Umuseke
Kwamamaza
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Utuntu n'utundi

Nkore iki? Umusore nakundanye na we mbere yanteye inda kandi mfite umugabo

Ange Eric Hatangimana Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2022/05/03 3:44 PM
Muri Utuntu n'utundi
A A
1
0
Inshuro yasangijwe abandi
18
Abasomyi
Yisangize abandi kuri FacebookYisangize abandi kuri TwitterYisangize abandi kuri Whatsapp

Ndi umugore, ndubatse ariko urushako rwange rurimo ikibazo gikomeye. Mbere yo gushaka umugabo tubana, nabanje gukundana n’umusore, rwose birakomera ndetse twajyaga turyamana ariko ananirwa ubufata icyemezo, jyewe nza gushaka umugabo.

Umugabo wange tubana rwose numvaga ko nta we namubangikanya, tubyarana abana babiri, rwose mukunda.

Related posts

Umugabo yafatiwe mu cyuho arimo gushahura umushoferi wari umutwaye

Umugabo yafatiwe mu cyuho arimo gushahura umushoferi wari umutwaye

2022/05/24 12:43 PM
Ntibasanzwe! Yibye imbwa y’umuturanyi we afatwa amaze kuyikuraho uruhu

Ntibasanzwe! Yibye imbwa y’umuturanyi we afatwa amaze kuyikuraho uruhu

2022/05/17 12:56 PM

Gusa ntabwo nzi uko byaje kugenda mu mutima wange, isezerano nahaye umugabo kuryubahiriza byarananiye.

Igihe kimwe wa mukunzi wa kera, twaje guhurira ahantu mu birori, turaganira anyibutsa ibihe byahise, ni uko numva nongeye kumwiyumvamo.

Ntibyateye kabiri, twaje guhana rendez-vous duhurira ahantu, nza gushiduka twaryamanye ubwo umugabo mba nishe isezerano nari namuhaye.

Ubwo byabaye rimwe, biba kabiri, hashize igihe umuhungu antera inda!

Ntabwo nanjye ndabyakira, muri jye njyendana ipfunwe n’ikimwaro numva ko nahemutse.

Ubu nabwo umuhungu aracyandi ku mutima, kumwikuramo byaranze, ahubwo mbona amaherezo igisigaye ari ugusenya kuko umugabo ntabwo aradufata, nta nubwo azi ko umwana wa gatatu twabyaye ari uw’uwo muhungo wabaye ikiyobyabwenge ku mutima wange.

Aho bigeze rero nkeneye inama zanyu. Ese ko nacitse irya mbere, uyu muhungu ntiyaba ari uwo kunsenyera?

Ese ntinyuke mbwire umugabo wanjye ibyabaye, yenda yampa imbabazi ubuzima bugakomeza?

Nakora iki se ngo urugo rwange ntirusenyuke ko muri jye nta cyizere nkimfitiye?

Mbaye mbashimiye ku bw’inama zanyu kandi zubaka.

UMUSOMYI

Yisangize abandiTweetOhereza
Inkuru yabanje

NAME CHANGE REQUEST

Inkuru ikurikira

Rayon Sports na AS Kigali zirakomeje, Gasogi ya KNC yo irasigaye – AMAFOTO

Inkuru ikurikira
Rayon Sports na AS Kigali zirakomeje, Gasogi ya KNC yo irasigaye  – AMAFOTO

Rayon Sports na AS Kigali zirakomeje, Gasogi ya KNC yo irasigaye - AMAFOTO

Nyagatare: Ubuyobozi buhanganye n’ikibazo cy’abaturage baraza amatungo mu nzu babamo

Nyagatare: Ubuyobozi buhanganye n'ikibazo cy'abaturage baraza amatungo mu nzu babamo

Ibitekerezo 1

  1. jeanine Huye says:
    shize

    ariko murasetsa koko mbere yo kugisha inama ujya gukora ibyo hari uwo wayigishije umuryango nyarwanda murawishe koko ikindi uzi ikosa wakoze kandi uracyarikora ufite umutima utihana banza uhane umutima wawe icya 3 ugiye gutera agahinda uwagukunze wowe utamukunda uwo munyagwa se uretse kukwicira ubuzima kuki atakujyanye kare niba yaragukundaga abantu banga abimereye neza koko ngaho ta ibiheko rero wiruke inyuma ya ruhaya uteshe abana umuryango ca ukubiri niryo habara ryawe kuko ntacyo rizakugezaho uretse kukwangiriza ubuzima abana bawe bakazabaho nabi reka umugabo yirere abana niba akigufitiye agatima nibitabibyo uzicuza utagifite igaruriro nuko ari kubitangszamakuru tuba tuvuganye byinshi burya hari abantu bagira uruhare mukwisenyera baba bananije bagenzi babo es ubwo iyo utabyara uba uvuga ibinganiki ra uba ubica bigacika tuza urere abana n’umugabo wawe iryo habara niryo kukwangiriza ubuzima

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Amakuru mashya

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

2022/05/26 3:18 PM
Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

2022/05/26 1:29 PM
Ibyo ingabo zaboneye ku rugamba birenze ubushobozi bwa M23 – Impamvu Congo ikeka u Rwanda

Ibyo ingabo zaboneye ku rugamba birenze ubushobozi bwa M23 – Impamvu Congo ikeka u Rwanda

2022/05/26 11:52 AM

IBYICIRO

  • Abana
  • Afurika
  • Amahanga
  • Amakuru aheruka
  • Amerika
  • Andi makuru
  • Aziya
  • Imideli
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Inkuru ndende
  • Inkuru Nyamukuru
  • Inkuru zihariye
  • Inkuru zindi
  • Iyobokamana
  • Izamamaza
  • Kwibuka
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Uburayi
  • Ubutabera
  • Ubuzima
  • Urubyiruko
  • Utuntu n'utundi

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010