Umuseke
Kwamamaza
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Ubukungu

Nta we ufite inyungu mu mutekano kuruta ucuruza amanywa n’ijoro – Gen Kabarebe

Ange Eric Hatangimana Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2022/05/09 12:07 PM
Muri Ubukungu
A A
1
0
Inshuro yasangijwe abandi
4
Abasomyi
Yisangize abandi kuri FacebookYisangize abandi kuri TwitterYisangize abandi kuri Whatsapp

Umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano Gen. James Kabarebe arasaba abikorera kongera umurego mu byo bakora kuko bafatiye runini ubukungu bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.

Gen James Kabarebe aganiriza abikorera

Yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere mu kiganiro yahaye abikorera  bagera kuri 400 baherutse gutorerwa kuyobora urugaga rw’abikorera kuva ku rwego rw’igihugu kugeza ku rwego rw’uturere.

Related posts

Kiyovu Sport yasubiye inyuma ihunga ameza y’igikombe, naho Gicumbi yamanutse

Perezida Kagame yageze mu Busuwisi mu nama yiga ku bukungu

2022/05/23 8:02 PM
Apôtre Mutabazi arifuza ko uwariye ruswa yanyagwa –  Yasabye Inteko kubisuzuma

Apôtre Mutabazi arifuza ko uwariye ruswa yanyagwa – Yasabye Inteko kubisuzuma

2022/05/23 7:35 PM

Aba bayobozi b’urugaga rw’abikorera,PSF, bakaba bari mu mwiherero w’iminsi 3 ubera i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Gen Kabarebe yabibukije ko ubukungu bw’u Rwanda buri mu biganza byabo bityo ko bakwiye gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe ahari yo gukorera mu gihugu cyorohereza ubucuruzi n’ishoramari ndetse kikaba gitekanye.

Kabarebe avuga ko umutekano ureba bose ariko by’umwihariko abikorera bakora amanywa na nijoro

Aha yashimangiye ko nta muntu ufite inyungu nyinshi mu mutekano nk’uwo u Rwanda rufite kurusha umucuruzi ubasha gukora ubucuruzi bwe ku manywa na nijoro ntacyo yikanga abasaba kuwusigasira.

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera Robert Bafakulera na we avuga ko kimwe mu byo abikorera bishimira ari amategeko arengera abikorera kuburyo nta karengane bahura naka bigatuma bishyira bakizana mu bucuruzi bwabo.

Yavuze ko nk’abikorera bakomeje urugamba rwo kwibohora mu by’ubukungu n’ubucuruzi bashyiraho uburyo bwo gufashanya hagati yabo mu nyungu z’iterambere ry’igihugu cyose muri rusange.

Abikorera bafite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu

IVOMO: RBA Website

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetOhereza
Inkuru yabanje

Nyagatare: Barasaba guhabwa amazi meza kuko bavoma mu bishanga

Inkuru ikurikira

Rubavu-Goma: Abaturage barasaba ko hakoreshwa Jeto mu kwambuka umupaka

Inkuru ikurikira
Rubavu-Goma: Abaturage barasaba ko hakoreshwa Jeto mu kwambuka umupaka

Rubavu-Goma: Abaturage barasaba ko hakoreshwa Jeto mu kwambuka umupaka

Nyanza: Bahawe inzu bibatunguye,  Umusaza ati “Imana itujyanye mu ijuru tudapfuye”

Nyanza: Bahawe inzu bibatunguye, Umusaza ati "Imana itujyanye mu ijuru tudapfuye"

Ibitekerezo 1

  1. Anonymous says:
    shize

    Mwiriwe neza mwatubariza psf gahunda bafite yo gufasha ba rwiyemezamirimo bafite imishinga yagizweho ingaruka na covid 19 aho igeze bimaze igihe murakoze

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Amakuru mashya

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

2022/05/26 3:18 PM
Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

2022/05/26 1:29 PM
Ibyo ingabo zaboneye ku rugamba birenze ubushobozi bwa M23 – Impamvu Congo ikeka u Rwanda

Ibyo ingabo zaboneye ku rugamba birenze ubushobozi bwa M23 – Impamvu Congo ikeka u Rwanda

2022/05/26 11:52 AM

IBYICIRO

  • Abana
  • Afurika
  • Amahanga
  • Amakuru aheruka
  • Amerika
  • Andi makuru
  • Aziya
  • Imideli
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Inkuru ndende
  • Inkuru Nyamukuru
  • Inkuru zihariye
  • Inkuru zindi
  • Iyobokamana
  • Izamamaza
  • Kwibuka
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Uburayi
  • Ubutabera
  • Ubuzima
  • Urubyiruko
  • Utuntu n'utundi

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010