri munsi, bishobora gutuma kandi amaraso atabasha kugenzura ingano y’isukari.

 NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetOhereza
Inkuru yabanje

Eddy Kenzo wabaye mayibobo imyaka 13 yakebuye uwashatse kumwibira ku rubyiniro

Inkuru ikurikira

Ba Offisiye Bakuru ba RDF bari mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru n’abo muri Uganda

Inkuru ikurikira
Ba Offisiye Bakuru ba RDF bari mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru n’abo muri Uganda

Ba Offisiye Bakuru ba RDF bari mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru n’abo muri Uganda

Rubavu: Ibyumweru bibiri birashize abana bagwiriwe n’inkangu bari mu butaka

Rubavu: Ibyumweru bibiri birashize abana bagwiriwe n’inkangu bari mu butaka

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Amakuru mashya

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

2022/05/26 3:18 PM
Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

2022/05/26 1:29 PM
Ibyo ingabo zaboneye ku rugamba birenze ubushobozi bwa M23 – Impamvu Congo ikeka u Rwanda

Ibyo ingabo zaboneye ku rugamba birenze ubushobozi bwa M23 – Impamvu Congo ikeka u Rwanda

2022/05/26 11:52 AM

IBYICIRO

  • Abana
  • Afurika
  • Amahanga
  • Amakuru aheruka
  • Amerika
  • Andi makuru
  • Aziya
  • Imideli
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Inkuru ndende
  • Inkuru Nyamukuru
  • Inkuru zihariye
  • Inkuru zindi
  • Iyobokamana
  • Izamamaza
  • Kwibuka
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Uburayi
  • Ubutabera
  • Ubuzima
  • Urubyiruko
  • Utuntu n'utundi

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010