Inkuru nziza ku Banyarwanda na Africa yaraye igiye hanze ubwo FIFA yatangazaga ko bwa mbere mu mateka igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru mu bagabo, hazasifura abagore barimo Umunyarwandakazi, Mukansanga Salima Rhadia yavuze ko “yumvaga ko azafura igikombe cy’Isi cy’abagore gusa”.

Aganira na BBC yagize ati “Byanshimishije cyane kuko ni icyizere FIFA yambonyemo, ikanakingirira ni iby’agaciro, ni ukuri ni iby’agaciro ntabwo nabitekerezaga ko byaba ariko ni uko babonye ko hari ubushobozi umuntu aba afite mu byo akora bakabona ko umugore, muri Africa no ku Isi hose ari umusifuzi na we ashoboye, kuko ni uguhatana kuba kuri hejuru byanshimishije kuko kugeza na n’ubu ndumva, ndumva bindenze sinabona n’ukuntu nabivuga.”
BBC yamubajije niba yaratekereje ko azasifura Igikombe cy’Isi cy’abagabo.
Ati “Oya! Urwego natekerejeho nanahoraga nifuza mu ndoto zange ni igikombe cy’Isi cy’abagore, ntabwo nigeze ntekereza igikombe cy’Isi cy’abagabo, ariko bigaragara ko umuntu adakwiye kurekera indoto ku kintu kimwe ahubwo yanatekereza n’ibindi birenze kuko uyu munsi byose birashoboka, byose ni impamo kandi byanabaye.”
Mukansanga Salima Rhadia, wo mu Rwanda, Yoshimi Yamashita ukomoka mu Buyapani na Stéohanie Frappart wo mu Bufaransa ni bo bagore bagenwe kuzasifura hagati mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi.
FIFA yanagennye abagore bazafatanya n’abagabo gusifura ku mpande, ni Neuza wo muri Brazil, Karen Díaz wo muri Mexique na Kathryn Neabitt ukomora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mukansanga aherutse gusifura imikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika yabereye muri Cameroun.
Uretse iyi mikino kandi, uyu Munyarwandakazi yagiye asifura andi marushanwa akomeye ku Mugabane wa Afurika ariko mu bagore.
Umugore umwe rukumbi mu kibuga hagati mu basifuzi ba CAN 2021, Mukansanga Salma ni muntu ki?
UMUSEKE.RW
Nubwo Abagore basuzugurwa mu bihugu byinshi,nabo barashoboye.Dore ingero nkeya:Ababaye Prime Ministers Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza ko abagore bareshya n’abagabo.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amatorero n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Ababirengaho,nta kindi baba bagamije uretse gushaka amafaranga bitwaje bible.Ni icyaha nk’ibindi.