Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Musanze: Urubyiruko rurashaka guhindura iterambere ry’igihugu rukoresheje ikoranabuhanga

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2022/05/17 2:02 PM
A A
0
Yisangize abandi kuri FacebookYisangize abandi kuri TwitterYisangize abandi kuri Whatsapp

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Musanze bahize umuhigo wo gushyira imbere ikoranabuhanga no guhanga udushya mu mishinga yose bakora cyane mu buhinzi n’ubworozi, bagamije kwiteza imbere ubwabo no kwihutisha iterambere ry’Igihugu muri rusange.

Related posts

PSG yerekanye umutoza mushya wasimbuye Mauricio Pochettino

PSG yerekanye umutoza mushya wasimbuye Mauricio Pochettino

2022/07/06 12:37 PM
Juno Kizigenza agiye kuzenguruka igihugu ataramira Abanyarwanda

Juno Kizigenza agiye kuzenguruka igihugu ataramira Abanyarwanda

2022/07/06 11:59 AM

Byagarutsweho n’urubyiruko rwiga  mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro n’ikoranabuhanga IPRC Musanze, aho bamurikaga imishinga itandukanye bihangiye mu buhinzi, gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ikoranabuhanga mu bintu bitandukanye n’indi.

Niyomugabo Albert ni umwe muri uru rubyiruko we na bagenzi be bafite umushinga w’ubuhunikiro bw’ingemwe zihumbitse mu mirima mito yo mu kirere bikoreye bakazuhira bakoresheje amahuhwezi, bifashishije imashini bakoze, avuga ko babikoze bagamije kongera uburyo bwo gukoresha ubutaka mu guhaza isoko.

Yagize ati “Dukora ubuhunikiro bw’ingemwe mu buryo bwa Vertical (Buhagaritse) tugamije kunoza imikoreshereze y’ubutaka no gutegura ingemwe zujuje ubuziranenge, ariko byaduhaye no guhanga udushya mu kuhira aho twakoze imashini yuhira ikoresheje amazi asohoka ari make cyane, aba ameze nk’amahuhwezi, ni uburyo bwiza cyane mu kuhira ingemwe kuko amazi agwa ku  mababi akamanuka mu butaka  neza itaka ntiritarukire igihingwa kuko na byo biracyica.”

Akomeza agira ati “Uyu mushinga uzatuma abahinzi bakenera ingemwe zibonekera ku gihe zizewe ku buryo zitazigera zibura ku isoko, bitume n’umusaruro uhoraho, byose bikorwa twifashishije ikoranabuhanga kuko ari ryo ryihutisha iterambere muri byose.”

Dusabimana Eric wakoze imashini ikora amakara mu bisigazwa by’ibihingwa bitandukanye, na we avuga ko yabikoze agamije kurengera ibidukikije no korohereza ababonaga ibicanwa bibahenze, ahamya ko byose yabigezeho kuko yakangukiye gukoresha ikoranabuhanga.

Yagize ati “Ubusanzwe nize ibijyanye n’ikoranabuhanga byatumye nkora imashini ikora amakara akomoka ku bisigazwa by’ibihingwa nk’ibishogoshogo, ibitiritiri by’ibigori, imizi y’ibimera bitandukanye n’ibindi nirinda ko byapfa ubusa binangiza ibidukikije, ikindi naringamije gufasha abaturage kubona ibicanwa bihendutse kuko ikiro kimwe cy’amakara nkigurisha Frw 150 mu gihe andi ageze kuri Frw 400, byose nabigezeho kubera ikoranabuhanga nka moteri y’iterambere twifuza.”

Nubwo uru rubyiruko rwishimira ko rwateye intambwe ishimishije mu gukora imishinga myinshi ikoresha ikoranabuhanga mu byiciro bitandukanye, banavuga ko bagifite imbogamizi ikomeye mu kubona igishoro gihagije bituma imishinga yabo itagera kure hashoboka, bagasaba inkunga kugira ngo babigereho.

Umuyobozi wa IPRC Musanze, Abayisenga Emile, avuga ko mu byo baha abanyeshuri babo birimo ubumenyi buhagije, ariko bakanabashyiriraho igihe cyo kumurika ibyo bakora bigatuma abanyenganda, abayobozi mu nzego zitandukanye, babona  ubushobozi bafite kugira ngo bakorane biborohere kubona ubushobozi buhagije.

Ati “Mu byo biga berekana ibikomoka ku bubaji, ku buhinzi n’ubworozi, bakora imashini zitandukanye zifashisha mu buhinzi n’ibindi mu ikoranabuhanga cyane ko ibyo bakora byose ariho bishingiye, tugambiriye kwereka abo banyenganda abayobozi ko dufite abana bashoboye ubundi babashoremo imari dufatanye guteza imbere igihugu cyacu binyuze mu ikoranabuhanga.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, Musabyimana Jean Claude, avuga ko uburyo  urubyiruko rwigishwamo bushobora gufasha igihugu mu gushakira imibereho myiza abaturage, ndetse anongeraho ko kuba babikora mu buryo bw’ikoranabuhanga bizahindura ubuhinzi n’ubworozi ku buryo bw’umwuga.

Yagize ati “Uburyo urubyiruko rwacu rurimo kwigishwa byafasha Igihugu cyacu gushakira imibereho myiza abaturage babyaza umusaruro umutungo kamere bafite, iyo babikoze bifashisha ikoranabuhanga ubwo buhinzi n’ibindi bikorwa mu buryo bw’umwuga bikihutisha iterambere. Amahirwe abagenewe arahari, imishinga ibafasha irahari ndetse hari ibigega bibafasha, BDF irahari byose bibafasha kubona igishoro bakabona inyungu ihagije.”

Mu Rwanda, urwego rw’ubuhinzi rukorwamo n’abaturage bangana na 70% mu gihe urubyiruko rurimo rugera kuri 61.7 %. Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yerekana ko nibura mu Rwanda habarurwa abahinzi miliyoni 9,7

Umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi uteganyijwe kuzamuka kuva ku kigero cya 5.2% (2017) kugeza kuri 10.4% (2024). Kugira ngo ibi bizagerweho urubyiruko ruri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 16 na 30 nka kimwe mu byiciro by’Abanyarwanda bigize umubare munini bagomba kubigiramo uruhare.

Yanditswe na Kubwimana Janvière

Yisangize abandiTweetOhereza
Inkuru yabanje

Ntibasanzwe! Yibye imbwa y’umuturanyi we afatwa amaze kuyikuraho uruhu

Inkuru ikurikira

Abacururiza mu isoko rya Byumba barasaba ko ryavugururwa rikajyana n’igihe

Inkuru ikurikira
Abacururiza mu isoko rya Byumba barasaba ko ryavugururwa rikajyana n’igihe

Abacururiza mu isoko rya Byumba barasaba ko ryavugururwa rikajyana n'igihe

Inkuru zikunzwe

  • Umugabo “wakubise ifuni umugore we n’umwana yafashwe” – Icyo yabajijije kiratangaje

    Umugabo “wakubise ifuni umugore we n’umwana yafashwe” – Icyo yabajijije kiratangaje

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • MONUSCO yeretse amahanga ko M23 ifite imbaraga zirenze iz’umutwe w’inyeshyamba

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Congo yahaye inzu zigezweho Abasirikare bakuru muri FARDC – AMAFOTO

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • M23 yigambye ko yafashe ikibuga cy’indege cya Rwankuba n’ibitaro byaho

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Musanze: Umuganga wapimye umurambo wa Iradukunda Emerence yagize ibyo asobanura

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • U Rwanda rwasabye ko MONUSCO ihagarika gukorana n’igisirikare cya Leta ya Congo

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Uko imirwano yiriwe mu rugamba M23 yasakiranyemo na FARDC muri Gurupema ya Bweza

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umugore yicanwe n’abana be babiri umwe yari afite imyaka 3

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • US: Abapolisi bahuye n’akaga bagiye gufata umugabo witwaje intwaro

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Muhanga: Gaz yaturitse itwika umugore mu maso mu buryo bukomeye

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0

Follow us on Facebook

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Amakuru mashya

PSG yerekanye umutoza mushya wasimbuye Mauricio Pochettino

PSG yerekanye umutoza mushya wasimbuye Mauricio Pochettino

2022/07/06 12:37 PM
Juno Kizigenza agiye kuzenguruka igihugu ataramira Abanyarwanda

Juno Kizigenza agiye kuzenguruka igihugu ataramira Abanyarwanda

2022/07/06 11:59 AM
Gasabo: Umukozi wo mu rugo wemeye ko yishe umwana agiye kuburanishwa mu mizi

Gasabo: Umukozi wo mu rugo wemeye ko yishe umwana agiye kuburanishwa mu mizi

2022/07/06 11:45 AM

IBYICIRO

  • Abana
  • Afurika
  • Amahanga
  • Amakuru aheruka
  • Amerika
  • Andi makuru
  • Aziya
  • Imideli
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Inkuru ndende
  • Inkuru Nyamukuru
  • Inkuru zihariye
  • Inkuru zindi
  • Iyobokamana
  • Izamamaza
  • Kwibuka
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Uburayi
  • Ubutabera
  • Ubuzima
  • Urubyiruko
  • Utuntu n'utundi

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010