Umuseke
Kwamamaza
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Mubazi iri kungura Polisi n’uwayizanye- Abamotari bararira ayo kwarika

NDEKEZI Johnson Yanditswe na: NDEKEZI Johnson
2022/05/12 5:43 PM
Muri Amakuru aheruka, Andi makuru, Inkuru Nyamukuru
A A
0
0
Inshuro yasangijwe abandi
16
Abasomyi
Yisangize abandi kuri FacebookYisangize abandi kuri TwitterYisangize abandi kuri Whatsapp

Bamwe mu bamotari bongeye kugaragariza inzego zitandukanye ko uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Mubazi bubashyira mu gihombo ngo ko “Barangura bahendwa,bagacuruza bahomba.”

Abamotari bakomeje gutakamba ko Mubazi ibanyunyuza imitsi.

Ibi babitangaje kuri uyu wa kane,tariki ya 12 Gicurasi 2022, ubwo inzego zirimo Polisi y’Igihugu, Ikigo Ngenzura Mikorere RURA, Umujyi wa Kigali, bongeraga kumva bimwe mu bibazo ndetse n’ibyifuzo bikibangamira umwuga wabo.

Related posts

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

2022/05/26 3:18 PM
Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

2022/05/26 1:29 PM

Kuwa 25 Gashyantare 2022, Minisiteri y’Ibikorwaremezo ifatanyije n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’umwuga wo gutwara abantu kuri moto, yari yijeje ko bimwe mu bibazo abakora aka kazi bafite bigiye gucyemuka, hanzurwa ko ikoreshwa rya Mubazi ari itegeko ariko igiciro ku bilometero bibiri bya mbere gishyirwa kuri 400, ibintu abamotari bari bagaragaje ko bishimiye.

Nyuma y’amezi abiri gusa, bamwe mu bamotari batangiye kumvikana ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga bubashyira mu gihombo ndetse batangira kwiga umuvuno wo  guhakanira umugenzi wifuza gutega akoresheje mu bazi mu masaha y’umugoroba.

Abamotari bongeye kugaragaza akangononwa…

Ubwo  abamotari basobanurirwaga akamaro ka mubazi, bamwe ntibahwemye kugaragaza ko ubu buryo babuhaswe n’abafite inyungu zabo bwite kuko bo nta nyungu bakura mu gukoresha  Mubazi ko ahubwo ibashyira mu gihombo.

Umwe wo mu Karere ka Nyarugenge yagize ati “Mubazi iri kungura Polisi, ikungura n’uwayizanye, twe nta nyungu na nkeya rwose. Twebwe urakorera 10000Frw wakwishyura umukoresha 5000Frw, waba wariye 1000Frw saa sita , wanywa lisansi uzatangiza mu gitondo,ugasanga na wa mugati uzabona iwawe ukawubura.”

Undi nawe yagize ati “Badukata 10% ku munsi, igihombo tugira, Mubazi ibara amafaranga 20.000Frw kandi mu ntoki ufite 10.000Frw.Unywa lisansi litiro eshatu  y’ibihumbi 4000Frw ,igakorera 10000Frw, iyo ikoreye ayo,ya lisansi iba ishizemo ugasigarana 6000Fw mu ntoki. Muri make uba ufite 12000 mu ntoki, mubazi yo iba yamaze kwandika 20000Frw ko ari yo wakoreye, ni ukuvuga ngo badukata amafaranga mu nyungu no mu kiranguzo.”

Undi nawe yagize ati “Uguze moto, umuntu w’umushoramari araje avuze ngo mfashe uyu muntu gucunga ibyo yaranguye,urumva icyo kintu atari ukurangura uhenzwe, ugacuruza uhomba? Ni ugufata ku ngufu,kandi mbere umuntu yarakoraga neza.”

Umuyobozi mu kigo Ngenzura Mikorere, RURA, ushinzwe kureberera inyungu z’abamotari, Mubiligi Jean Pierre,ntiyemera ko Mubazi ibiciro byayo bishyira mu gihombo abamotari kuko imikorere yayo igenzurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Yagize ati “Nibyo koko habayeho igabanyuka ry’imikoreshereze ya Mubazi,bishobora kuva ku mpamvu zitandukanye.Mu mpamvu batanga ni igiciro, ariko iyo ukurikije igiciro, ariko ntabwo igiciro ari cyo kibazo, mbona ari ubushake bw’abantu badashaka kuzikoresha cyangwa se batumva ibyiza byayo.Ni ugukomeza tukabakangurira, tugahozaho, tukababwira ibyiza byayo.”

Yakomeje ati “Imikorere ya Mubazi turayibona, nubwo utajya mu muhanda, dufite uburyo bw’ikoranabuhanga , bukurikirana ibya mubazi buri munsi, yewe n’amafaranga yinjira biragaragara, iyo hari ikintu cyakabaye kigaragara ko harimo ibihombo,nabyo byatugaragarira.”

Yavuze ko biramutse bigaragaye ko Mubazi ibashyira mu gihombo byakwigwaho.

Abamotari barasaba ko imikoreshereze ya Mubazi yavugururwa kuko iri kubashyira mu gihombo kandi ibiciro ku isoko byarazamutse birimo n’ibya Lisansi.

Abamotari bagaragaje ko bakorera mu bihombo
Bijejwe ubuvugizi burimo n’ikibazo cy’ubwishingizi buhanitse

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetOhereza
Inkuru yabanje

Mpiranya washakishwaga ngo aryozwe icyaha cya Jenoside yapfuye muri 2006

Inkuru ikurikira

Muhanga: Abatuye Umurenge wa Rongi begerejwe serivisi ku Kagari

Inkuru ikurikira
Muhanga: Abatuye Umurenge wa Rongi begerejwe serivisi ku Kagari

Muhanga: Abatuye Umurenge wa Rongi begerejwe serivisi ku Kagari

Gakenke: Imodoka itwaye umucanga yaciye ikiraro cya Kagoma

Gakenke: Imodoka itwaye umucanga yaciye ikiraro cya Kagoma

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Amakuru mashya

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

2022/05/26 3:18 PM
Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

2022/05/26 1:29 PM
Ibyo ingabo zaboneye ku rugamba birenze ubushobozi bwa M23 – Impamvu Congo ikeka u Rwanda

Ibyo ingabo zaboneye ku rugamba birenze ubushobozi bwa M23 – Impamvu Congo ikeka u Rwanda

2022/05/26 11:52 AM

IBYICIRO

  • Abana
  • Afurika
  • Amahanga
  • Amakuru aheruka
  • Amerika
  • Andi makuru
  • Aziya
  • Imideli
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Inkuru ndende
  • Inkuru Nyamukuru
  • Inkuru zihariye
  • Inkuru zindi
  • Iyobokamana
  • Izamamaza
  • Kwibuka
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Uburayi
  • Ubutabera
  • Ubuzima
  • Urubyiruko
  • Utuntu n'utundi

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010